Iyo ugeze mu Mujyi wa Kigali cyane cyane i Nyabugogo, uhasanga abantu bakorera ubucuruzi mu muhanda baba biganjemo abagore.

Umunyamakuru wa impamo.net yifuje kumenya impamvu abo bagore bacururiza mu muhanda, kandi hari amasoko yagiye yubakwa hagamijwe kubavana mu muhanda ngo bajye kuyakoreramo. 

Mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo, ibisubizo bagiye batanga bahuriye ku kuba baba baje gushaka abakiriya. 

Kankindi yagize ati: “Ariko urabona umukiriya yaza akagusanga mu itaje ya 4 kandi hari n’abacururiza aho ahingukira bafite nk’ibyawe? Niyo mpamvu tuza kubishakira aha hose.” 

Bampire yahise amwunganira nawe agira ati:“Erega umuntu aragenda akicarana imari mu isoko, akabura umuntu umugurira. Reba nk’izi ndimu zanjye zatangiye guhindura ibara. Ubuse uje mu isoko ukabona mfite izi ndimu, abandi bafite imari ikiri nshyashya waba ukiguze ibyanjye? Ubwo rero iyo mbonye zitangiye kunsaziraho mpita nza mu muhanda kuziteza ngo ngaruze igishoro. Ariko nyine iyo byakomeye batwirukankanye, dusubira mu isoko”.

Umuntu ukorera hafi y’isoko ry’Amashyirahamwe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize icyo avuga kuri ubu bucuruzi bwo mu muhanda.

Yagize ati: “Erega mu isoko nta bakiriya babonayo kandi burya abantu benshi bikundira ibya make, kandi aba bazunguzayi bagurisha kuri make, bigatuma abantu benshi ariho baza guhahira, bityo bakavana imari zabo ku maseta mu isoko bakaza gutega abakiriya ku muhanda.”

Rwamo Niyonshuti Emile, Perezida w’Isoko rya Amashyirahamwe Modern Market riherereye mu Murenge wa Kimisagara, ari naryo kuri ubu ririmo ibibanza byinshi bidafite ababikoreramo, avuga ko ikibazo cy’abazunguzayi kigoye, ariko ko bafatanyije n’Umujyi wa Kigali babishyiramo imbaraga kugira ngo gikemuke. 

Yagize ati: “Muri iri soko baba bahari ariko bataha kare bakigira gucururiza mu muhanda. Iyo mbabajije impamvu bataza mu isoko bambwira ko ngo nta gishoro bafite. Bahura n’umunyamakuru bakamubwira ko nta bakiriya bahari”. 

Akomeza agira ati: “Bajyaga banambwira ngo baraza bakahasanga bagenzi babo bafite imari nyinshi bo bafite twa tundi bazunguzaga dukeya, tutujuje n’ubuziranenge (qualité ya nyuma).  Bityo ngo umukiriya yaza akagurira abafite ibyiza, nabo bagahitamo kubijyana mu kibuga aho babona abakiriya”. 

Niyonshuti akomeza avuga ko harimo n’ikibazo cy’imyumvire yo kuba bataramenyera gucururiza mu mataje, ndetse ngo usanga ibibanza byabo barabihinduye ububiko (dépôts), mu gihe hari abandi bamaze imyaka mu isoko kandi nta kibazo bafite. Ariko ngo ku bufatanye na Leta barimo kubishyiramo imbaraga ku buryo bizajya mu murongo.

Iyo winjiye mu “Amashyirahamwe Modern Market” usangamo ibibanza byambaye ubusa, kuko ngo ba nyirabyo bahavuye bagasubira gucururiza mu muhanda.

Mu gitondo na nimugoroba usanga aba bagore bacururiza mu muhanda i Nyabugogo

Nubwo bamwe muri aba bagore bakorera ubucuruzi mu muhanda bavuga ko badafite igishoro, umukozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Shakila Bishumba, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yagaragaje ko hari ubufasha bagenerwa.

Yagize ati: “Zimwe mu shingano z’Inama y’Igihugu y’Abagore harimo no guhuza abagore b’amikoro make n’ibigo by’imari nka BDF kugira ngo babashe kubona inguzanyo ku buryo bworoshye”.

Mushumba Shakila, Umukozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore

Ibi kandi yabihuriyeho na Habyarimana Pascal, Umukozi ushinzwe imari mu Impuzamiryango PRO-FEMMES TWESE HAMWE; agira ati: “Pro-Femmes ijya ku Karere igasaba abagore bari mu makoperative, bagahabwa amafaranga bakajya mu masoko gukoreramo.”

Habyarimana Pascal; Umukozi ushinzwe imari mu Impuzamuryango PRO-FEMMES TWESE HAMWE

Isoko rya “Amashyirahamwe Modern Market” rifite ibibanza byo gucururizamo 2,050, ibibanza 715 akaba ari byo bikorerwaho naho nk’uko Perezida w’isoko yabitangarije impamo.net. 

Amashyirahamwe Modern Market riherereye i Nyabugogo

Umwanditsi: MUKAMUSONI Fulgencie

Share.
Leave A Reply