Author: Bruce Mugwaneza

Iyo ugeze mu Mujyi wa Kigali cyane cyane i Nyabugogo, uhasanga abantu bakorera ubucuruzi mu muhanda baba biganjemo abagore. Umunyamakuru wa impamo.net yifuje kumenya impamvu abo bagore bacururiza mu muhanda, kandi hari amasoko yagiye yubakwa hagamijwe kubavana mu muhanda ngo bajye kuyakoreramo. Mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo, ibisubizo bagiye batanga bahuriye ku kuba baba baje gushaka abakiriya. Kankindi yagize ati: “Ariko urabona umukiriya yaza akagusanga mu itaje ya 4 kandi hari n’abacururiza aho ahingukira bafite nk’ibyawe? Niyo mpamvu tuza kubishakira aha hose.” Bampire yahise amwunganira nawe agira ati:“Erega umuntu aragenda akicarana imari mu isoko, akabura umuntu umugurira. Reba…

Read More

Iyo ugeze mu Mujyi wa Kigali cyane cyane i Nyabugogo, uhasanga abantu bakorera ubucuruzi mu muhanda baba biganjemo abagore. Umunyamakuru wa impamo.net yifuje kumenya impamvu abo bagore bacururiza mu muhanda, kandi hari amasoko yagiye yubakwa hagamijwe kubavana mu muhanda ngo bajye kuyakoreramo. Mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo, ibisubizo bagiye batanga bahuriye ku kuba baba baje gushaka abakiriya. Kankindi yagize ati: “Ariko urabona umukiriya yaza akagusanga mu itaje ya 4 kandi hari n’abacururiza aho ahingukira bafite nk’ibyawe? Niyo mpamvu tuza kubishakira aha hose.” Bampire yahise amwunganira nawe agira ati:“Erega umuntu aragenda akicarana imari mu isoko, akabura umuntu umugurira. Reba…

Read More

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda,cyane cyane mu ngingo zaryo iya 116 n’iya 112,yahaye abayobozi bari mo Gen (Rtd) James Kabarebe, inshingano nshya.nk’uko tubikeshya itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’intebe kuri uyu wa 27 Nzeri 2023. Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Kuwa 30 Kanama 2023, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda nibwo yemereye abasirikare b’u Rwanda barimo Abajenerali 12 barimo na Gen (Rtd) James Kabarebe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Gen (Rtd) James Kabarebe asimbuye Prof.…

Read More

Eden Care,yatangije uburyo yise ‘ProActiv’,buzafasha abakoresha kumenya uko ubuzima bw’abakozi babo buhagaze, ni uburyo dudasaba ko umuntu ajya kureba muganga cyangwa se abandi babishinzwe Kugirango ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze,ahubwo yifashisha gusa ibikoresho by’ikoranabuhanga byamufasha kujya kuri internet birimo nka telephone,agakurikiza amabwiriza akamenya icyo akeneye cyose ku buzima bwe cyangwa niba ari umukoresha akamenya ko umukozi we afite ubuzima buzira umeze. Iyi serivisi nshya yiyongera ku zo Eden Care yari isanganwe,yitwa “ProActiv “,izafasha by’umwihariko abakoresha kumenya neza uko ubuzima bw’abakozi babo buhagaze,haba mu ndwara zandura ndetse n’izitandura,nk’uko bivugwa na Kevin Rudahinduka,Umuyobozi Mukuru wa Eden Care Medical mu Rwanda. Yagize…

Read More

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi NST1, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko bitarenze umwaka 2024 byibuze 60% b’urubyiruko rw’Abanyarwanda bazaba babarizwa mu mashuri ya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro, hakaba harashyizwe ho ingamba zirimo gukora ubukangurambaga buzatuma aya mashuri yitabirwa ndeste no kubaka ishuri muri buri murenge rizatangirwa mo ubu bumenyi. Hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo iyi ntego igerweho, kuri uyu wa 8 nzeri 2023 Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga, n’ubumenyingiro, RTB rwateguye inama nyunguranabitekerezo n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose n’ututere ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero,aho bagaragaje ko hari hamwe ibikoresho bidahagije ariko bagashima uburyo leta ikomeje kubishakira ibisubizo ari nako ihugura abarimu…

