Perezida Paul Kagame yagaragarije urubyiruko rw’abakorerabushake ko nta bwoba rugomba kugira mu gukora ibintu bizima, ashimira umuhate rumaze imyaka rugaragaza mu guteza imbere igihugu cyarwo.

yabigarutseho kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024 ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7500 mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itari mike rumaze rutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko icyateranyirije urubyiruko hamwe ari ukwibukiranya umuco wo kwikorera, umuntu akiteza imbere, agateza imbere abe ariko akorana n’abandi kugira ngo ashobore guteza igihugu imbere byuzuye.

Ati :”Igihugu ni cyo duhuriraho, ntabwo ari icya bamwe, ni icyacu twese. Iyo dushyize imbaraga zacu zose hamwe, tuba twiteza imbere. Nta muntu ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi ngo guteza imbere igihugu bishoboke”.

Yashimiye urubyiruko rweremeye umuhati wo kwitanga, rukagira uruhare rukomeye mu gihe cya Covid-19, arwereka ko ibikorwa byarwo byagaragaye ndetse bitari kuba uko byagenze iyo rutagaragaza umusanzu warwo.

Ati “Ni yo mpamvu igihugu gishaka gukomeza uwo muco, igihugu cyose gifite abantu nkamwe bagera kuri miliyoni ebyiri, bagira ibikorwa nk’ibi mukora mudahemberwa ndetse kenshi mudashimirwa ku mugaragaro, ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza. Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima, gukorera ubushake ni ugukora ikintu kizima. Mukomereze aho.”

Perezida Kagame yerekanye ko uyu muco ari mwiza cyane kuko unafasha abantu kumenyana ha handi bamwe bahuye n’ikibazo bashobora kugobokwa n’abandi, hagira ikiba bagatabarana bidasabye gutegereza izindi nzego.

Share.
Leave A Reply