u rwego rwo kwizihiza umuganura wa 2023, Intekoy’Umuco ifatanyije n’Inteko Izirikana (Ihuriro ry’Abasheshe Akanguhe biyemeje guhugura urubyiruko) batangaje ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku Muco w’Abanyarwanda n’indangagaciro zawo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi b’Inteko y’Umuco, mu mwa 2022-2023, bugaragaza ko icyiciro kigaragara nk’icyambara nabi cyane ari urubyiruko, kuko abanyarwanda 90.2% bemeje ko urubyiruko rwambara ibigayitse cyangwa ibiteye isoni.

Abanyarwanda 76.6% bagaragaza ko imyambarire y’Abanyarwanda ari myiza, 23.4% bo bagaragaje ko imyambarire y’Abanyarwanda igayitse.

Abanyarwanda 94.8% bemeje ko babonye Umunyarwanda wambaye ku buryo bugayitse, abavuze ko ntawe babonye ni 5.2%.

Abandi 12% bagaragaje ko iyo myambarire igayitse igaragara ku bantu bakuru. Hiyongeraho abantu 7.6% bagaragaje ko imyambarire igayitse igaragara no mu bana.

Abantu 68.5% bavuze ko imyambaro igayitse igaragara ku bakobwa, mu gihe 44.6% bagaragaje ko abagore bambara imyambarire igayitse noneho 25% bavuga ko abasore na bo bambara imyambaro igayitse mu gihe 5.4% ari ku bagabo.

Amb Masozera Robert, Intebe y’Inteko, asaba Abanyarwanda kwanga indangagaciro yo kwanga ubwambure no kutambara ku buryo bukojeje isoni ahubwo bakagira imyambarire ihesheje icyubahiro

Avuga ko mu buhakashatsi bwakozwe babajije abaturage uko babona imyambarire.

Ati: “Umubare munini w’Abanyarwanda nka 70% babona ko Abanyarwanda bambara neza kandi bagasobanura kwambara neza ibyo ari byo. Bavuga ko kwambara neza ari ukwambara urimbye, kwambara bijyanye n’imiterere yawe”.

Intebe y’Inteko Amb. Masozera, atangaza ko kwambara nabi ari ukwambara ibinyuranije n’ibihabanye n’indangagaciro zatangajwe. Avuga ko umuco mu iterambere mu bijyanye n’imyambarire mu iterambere nabyo bihari.

Atanga urugero rw’umushanana nk’umwambaro uvomwa mu murage gakondo.

Ku rundi ruhande agira ati “[…] ariko si umwambaro ujyanye n’igihe, uburyo ukozwe aba ari umwambaro waturutse hanze. Icyo dukomeyeho cyane, ni indangagaciro ziba zikubiyemo”.

Sr Thérèse Mukabacondo, avuga ko aho ikibazo cy’imyambarire igayitse kiri ari mu muryango.

Agaragaza ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga mu muryango, ababyeyi bakabyumva bakabitoza abana, kandi ngo bakumva ko umwambaro atari wo uteje ikibazo ahubwo igiteye ikibazo ari umuco n’imyumvire.

Akomeza atanga urugero ku bo ajyabaza impamvu bambaye batikwije.

Ati: “Hari igihe ubaza umubyeyi uti ko wambaye ubusa ngo ni byo umugabo akunda. Ukibaza uti ese uwo mugabo we akunda yuko abandi bagabo babona umugore nkuko amubona cyangwa ibyo ngibyo umugabo akunda yagombye kubizigamira mu rugo ariko noneho igihe asohotse akagira ukundi yitwara akanubahisha n’uwo mugabo”.

Avuga ko ari ibintu bigoye kubikosora ariko ko bishoboka kandi bigahera hasi mu muryango.

Mu gihe hari bamwe mu Banyarwanda bifata ku munwa babonye imyambarire y’abavuga ko bagendana n’ibigezweho, ku rundi ruhande hari abavuga ko nta gikuba kiba cyacitse kuko umuco nyarwanda wagiye wakira imico mvamahanga ari na byo bita gukora k’umuco.

Hari n’abavuga ko mu Muco wa kera na bwo bambaraga ishabure n’indi myambaro yagaragazaga ubwambure bwabo, ariko kubera ko ari byo byari bimenyerewe bigafatwa nk’ibisanzwe.

Share.
Leave A Reply