Eden Care,yatangije uburyo yise ‘ProActiv’,buzafasha abakoresha kumenya uko ubuzima bw’abakozi babo buhagaze, ni uburyo dudasaba ko umuntu ajya kureba muganga cyangwa se abandi babishinzwe Kugirango ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze,ahubwo yifashisha gusa ibikoresho by’ikoranabuhanga byamufasha kujya kuri internet birimo nka telephone,agakurikiza amabwiriza akamenya icyo akeneye cyose ku buzima bwe cyangwa niba ari umukoresha akamenya ko umukozi we afite ubuzima buzira umeze.

Iyi serivisi nshya yiyongera ku zo Eden Care yari isanganwe,yitwa “ProActiv “,izafasha by’umwihariko abakoresha kumenya neza uko ubuzima bw’abakozi babo buhagaze,haba mu ndwara zandura ndetse n’izitandura,nk’uko bivugwa na Kevin Rudahinduka,Umuyobozi Mukuru wa Eden Care Medical mu Rwanda.

Yagize ati “Icyo dufasha abatugana cyane cyane abagura assurance bazigurira abakozi babo, n’uko tubaha uburyo babasha kureba amakuru akenewe no kumenya uko ubwo bwishingizi burimo bukoreshwa n’abakozi,akamenya uko umukozi ahagaze,akamenya niba hari ufite ikibazo.”

Rudahinduka agaragaza ko bimwe mu byo umukozi azajya akurikiranwaho mu buzima bwe ari ukumenya uko ahagaze, umubyibuho, isuzumwa ry’indwara zo mu mutwe, ubujyanama no gusuzuma indwara zitandura.

Akomeza agira ati: “Ndasaba abaturage kugira ubuzima bwiza bidasabye ko bihutira kwa muganga ahubwo nibakore imyitozo ngororamubiri no gukora imyitozo yoroheje mu gihe bari mu kazi”.

Serivisi zose zitangwa na Eden Care Insurance,ziboneka binyuze mu ikoranabuhanga aho umuntu yakoresha telephone ye ngendanwa agashyira mo application yitwa Eden Care Medical,ubundi agakurikiza amabwiriza maze akamenya uko ubuzima bwe buhagaze,akamenya amafaranga asabwa Kugirango avurwe ndetse n’ibindi.

Eden Care, Ni ikigo cyahawe uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda muri Kanama 2022, ari nacyo cya mbere gikora gityo mu Rwanda no mu karere.

Share.
Leave A Reply