Abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda baravuga ko hari intambwe yatewe mu korohereza abafite ubumuga mu Rwanda kugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere nyuma yo gukorana na THT ikabaha amahugurwa.

Itegeko No21/05/2016 ryo ku wa 20/02/2016 ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda ,umutwe waryo 2 mu ngingo ya 5, rivuga ko abantu bose bagomba kugira uburenganzira bungana ku buzima bw’imyororokere y’abantu, nyamara hari aho wasanganga hari abafite ubumuga butandukanye badashobora kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere uko bikwiye, ibyatumye leta ndetse n’imiryango itandukanye ihagurukira kuvuguta umuti w’iki kibazo.

Nyuma yo guhugurwa bakanakorana n’Umuryango Troupe des Personnes Handicapées Twuzuzanye –THT ukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku bantu bafite ubumuga binyuze mu ma kinamico n’izindi mpano abafite ubumuga bifitemo,byatumye hari intambwe ishimishije iterwa mu kwita ku baje bagana amavuriro bafite ubumuga butandukanye byumwiriko bafashwa kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk’uko bivugwa na Ingabire Marie Louise uyobora Ikigo Nderabuzima cya Ramba mu karere ka Ngororero na Evariste Nkunda,ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyarugenge.

Ingabire Marie Louise,yagize ati “Mu by’ukuri natwe mu Karere ka Ngororero twakoranye n’Umushinga THT,ariko tutarakorana hari uburyo abafite ubumuga bahezwaga ntibagere kuri serivisi ariko nyuma yo gukorana n’uwo mushinga twakoranye neza,baraduhuguye turafatanya ubu hari aho ubuzima bw’imyororokere ku bantu bafite ubumuga bugeze! Kubera ko hari abahezwaga kwa muganga tugira serivisi zitandukanye harimo serivisi z’urubyiruko aho tubaha amakuru ku buzima bw’imyororokere ariko wasaganga abafite ubumuga batibinamo. ubwo rero twaramanutse tujya mu baturage dukorana n’abajyanama b’ubuzima babyeyi bagiraga ipfunwe bagahisha abana barabazana,urubyiruko rubona serivise ubu tugereranyije uko byari bimeze mbere n’uko bimeze abafite ubumuga serivise z’ubuzima bw’imyororokere barazibona.”

Evariste Nkunda, ati “Kimwe mubyo dukora nk’Akarere ka Nyarugenge abafite ubumuga tubafata nk’abandi baturage bose aho tubashishikariza gahunda y’ubuzima bw’imyororokere,kuboneza urubyaro ku babyeyi ndetse tukabashishikariza gahunda yo kubyarira kwa Muganga n’izindi. By’umwihariko icyo twibanze ho ku bafite ubumuga,muri buri kigo Nderabuzima twahuguye ababyaza cyangwa se umukozi ushinzwe ubuzima bw’imyororokere ururimi rw’amarenga byibuze mu karere ka Nyarugenge turishimira ko muri buri Kigo Nderabuzima hari Imboni ishobora kwakira umurwayi cyane cyane ku kijyanye n’ururimi rw’amarenga akamusobanurira ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere birakorwa kuburyo tubyishimira.”

David Twizerimana,Umuyobozi wa THT,avuga ko ubuvugizi n’ubukangurambaga bagiye bakora ku bantu bafite ubumuga binyuze mu makinamico byatumye kuri ubu ntawe ugisunika abafite ubumuga abita amazina abatesha agaciro kandi ko hari bamwe bahaguruka bagatanga ubuhamya b’ibyo bakoraga n’uburyo bagiye guhinduka.

Yagize ati “Hari byinshi bimaze guhinduka dufatanyije n’izindi nzego ndetse n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ngira ngo mu ruhame ntabantu bagisunika abafite ubumuga babita ibimuga,bakajorite,ba ruhuma ba zezenge n’izindi mvugo zibapfobya icyo rero n’ikintu cyiza n’ubwo hari amategeko yagiyeho ariko n’aho dukorera mu muryango Nyarwanda iyo twasuye abaturage haba ari mu nama zitandukanye zirimo nk’Inteko z’abaturage,mu bikorwa bitandukanye n’iminsi mikuru,tubasha guhindura imyumvire y’abantu ugasanga hari n’abatanga ubuhamya kubyo bakoraga mbere n’uburyo bagiye guhindura imyumvire yabo hari byinshi bimaze guhinduka!”

Twizerimana, yongeyeho ko “Uyu munsi abantu bafite ubumuga twagiye duhugura bari mu ma Clubs agera kuri 30 mu Turere dutandatu uko twabasanze bameze uyu munsi ntabwo ariko bakimeze babaye abantu basobanutse,bajya aho abandi bari bashobora kwigisha nabo bagatanga ubutumwa kandi noneho zikaba ari na clubs zidaheza abantu badafite ubumuga.”

Kuva mu mwaka wa 2004,Umuryango THT,ukora ubuvuguzi n’ubukangurambaga ku bantu bafite ubumuga binyuze mu makinamico n’izindi mpano abafite ubumuga baba bifitemo ukaba ukorera mu Turere dutandatu mu Rwanda.

Share.
Leave A Reply