Muri 2030,u Rwanda ruzaba rwihaza runasagurira amahanga imbuto nziza z’imboga n’imbuto zatuburiwe imbere mu gihugu bityo abaziguraga zibahenze cyangwa rimwe na rimwe ntibazibonere igihe bace ukubiri nabyo.

Ni ibyagarutsweho mu nama yambere y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu butubuzi bw’imbuto hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa ndetse n’ icyakorwa ngo u Rwanda rwihaze mu mbuto nziza kandi zituburiwe imbere mu gihugu bigizwemo uruhare na leta, hagaragazwa amahirwe ari mu guhinga no gutubura imbuto byose bigasubiza ikibazo cy’uko Abanyarwanda bajyaga gushakira zimwe mu mbuto hanze y’igihugu bigutama zigira igiciro kiri hejuru mu gihe zageze mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’abatubura bakanacuruza iimbuto mu Rwanda, Innocent Namuhoranye,avuga ko bihaye intego y’uko kugera mu mwaka 2030 bazaba bari ku kigerogishimishije kuruta uyu munsi kuko bazaba bashobora gutubura imbuto zikagurishwa mu Rwanda bagasagurira n’amahanga.

Ati “Guhera aho turi uyu munsi kugera mu 2030,ikiciro cy’ubuhinzi kizaba kigeze cy’aho ibindi bihugu biri ku rwego mpuzamahanga  biri hejuru cyane muri Afurika,dutubura imbuto tukanazigurisha mu Rwanda no mu bihugu byo hanze ndetse tubasha no kujyana ku yandi masoko, aho twifuza ko isoko rizaba rimaze kwikuba nka ibiri cyangwa itatu  mu myaka itanu iri imbere ndetse birashoboka ko mbere ya 2030 iyo ntego twihaye twayigeraho.”

Dr Ildephonse Musafiri, Minisitiri muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,avuga ko ubutubuzi bw’imbuto mu Rwanda bugeze ahashimishije igisigaye gusa ngo ni ukunoza neza imikorere yabwo.

Yagize ati “Ni ibibazo gusa bikirimo, kunoza imikorere kugirango ya mbuto ibe nziza cyane koko, ariko ugerewranyije n’iyo dufite muri raboratwari (Laboratory),mu bushakashatsi bwacu nk’igihugu turayifite igisigaye n’ukunoza neza imikorere kugirango ibe nziza kandi yere neza. “

Ku kijyanye n’ingemwe z’imbuto n’imboga Minisitiri Musafiri avuga ko hakirimo icyuho kigaragara kubera ko mu Rwanda zitaratangira kuhatuburirwa. Kubera ko abantu bakoze ubwo bushakashatsi mbere aribo bemerewe kuzitubura no kuzicuruza bonyine.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’imirama y’imboga n’imbuto bavuga ko bakigorwa no kuzigeraho kubera ko bazikura mu bihugu byo hanze nko mu gihugu cya Kenya na Afurika y’Epfo,nk’uko bivugwa na Umutoni Vanessa umukozi muri Agriseed ltd.

Ati “Hari ho imbogamizi kuko iyo tuzigura tuzirangura ziduhenze twazizana tukongeraho n’amafaranga ya transport  igiciro kikiyongera ugasanga rero ku isoko birahenze byagera no kuri wa mucuruzi wo hasi ugasanga nawe ibiguze bihenze,icyifuzo n’uko byajya bikorerwa hano mu Rwanda kugira ngo buri wese abashe kubigeraho bimworoheye.”

Imibare ya MINAGRI igaragaza ko abahinzi banini bakoresha imbuto nziza bagera kuri 85.% ni mugihe abahinzi bat obo baka bagera kuri 35.9%,naho abahinzi bakoresha imbuto nziza muri rusange abanga na 37.1%.

Share.
Leave A Reply