Perezida Paul Kagame ari mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by’Ubukungu izibanda byihariye ku mikoranire ihuriweho ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ingufu. 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Paula Ingabire yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe iterambere ry’Isi no gushaka uko ibihugu byafatanya mu kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu no kureba uko ibihugu byakwihaza.

Yavuze ko by’umwihariko u Rwanda rufitanye ubufatanye na World Economic Forum mu serivisi zirimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’ibindi.

Abandi bitabiriye iyi nama yiga ku bukungu harimwo Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria; Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim; Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Lazard Group, Peter Orszag.

Ni inama ibaye mu gihe imikoranire y’ibihugu igamije iterambere ikomeje kugabanuka muri ibi bihe, dore ko nk’ubucuruzi mpuzamahanga bwagabanutse ku kigero cya 4% mu 2023 ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2022.

Nkundiye Eric Bertrand| Impano.net

Share.
Leave A Reply