Kuri uyu wa 23 Nyakanga,wari umunsi w’ibirori n’ibyishimo ku banyeshuri barererwa mu ishuri ry’inshuke rya École Maternelle  Fondation Ndayisaba Fabrice, ubwo bahabwaga indangamanota bishimira umusaruro w’ubumenyi bahavoma ari nako batangira ibiruhuko.

Icyo ababyeyi baharerera bahutizaho n’uko abana babo bahaje batazi kuvuga ariko ubu bakaba bazi neza n’indimi z’amahanga harimo n’igifaransa.

Muhongerwa Yvonne ufite unwana urangije amashuri y’inchuke yagize ati “Umwana wanjye namuzanye aha atazi no kuvuga ariko ubu n’iyo ngiye kumukoresha umukoro baba bamuhaye hari igihe mujijisha ngo ndebe ko abizi ngasanga ahubwo ibyo azi biratangaje.Namuzanye atazi kuvuga ariko ubu avuga igifaransa neza cyane !

Marie Solange Tuyisenge at “ Ni ukuvuga ngo namuzanye afite imyaka itatu itaruzura neza atazi kuvuga mama, ariko ubu azi byinshi kandi mu ndimi zose. Muri iyi minsi y’ibiruhuko mu kwa kenda ni kera ariko mfite intego yo kumushakira umwarimu muri ibi biruhuko kugira ngo atazasubira inyuma cyane ko agiye kujya mu wa kabiri ni urugamba ni ukumwitaho cayne kugirango azamuke neza kugeza ubwo nawe aza garadiwetinga nk’abandi natwe tukanezerwa nk’ababyeyi.”

Ndayisaba Fabrice Umuyobozi mukuru wa École Maternelle  Fondation Ndayisaba Fabrice,mu butumwa yahaye ababyeyi,yabasabye kuba hafi y’abana bakamenya ibyo barimo babarinda ivyabahungabanya muri ibi bihe by’ibiruhuko.

Ati “Mujyiye kuba muri kumwe n’abana umunsi ku munsi,mwibuke ko ari inshingano zanyu kubitaho mukamenye ibyo barimo n’aho bari. Hari amafirime atari meza abana bashobora kureba akabangiza atajyanye n’ikigero cyabo bamwe murayazi ayo rero muyabarinde. Mugomba kandi kujya mubafasha gusubiramo ibyo bize Kugirango batazagaruka ku ishuri barabyibagiwe,byose kaandi bikajyana no kubatoza indangagaciro na kirazira kuko aba bana n’ab’igihuhu. Nibo bayobozi b’ejo hazaza!”

Ishuri École Maternelle  Fondation Ndayisaba Fabrice,riherereye mu Karere ka Kicukiro,rikaba rikaba ritanga uburezi ku bana b’inchuke kuva muri Maternel yambere kugera mu ya Gatatu.

Share.
Leave A Reply