Mu gihe Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanya n’abo ku Isi yose kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo, uzwi nka EID- AL AD”HA, Mufti w’u Rwanda yabasabye gusabana n’imiryango ya bo ariko bakanasabana n’abandi bose bashobora kugeraho kuko Isilamu ari Idini yifuza ubusabane n’urukundo hagati y’abantu.
Sheikh Hitimana Salim yabigarutseho nyuma y’isengesho ry’Umunsi mukuru w’Igitambo, ku rwego rw’igihugu, ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ibihumbi by’Abayisilamu baturutse mu bice binyuranye by’Igihugu, cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali, bazindukiye mu isengesho ry’Umunsi mukuru w’Igitambo.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim avuga ko uyu ari umunsi uri mu yiza ku isongo mu minsi mikuru Idini ya Isilamu yizihiza.
Yagize ati: “Intumwa y’Imana Muhammad yatubwiye ko uyu munsi uri mu minsi myiza Uwiteka yishimira ibiremwa bye akabihundagazaho imigisha.” Yongeraho ko “Ni umunsi w’ibyishimo ndetse ukaba no mu minsi iri ku isonga mu minsi myiza.”
Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo, Abayoboke b’Idi ya Isilamu bazirikana by’umwihariko ubutwari bw’Umukurambere wa bo Abraham, Imana yasabye gutanga umwana we ho igitambo akabyemera nubwo yarageze mu zabukuru abizi ko atazabona undi mwana. Gusa nyuma Imana ikaza kumuha itungo ryiza atangaho igitambo.
Ibi byabaye umurage ku Bayisilamu ku buryo na bo kuri uyu munsi Mukuru wa EID- AL AD’HA, abafite ubushobozi bagomba gushaka itungo batangaho icyo gitambo.
Mufti w’u Rwanda avuga ko gutanga icyo gitambo ari na ho hava ubusabane. Ati “ku bafite ubushobozi ni ngombwa kubahiriza iri tegeko, ariko noneho bigatuma havuka ubusabane n’urukundo hagati y’abantu.”
Sheikh Salimu Hitimana agasaba ko ubwo busabane butagarukira gusa ku bo mu rugo. “Igisabwa nuko buri mu Isilamu agomba gusabana n’ab’iwe mu rugo, n’abaturanyi be, n’abantu bose ashobora kuba afitanye ubusabene na bo.”
Impamvu ngo nuko “Idini ya Isilamu ni Idini ifunguye; ni Idini yifuza urugwiro n’ubusabane, n’urukundo hagati y’abantu.”
Kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo, Abayisilamu twaganiriye bavuga ko ari ikintu cy’agaciro, cyongera kubibutsa ko bagomba kumvira Imana.
Me. El Hadji Uwimana Ismael utuye mu murenge wa Nyakabanda, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, akaba n’umwe mu bagize Inama Nkuru y’Ubutabera mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda yagize ati “ Tubonamo ukumvira amategeko kw’abana n’ababyeyi ndetse tubonamo ko intumwa z’Imana za mbere zumvaga ko, koko niba Imana ivuze, zigomba gushyira mu bikorwa.”
Ibi ngo bituma bakora uko bashoboye ngo batere ikirenge mu cy’izo ntumwa kuko “Ni zo dukuraho ukwemera kwacu.”
Tuyisenge Djamira wo mu murenge wa Jabana mu akare ka Gasabo na we yagize ati “Icyo bitwibutsa ni ugukurikiza amategeko y’Imana. Kandi ikindi na none, Abayisilamu bagakora ubusabane, bagasangira cya gitambo.”
Umunsi Mukuru w’Igitambo (EID-AL-AD’HA) wizihizwa ku munsi wa 10 w’Ukwezi kwa 12 kuri Calendari y’Abayisilamu, ukwezi kuzwi nka Dhul’hijjah.
Kuri uwo munsi, Abayisilamu bose bafite ubushobozi basabwa kubahiriza itegeko ryo gutanga igitambo, bakabikora ku itungo ridafite inenge. Bahitamo hagati y’inka, ihene, intama ndetse n’ingamiya. Inyama z’itungo ryatanzweho igitambo bakazifashisha mu busabane n’imiryango ya bo ndetse n’abandi bose bashobora kugeraho.
Andi mafoto