Umuryango ACORD Rwanda,wiyemeje gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kurya indyo Nyafurika bagamije kwirinda indwara zitandura.

Ibyo kurya biboneka mu maguriro y’ibiribwa hafi ya byose byongerwamo imiti ituma bimara igihe kirekire,ikongera uburyohe,ariko iyi miti ikabangamira umwimerere wabyo ndetse ikaba ishobora no kwangiza ubuzima bw’ababirya. Ibi kandi bikanajyana n’ibinyobwa bitunganyirizwa mu nganda akenshi byongerwa mo isukari byose bikaba bikomeje gutiza umurindi ubwiyongere bw’abarwara indwara zitandura kuri ubu zihitana abagera kuri 59% by’imfu zose ziba buri mwaka mu Rwanda.

Ibi nibyo byatumye Umuryango utari uwa leta ACORD Rwanda utangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Mpisemo ibiryo Nyafurika’,bugamije ishyirwaho rya Politiki Nyafurika y’ibiribwa yafasha gukumira indwara zitandura zikomoka ku mirire mibi,hatangwa amakuru kuri izi ndwara ibizatuma abantu bafata ingamba zo kwirinda no gukumira kandi bikazagerwa ho ku bufatanye na leta, nk’uko bivugwa na Francois Munyentwari, Umuyobozi wa ACORD Rwanda.

Ati “Ubu bukangurambaga bugamije gufasha mbere na mbere gutanga amakuru abantu baba badafite kuburyo izi ndwara zihagaze imvo n’imvano yo kuba ziriho ziyongera cyane cyane twibanda mu rubyiruko,amakuru yamara kuboneka abantu bagafata ingamba bihereye mu ngo zabo,aho bakora n’ahandi.”

Yakomeje agira ati “Leta icyo tuyisaba cyane n’ikijyanye no guhuza politiki y’iboneka ry’ibiribwa kuko urebye niho ibibazo bishingiye kubera ko nk’ibiryo byinjira mu gihugu,uburyo byinjira,ibyo dusarura hano,ibyo mu nganda bigomba guhabwa umurongo.Politiki zigenga ibyo byose ntabwo zihuye buri politiki ikora ku giti cyayo bityo turasaba leta ko yazihuza tukagira politiki y’ibiribwa nziza.”

U Rwanda ruzakoresha miriyari 358 frw mu guhangana n’ibibazo by’indwara zitandura mu gihe cy’imyaka itanu kuva muri Nyakanga 2020,kugeza muri Kamena 2025.Gusa Kugirango intego yo kurwanya izi ndwara igerweho n’uko buri wese azabigiramo uruhare binyuze mu kwirinda mbere yo kurwara no kwisuzumisha hakiri kare kuko uwarwaye imwe mu ndwara zitandura byamubera intandaro yo kurwara n’izindi nk’uko bivugwa na Dr Ntaganda Evariste ushinzwe gukurikirana by’umwihariko indwara y’umutima mu Kigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC.

Ati “Icyambere n’ukwirinda utararwara,ukita ku mirire myiza ,ugakora imyitozo ngororamubiri,ukagabanya umubyibuho ukabije. Hari nk’ushobora kuvuga ngo reka ngabanye ibiro narimfite niba ari 80 ati reka ngire 70 akarwana no kubigabanya kandi birakunda ntabwo abantu bose babyibushye bavutse babyibushye.Usanga umuntu mukuru adakora siporo ngo arashaje kandi ibyiciro byose byakora siporo. Icyakabiri n’ukwisuzumisha hakiri kare kuko hari n’uba yarwaye nk’urugero umuvuduko w’amaraso,akarwara diabete ariko zose n’intandaro yo kurwara izindi ndwara nk’urugero uwarwaye diabete imutera strock,warwara umuvuduko w’amaraso cyangwa strock ukarwara umutima,ubwo urumva n’ukwirinda ariko n’uwarwaye izo ndwara zose akisuzumisha hakiri kare Kugirango nasanga arwaye yivuze hakiri kare.”

Raporo y’Isi ya 2022 ku bibazo by’ibiribwa yavuze ko byibuze umuntu umwe muri batanu muri Afurika aryama ashonje kandi abangana na miliyoni 140 z’Abanyafurika bafite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Isi igenda isubira inyuma mu bikorwa byayo byo guca inzara,kwihaza mu biribwa ndetse n’imirire mibi mu buryo bwose.

Share.
Leave A Reply