Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi NST1, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko bitarenze umwaka 2024 byibuze 60% b’urubyiruko rw’Abanyarwanda bazaba babarizwa mu mashuri ya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro, hakaba harashyizwe ho ingamba zirimo gukora ubukangurambaga buzatuma aya mashuri yitabirwa ndeste no kubaka ishuri muri buri murenge rizatangirwa mo ubu bumenyi.

Hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo iyi ntego igerweho, kuri uyu wa 8 nzeri 2023 Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga, n’ubumenyingiro, RTB rwateguye inama nyunguranabitekerezo n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose n’ututere ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero,aho bagaragaje ko hari hamwe ibikoresho bidahagije ariko bagashima uburyo leta ikomeje kubishakira ibisubizo ari nako ihugura abarimu ku ku ikoranabuhanga rigezwe ho.

Muligo Jean D’Amour,Umugenzuzi w’Umurimo mu Murenge wa Mugesera ho mu karere ka Ngoma,ati “Ibikoresho urebye ntabwo biragera ku ijana ku ijana,kuko ahanini hari n’ikibazo cy’umuriro utaragera mu mashuri hose bigatuma n’aho ibikoresho biri bidakoreshwa. Kuki jyanye n’abarimu badfite ubushobozi buhagije leta ikomeza kubahugura cyane cyane abakinjira mu mwuga.”

Dushimirimana Felixis, ushinzwe amashuri yisumbuye, aya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro mu Karere ka Ruhango, we yagize ati “Mu by’ukuri leta y’u Rwanda ntacyo itakoze kuko itanga amafaranga yo kugura ibikoresho abana bigira ho,yenda ikibazo gishobora kuba abarimu twaba dufite bakwigisha theory kuruta practice.”

Umuyobozi mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi,Avuga ko n’ubwo kwigisha,tekiniki imyuga n’ubumenyingiro bihenze ariko leta izakomeza gukora ibishoboka byose haba mu kugura ibikoresho ndetse no gushaka abarimu b’inzobere mu gihe haba hari ikoranabuhanga rishya.

Ati “Kwigisha mu mashuri ya Tekiniki birahenze cyane,bisaba imbaraga nyinshi,bisaba amafaranga menshi. Ku ruhande rwa leta amafaranga ashyirwa mo turi mubantu bahabwa ingengo y’imari iri hejuru cyane rwose kugira ngo hagurwe bya bikoresho bishyirwe mu mashuri. Ariko ni urugendo rukomeje ntabwo umuntu yavuga ko ushobora kubigura inshuro imwe bikaba birarangiye,ariko n’aho twabishyize technology ihinduka buri munsi nab wo bisaba ko tugenda tubivugurura umunsi ku munsi.”

Eng. Umukunzi, yongeye ho ko “Abarimu dukoresha mu mashuri ya tekinike, hari mo ibice bibiri bitandukanye. Hari mo abo dusanganywe n’ubundi bagenda bongererwa ubushobozi kugira ngo babashe kujyana na technology zigezwe ho ariko igihe cyose habaye ho technology nshyashya bisaba ko haboneka nab’inzobere babimenyereye hari na bo dukura hanze n’ubu dufite itsinda ry’Abanyakoreya riri mu Rwanda rije kwigisha abana b’Abanyarwanda no guhugura abarimu cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

RTB itangaza ko hari imirenge igera muri 222 itari ifite ishuri rya TVET mu mwaka ushize, ariko yagiye yubakirwa, ku buryo kugeza ubu hari Imirenge 90 ibikorwa byo kubaka aya mashuri biri kugera ku musozo, ku buryo azatangira kwigirwa mo muri uku kwa cyenda igihe umwaka w’amashuri wa 2023-2024, uzaba utangiye, kandi ko imirenge 24 isigaye na yo ubu hamaze kuboneka ubutaka buzubakwa ho amashuri ndeste n’ingengo y’imari ikaba yarabonetse.

Share.
Leave A Reply