Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwijeje ubufatanye abaturage bo muri uyu mujyi bishakamo ibisubizo bakiyubakira ibikorwaremezo aho batuye, birimo imihanda.  

Byagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abayobozi mu nzego zinyuranye bo mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’umudugudu ndetse n’abayobozi bakuru ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru avuga ko bahisemo kuganira n’izi nzego muri gahunda “yo kwegera abaturage no kujya inama n’abayobozi kugira ngo barusheho kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y’umuturage kugira ngo irusheho kuba myiza.”

By’umwihariko, Umurenge wa Gahanga, nka rimwe mu marembo ry’Umujyi wa Kigali, Dr. Mpabwanamaguru yasabye aba bayobozi kugira uruhare mu gutuma haba ahantu habereye kuba irembo ry’umujyi.

 Yagize ati “Mureke Gateway (irembo) y’Umujyi wa Kigali, Gahanga, tuyigiremo uruhare. Twungurane ibitekerezo dufite umutima wo gukunda igihugu, umutima wo gushyira hamwe.”

Hamwe mu ho aba bayobozi basabwa gushyiramo imbaraga ni mu bikorwa remezo, birimo imihanda.

Abayobozi bo muri uyu murenge wa Gahanga twaganiriye bavuga ko ubu bakataje mu kwiyubakira imihanda, by’umwihariko binyuze muri gahunda Akarere ka kicukiro gasanganywe kise ‘Imana Ifasi’ (Kwimana Ifasi), yaturutse ku gitekerezo cy’Umurenge wa Gahanga, igamije kwishakamo ibisubizo no gukemura ibibazo by’abaturage.

Ingabire Theodette, Umuyobozi w’Umudugudu wa Karembure, mu kagari ka Karembure yagize ati “Mu rwego rwo kwimana Ifasi, ubu natwe turiguteganya uburyo umuhanda wa Karembure, mu gihe Umujyi wa Kigali muri phase uteganya kudukoreraho uwo muhanda itarageraho, twaba tugerageje kugira icyo dukora nk’abaturage.”

Yongeraho ko “Ntabwo waba warubatse inzu ya miliyoni 50 ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nibukubwira ko hari icyerecyezo cyo kwikorera umuhanda ube wakwanga gutanga izo miliyoni ebyiri.”

Murangira Fazil, Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Gahanga na we yagize ati “Ndaguha urugero rw’aho dutuye, mu mudugudu wa Rwinanka, dufite gahunda yo kuzikorera imihanda. Inyigo yarakozwe igera muri miliyoni 700, ku bilometero 6.5, kandi ndizera ko tuzabigeraho nta kabuza. “

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, kugeza ubu wamaze gutangira, na wo ufitemo ingengo y’imari yagenewe kunganira abaturage bishakamo ibisubizo mu kubaka imihanda ya kaburimbo.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru yagize ati “Ubushobozi bwo kubaka imihanda burateganyijwe mu mujyi wa Kigali. By’umwihariko iyo mihanda abaturage baba biyubakira, twateganyije ko nibura muri iyi ngengo y’imari tuzafatanya na bo ibilometero 20.”

Dr. Merard Mpabwanamaguru, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo,

Kwishakamo ibisubizo (Home Grown Solutions) ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’abaturage kandi babigizemo uruhare.

Gahunda nyinshi zagiyeho mu rwego rwo kugera kuri izo ntego, zirimo: Komite z’Abunzi, Inkiko Gacaca, Girinka, Imihigo, Ndi Umunyarwanda, Ubudehe, Umuganda, Umwiherero, Umushyikirano, Kwita Izina n’izindi.

Share.
Leave A Reply