Umunyamategeko uri mu bunganira leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabwiye BBC ko integuza y’ikirego bahaye uruganda rwa Apple ari “intambwe ya mbere” itewe mu muhate wo kurwanya “ikoreshwa nabi” ry’amabuye y’agaciro y’icyo gihugu.

Ku wa gatanu, umunyamategeko w’Umufaransa William Bourdon yavuganye n’ikiganiro Newsday cya BBC nyuma yuko DR Congo ishinje Apple gukoresha mu bicuruzwa byayo amabuye y’agaciro “yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Bourdon ni umwe mu bagize itsinda ry’abanyamategeko ku wa kane bandikiye mu izina rya leta ya DR Congo iyo kompanyi rutura y’ikoranabuhanga yo muri Amerika, bavuga ko amabuye y’agaciro ikoresha ava mu birombe aho inyeshyamba zihonyora uburenganzira bwa muntu.

Mbere, Apple yahakanye ivuga ko nta kimenyetso na kimwe gihari ko hari n’umwe mu bayigezaho amabuye y’agaciro wateye inkunga y’amafaranga cyangwa ibikorwa bye bikungukirwamo n’imitwe yitwaje intwaro yo muri DR Congo cyangwa igihugu icyo ari cyo cyose gituranye na yo.

Bourdon yagize ati: “Iyi ni intambwe ya mbere, tuzakomeza. Iyi ni intambwe ya mbere ya gahunda [politiki] nshya ya DRC. Turashaka ko habaho gushyira mu gaciro mu buryo umutungo kamere ucukurwamo muri iki gihugu.”

Abanyamategeko ba DR Congo bashinja Apple kugura amabuye y’agaciro ava mu burasirazuba bwa DR Congo akoherezwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda ruturanye na yo, aho yerezwa inkomoko (ahanagurwaho icyasha cy’uburyo yahageze), ubundi akinjizwa mu bucuruzi mpuzamahanga.

Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana kwiba amabuye y’agaciro cyangwa umutungo kamere wa DR Congo. Ivuga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro ku bwinshi, nka gasegereti, coltan, wolfram na zahabu.

Nkundiye Eric Bertrand| Impamo.net

Share.
Leave A Reply