Read More

u rwego rwo kwizihiza umuganura wa 2023, Intekoy’Umuco ifatanyije n’Inteko Izirikana (Ihuriro ry’Abasheshe Akanguhe biyemeje guhugura urubyiruko) batangaje ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku Muco w’Abanyarwanda n’indangagaciro zawo. Mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi b’Inteko y’Umuco, mu mwa 2022-2023, bugaragaza ko icyiciro kigaragara nk’icyambara nabi cyane ari urubyiruko, kuko abanyarwanda 90.2% bemeje ko urubyiruko rwambara ibigayitse cyangwa ibiteye isoni. Abanyarwanda 76.6% bagaragaza ko imyambarire y’Abanyarwanda ari myiza, 23.4% bo bagaragaje ko imyambarire y’Abanyarwanda igayitse. Abanyarwanda 94.8% bemeje ko babonye Umunyarwanda wambaye ku buryo bugayitse, abavuze ko ntawe babonye ni 5.2%. Abandi 12% bagaragaje ko iyo myambarire igayitse igaragara ku bantu bakuru. Hiyongeraho abantu…

Read More

Muri 2030,u Rwanda ruzaba rwihaza runasagurira amahanga imbuto nziza z’imboga n’imbuto zatuburiwe imbere mu gihugu bityo abaziguraga zibahenze cyangwa rimwe na rimwe ntibazibonere igihe bace ukubiri nabyo. Ni ibyagarutsweho mu nama yambere y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu butubuzi bw’imbuto hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa ndetse n’ icyakorwa ngo u Rwanda rwihaze mu mbuto nziza kandi zituburiwe imbere mu gihugu bigizwemo uruhare na leta, hagaragazwa amahirwe ari mu guhinga no gutubura imbuto byose bigasubiza ikibazo cy’uko Abanyarwanda bajyaga gushakira zimwe mu mbuto hanze y’igihugu bigutama zigira igiciro kiri hejuru mu gihe zageze mu Rwanda. Umuyobozi mukuru w’abatubura bakanacuruza iimbuto mu Rwanda, Innocent…

Read More

Inzobere mu mirire ya muntu zitanga inama yo kurya ifunguro ryuzuye rigizwe n’ibitera imbaraga,ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara.Mu kiciro cy’ibirinda indwara dusangamo imbuto zitandukanye zirimo n’izitamenyerewe guhingwa ku butaka bw’u Rwanda,abenshi baze ko zituruka hanze gusa ibituma bazigura ku giciro cyo hejuru nyamara ubu igisubizo n’uko nabo bazihingira bagatandukana no guhendwa nazo ukundi. Iby’uko izi mbuto zishobora guhingwa zikanishimira ubutaka bw’u Rwanda,bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Eng.Ngabonzima Ally,umushakashatsi ku biti by’imbuto zitamenyerewe n’izijyenda zicika mu Rwanda,aho atangaza ko ubu hari amoko agera kuri 12 ya pomme ashobora guhingwa mu Rwanda ndetse n’izindi mbuto. Ati “Mu bihingwa tumaze kugeraho,tumaze kugera ku…

Read More

Kuri uyu wa 23 Nyakanga,wari umunsi w’ibirori n’ibyishimo ku banyeshuri barererwa mu ishuri ry’inshuke rya École Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, ubwo bahabwaga indangamanota bishimira umusaruro w’ubumenyi bahavoma ari nako batangira ibiruhuko. Icyo ababyeyi baharerera bahutizaho n’uko abana babo bahaje batazi kuvuga ariko ubu bakaba bazi neza n’indimi z’amahanga harimo n’igifaransa. Muhongerwa Yvonne ufite unwana urangije amashuri y’inchuke yagize ati “Umwana wanjye namuzanye aha atazi no kuvuga ariko ubu n’iyo ngiye kumukoresha umukoro baba bamuhaye hari igihe mujijisha ngo ndebe ko abizi ngasanga ahubwo ibyo azi biratangaje.Namuzanye atazi kuvuga ariko ubu avuga igifaransa neza cyane ! Marie Solange Tuyisenge at “…

Read More

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi OMS muri raporo ya ryo n’izindi mpuguke ya 2019, bagaragaza ko ikibazo cy’ubudahangarwa ku miti kinaterwa n’ikoreshwa nabi rya yo kiri mu bihangayikishije ku buzima bw’ikiremwamuntu kuko abagera kuri miliyoni 10 bazajya bapfa buri mwaka muri 2050 bazize indwara zatewe n’udukoko twakoze ubudahangarwa ku miti mu gihe nta gikozwe. Mu gushaka umuti urambye w’iki kibazo Ikigo OAZIS HEALTH, kigeza amakuru na serivisi z’ubuzima ku Banyarwanda cyageneye amahugurwa abakora kwa muganga agamije kubibutsa uruhare rwabo mu mitangire y’imiti igihe abarwayi baje babagana aho bibukijwe ko bagomba gutanga no kwandikira umurwayi umuti uhuye n’uburwayi…

Read More