Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi OMS muri raporo ya ryo n’izindi mpuguke ya 2019, bagaragaza ko ikibazo cy’ubudahangarwa ku miti kinaterwa n’ikoreshwa nabi rya yo kiri mu bihangayikishije ku buzima bw’ikiremwamuntu kuko abagera kuri miliyoni 10 bazajya bapfa buri mwaka muri 2050 bazize indwara zatewe n’udukoko twakoze ubudahangarwa ku miti mu gihe nta gikozwe.

Mu gushaka  umuti urambye w’iki kibazo Ikigo OAZIS HEALTH, kigeza amakuru na serivisi z’ubuzima ku Banyarwanda cyageneye amahugurwa abakora kwa muganga agamije kubibutsa uruhare rwabo mu mitangire y’imiti igihe abarwayi baje babagana aho bibukijwe ko bagomba gutanga no kwandikira umurwayi umuti uhuye n’uburwayi bwe kandi bakamuha n’amakuru ahagije y’uko uwo muti azawukoresha neza hirindwa ko udukoko turema ubudahangarwa kuri uwo muti.

Bamwe mubahawe aya mahugurwa barahamya ko hari ibyo bakoraga bigatiza umurindi iki kibazo  harimo nko kwandikira umurwayi imiti itari ngombwa cyangwa ntahabwe ihagije ariko nyuma yo guhugurwa bakaba batahahanye impamba ihagije bagiye gusangira na bagenzi babo bakorana, kandi bifuzako aya mahugurwa yakwira igihugu cyose.

Francine Uwizeyimana ukora mu bubiko bw’Imiti mu Kigo Nderabuzima cya Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yagize ati “Hari ukuntu umuntu aba yaramenyereye nk’ama antibiontiques (imiti yica udukoko twa bagiteri) runaka asanzwe ajya muri Farumasi kuyisabira noneho akaba yaza akayigusaba wenda ukagendera nko ku marangamutima ukayimuha kandi wowe ubona ko nta mpamvu. Nk’ibyo rero hari aho bijya biba ukaba waganzwa n’umurwayi ukaba wamuha wa muti kandi mu byukuri bitari ngongwa. Ninjyera yo ngomba kwibutsa bagenzi banjye ko tutakagombye kugendera ku marangamutima ahubwo ko wakabaye uha umurwayi umuti kuko wowe ubona impamvu yo kuwumuha atari uko we yawugusabye. ”

Undi muforomo ukora mu Kigo nderabuzima cya Kayirosi mu Karere ka Kicukiro, yagize ati “Usanga icyo kibazo gihari wenda hakaba hari nk’ibintu byinshi bishobora kuba bibitera urugero nko uba akazi kaba ari kenshi wenda umuntu ari kwakira abantu benshi akagerageza kugira vuba vuba bigatuma atita ku murwayi mu buryo buhagije ngo amusobanurire neza anamusobanurire neza anamusubize ibyo yaba yibaza kugirango amuvure neza uko byakagombye.”

Yakomeje agira ati “Kuba naje muri aya mahugurwa ibyo nahigiye ngomba kubisangiza bagenzi banjye kugirango turebe ese n’iki twakora kugirango tugire ibyo dukosora; ni ukuvuga uti umurwayi niba umuvuye umusobanurire uburyo imiti umuhaye agomba kuyifata, umenye umuti uramuha ni uwuhe arawunwa igihe kingana iki! Uvuge uti gahunda y’isuku, gukaraba intoki ku ivuriro mu gihe uri kwita ku barwayi kugirango ibyo udukoko ukuye ku murwayi umwe utatujyana kuwundi bikaba byateza ikibazo.”

 Dr Eric Mugabo, Umuyobozi wa OAZIS HEALTH, avuga ko abaganga bafite uruhare rukomeye bityo aboneraho kubibutsa ko mubyo bagomba gusobanurira abarwayi harimo no kubabwira ko nibafata imiti nabi hari ikibazo bizateza.

Ati “Uruhare bafite nibo basuzuma abarwayi bakamenya imiti babandikira! Kwandikira rero umurwayi umuti igihe cyonyine ayikeneye n’ikintu cy’ingenzi, kandi ikindi kintu abaganga bafitemo uruhare rukomeye n’ukwigisha abarwayi bakababwira ko bagomba gufata imiti neza bitewe n’uko baramutse bayifashe nabi hari ikibazo bizateza.”

N’ubwo abakora kwa muganga bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira iki kibazo, ariko ibi ntibyagerwaho buri wese adatanze umusanzu we ndetse n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye harimo gukoresha imiti uko muganga aba yayandikiye umurwayi ndetse no kugira isuku nk’uko bikubiye mu nama zitangwa na Dr Gahamanyi  Noël   Umwarimu muri Kaminuza y ‘u Rwanda.

Yagize ati “Inama nagira abantu n’ugukoresha imiti neza uko muganga yayikwandikiye! Ikindi twe kugera aho dukoresha iyo miti abantu bakagira isuku bagakaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune kuko bigabanya ibyago hejuru ya 90% kwandura indwara, bivuze ko nutarwara ntabwo uzakenera wa muti, kandi nutawukenera ka gakoko ntabwo kazagira bwa budahangarwa ku rugero rwihuse nk’uko byakagenze. Burya ngo ujyya gukira indwara arayirata, tugomba kumenya ko ikibazo gihari hanyuma tugafatanya kukirandura, haba abo mu buvuzi bw’amatungo, no mu bidukikije.”

OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2019, abagera kuri miliyoni  bapfuye bazize indwara batewe n’udukoko twagize ubudahangarwa ku miti, bityo hakaba hakenewe ingamba zihamye mu kurwanya ikoreshwa nabi ry’imiti haba ku bantu, ku matungo ndetse no ku bidukikije.

Share.
Leave A Reply