Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda,cyane cyane mu ngingo zaryo iya 116 n’iya 112,yahaye abayobozi bari mo Gen (Rtd) James Kabarebe, inshingano nshya.nk’uko tubikeshya itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’intebe kuri uyu wa 27 Nzeri 2023.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Kuwa 30 Kanama 2023, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda nibwo yemereye abasirikare b’u Rwanda barimo Abajenerali 12 barimo na Gen (Rtd) James Kabarebe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen (Rtd) James Kabarebe asimbuye Prof. Nshuti Manasseh wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Mu bandi bahawe inshingano nshya bari mo: Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB).

Prof.Nshuti Manasseh,yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Bonny Musefano we yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

Alphonse Rukaburandekwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda(Rwanda Housing Authority – RHA),ni mu gihe Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Share.
Leave A Reply