Ubushakashatsi, bwerekana ko byibuze ku myaka umugabo n’umugore basaziraho hagomba kugaragaramo ikinyuranyo cy’imyaka itari munsi y’itanu, ariko umugabo akaba ari we usaza mbere y’umugore.

Abagore, bakunze kuramba kurusha abagabo yaba mu bihugu byateye imbere n’ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Mu bihugu byateye imbere cyane, impuzandengo yo kubaho igihe kirekire (life expectancy), ni imyaka 79 ku bagore, n’imyaka 72 ku bagabo. Naho mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere ariho dusanga ibihugu byinshi byo muri Afurika, haboneka impfu nyinshi z’ababyeyi bapfa babyara ibi bikagabanya ikigero cyo kuramba, aho abagore babaho nibura imyaka 66, naho abagabo bakabaho nibura imyaka 63.

Waba wibaza impamvu abagore baramba kurusha abagabo se cyangwa se abagabo bagasaza mbere y’abagore? nibyo tugiye kurebera amwe muri iyi nkuru:

Abagabo, ntibita ku buzima bwabo cyane nk’abagore.

Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ribitangaza, 40% by’abagabo banywa itabi, naho 9% by’abagore nibo barinywa. Iyi ikaba imwe mu mpamvu zituma abagabo bataramba ugereranije n’abagore. Nanone kandi, abagore bake nibo banywa inzoga ugereranije n’abagabo. Abahanga, bemeza ko izo ngeso zose zituma abagabo bakunze kwibasirwa n’indwara zidakira zifata ibihaha nka kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, ibibazo by’igifu ndetse n’indwara y’umyijima. Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko ugereranije n’abagore, abagabo bafite ibyago byinshi byo kwandura diyabete, ibyo rero bikaba bituma abagabo batabaho igihe kinini nk’abagore.

Burya umutima w’umugore utera ku kigero cyo hejuru cyane iyo ari mu mihango.

Nk’uko tubikesha BBC, burya ngo iyo umugore wese iyo ari mu mihango, umutima we ntutera nk’ibisanzwe kuko wongera ikigero uteraho maze bigatanga inyungu nkiy’iyimyitozo ngororamubiri kuko amaraso aba ari gutembera neza mu mubiri. Ibi rero bituma abagore badakunze kwibasirwa n’indwara z’umutima kandi bigatuma baramba kurusha abagabo.

Imisemburo ya kigabo Testosterone, igabanya ubudahangarwa bw’umubiri w’abagabo.

Abahanga mu by’ubuzima, bavuga ko testosterone ishobora kugabanya igihe cyo kubaho k’umugabo cyangwa se lifespan mu Cyongereza. Kyung-Jin Min, umwarimu w’ubumenyi bw’ibinyabuzima muri kaminuza ya Inha muri Koreya y’Epho, yavuze ko imisemburo ya testosterone ku bagabo, igabanya ubudahangarwa bw’umubiri w’umugabo kandi ikongera ibyago byo kwandura indwara zibasira umutima byoroshye. Ni mugihe imisemburo ya kigore ariyo Estrogen, iha inyungu umugore zo kubaho igihe kirekire kuko ikora nk’urukingo ku mugore.

Abagabo bafata ibyemezo bikomeye mu buzima kurusha abagore.

Akenshi dukunze kubibona ko hari nk’ibintu umugabo aba ashobora gukora ariko umugore adashobora gupha gukora kuko biba bishobora kuvamo ibyago byinshi ariko ugasanga umugabo afashe iya mbere arabikoze wenda kubw’amahirwe make bikamutwara ubuzima. Ibyo nabyo biri mu bituma abagabo bataramba cyane nk’abagore.

Tukivuga ku kuba abagabo batafa ibyemezo bikomeye kurusha abagore, harimo no kuba abagabo nubwo bakora imirimo micye ugereranije n’abagore baba bakubiranye mu tuntu twinshi, usanga ngo imirimo abagabo bakora iba ivunanye ndetse ishobora no gutuma ubuzima bwabo bujya mu kaga cyane. Urugero: nk’imirimo yo gukora mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, usanga ari abagabo bayikora cyane.

Gukora imirimo ivunanye ku bagabo, ngo binaniza imikaya yabo ku buryo barinda basaza hanyuma imbaraga zamara kugera igihe zigabanuka aho kugabanuka gahoro gahoro, zigashirira rimwe. Mugihe ku mugore zigabanuka gahoro gahoro bityo ugasanga abagabo imbaraga zibashiranye mbere bagahita basaza.

Abagore benshi bakunda gusabana n’inshuti zabo kurusha abagabo.

Kugira inshuti nyanshuti ni umuti mwiza. Abantu bafite inshuti nziza, ngo bakunze kugira amahirwe yo kudapha ku kigero cya 50% ugereranije n’abadafite inshuti. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010, bwabereye muri kaminuza ya Brigham Young Dr.Legato yabisobanuye muri aya magambo: “Abagabo benshi iyo bahuye n’ikibazo ntibakunda kubisangiza abandi cyangwa se ngo babe babivuga baruhuke, mu gihe abagore bo bakunda kwegera inshuti zabo bakaziganiriza ibyababayeho bitabashimishije.” Iyi ikaba ariyo mpamvu abagabo bubatse bakunda kubaho igihe kirekire kuruta abasore batararushinga, kuko ngo abagabo bubatse iyo bahuye n’ikibazo bakunda kubisangiza abagore babo.

Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko byibuze abagabo batangira guhangana n’ikibazo cyo gucika intege cyangwa se gutangira kunanirwa bageze mu kigero kiri hagati y’imyaka 50-60, naho ku bagore ni hagati y’imyaka 70-80. Ku bijyanye n’imiterere y’umuntu, ngo umugore afite ubushobozi bwikubye 2 bwo guhangana n’ibishobora kwangiza uturemangingo tugize umubiri we, mugihe umugabo aba afite ayo mahirwe macye cyane.

Ibi bishatse kuvuga ko ku mugabo, akaremangingo kamwe (gene), kagira icyitwa Koromozome (Chromosome) imwe, naho umugore akaremangingo kamwe, kakagira Koromozome 2. Ibi ngo bituma mu gihe Koromozome imwe inaniwe cyangwa se yangiritse, isigaye ibasha gukoresha imbaraga nyinshi ngo izibe icyuho mu gihe ku mugabo iyo ya koromozome iphuye cyane se ikananirwa biba birangiye ntayindi ishobora kuyisimbura. Ibi rero bikaba ari bimwe mu bibasha gutuma umugabo asaza vuba kurusha umugore.

Ibi byose twabonye, bigaragaza ko nubwo abantu bose (abagabo n’abagore), bakwirida ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu, bitabuza umugabo gusaza mbere kubera imiterere y’umubiri we karemano.

Share.
Leave A Reply