Indwara ya Hémorroïdes n’indwara ifata mu nzira umwanda unyuramo usohoka mu gihe cyo kwituma ibikomeye, igaragazwa n’uko mu kibuno hajemo utubyimba cyangwa utuntu tumeze nk’uturegeya icyo gihe biba ari umubiri w’imbere ari wo mu by’ukuri witwa Hémorroïdes wasohotse ukagaragara hanze kimwe n’uko bishoboka ko wayirwara ariko ntizisohoke.

Hémorroïdes ni umubiri buri muntu wese aba afite. Uba mu kibuno ku musozo w’aho umwanda usohokera,nk’uko Dr. Georges Ntakiyiruta Inzobere mu kuvura abantu akoresheje kubababaga, abisobanura.

Ati “Ni nk’utuntu mbese twagereranya n’inzugi zihafunga, zifatanyije n’indi myanya irimo inyama, zituma iriya nzira umwanda unyuramo ushobora gukora neza uko bikwiye, hakifunga cyangwa hakifungura mu gihe gikwiye. Ubwo rero buri muntu wese agira Hémorroïdes.”

Ese indwara ya Hémorroïdes iterwa n’iki?

Tuganira na Dr. Ntakiyiruta, yagarutse ku bintu bishobora gutera uburwayi bwa Hémorroïdes ari byo bikurikira:

.Kurwara constipation (Kwituma impatwe),bigatuma umuntu yikanira cyane mu gihe ari kwituma.

.Kwicara umyanya muremure ku bwiherero: Cyane cyane ku bwiherero bwa kizungu, hari abantu bajya kwituma bakicara ho umwanya muremure, rimwe na rimwe hari ibindi barimo nko gusoma ibinyamakuru, gukoresha téléphone, n’ibindi.

.Umugore utwite:Bamwe mu bagore batwite, bashobora kurwara Hémorroïdes bitewe n’uko inda igenda ikura, umwana agenda aremera, agatsikamira umuyoboro mukuru w’amaraso , bigatuma umuvuduko wiyongera mu mitsi igize Hémorroïdes bikaba byatuma ibyimba ikaba yanasohoka kugeza igihe igaragara hanze.

.Umuntu ugeze mu za bukuru: Uko umuntu agenda akura mu myaka.

.Umuntu ufite umubyibuho ukabije.

.Uruherekane mu miryango: Indwara ya Hémorroïdes ishobora kuba uruhererekane mu miryango, ndetse n’ibindi.

Nyuma y’ibi byose rero ku muntu ufite ibyago byinshi byo kurwaraHémorroïdes, ibyo bita Coussin hémorroïde, zitangira komoka aho zari zifashe, maze uko umuntu agenda yikanira mu gihe ari kwituma impatwe, kuzageza igihe zisohokeye hanze aribyo no mu Kinyarwanda bita Karizo cg ukurwara Hémorroïdes.

Dore Ibyiciro by’indwara ya Hémorroïdes

Ubundi habaho Hemoroide y’imbere (hémorroïdes internes), Hémorroïdes y’inyuma (hémorroïdes externes), ndeste,hababo Hémorroïdes z’imbere n’inyuma, ariko kenshi bitewe n’ikigero zigezeho muri rusange zigira ibyiciro bine bikurikira:

. Hémorroïde yo mu kiciro cyambere: Irangwa no kwituma umwanda urimo amaraso, cyangwa umuntu yakwihanagura akabona amaraso ku rupapuro rw’isuku yakoresheje ku bazikoresha.

. Hémorroïde yo mu kiciro cya Kabiri: Umuntu ashobora kuva amaraso cyangwa ntayave, ariko aha iyo agiye kwituma bya bice byitwa Hémorroïdes, birasohoka yamara kwituma bikisubizayo. 

. Hémorroïde yo mu kiciro cya Gatatu: Umuntu ashobora kuva amaraso, cyangwa ntave, gusa mu gihe cyo kwituma, Hermoroide zirasohoka, noneho ntizisubizeyo, bigasaba ko wowe ubwawe uzisunika ukazisubizayo ukoresheje intoki.

.Hemoroide yo mu kiciro cya Kane: Hémorroïdes zihora hanze, ziba zarasohotse n’iyo wazisunika uzisubizayo, zihita zigaruka hanze.

Ese Indwara ya Hémorroïdes iravurwa igakira?

Dr. Georges Ntakiyiruta, avuga ko ivurwa ariko ko bayivura iyo uyirwaye ariwe uje kuyivuza kuko abenshi kugira ipfunwe bitewe n’aho ifata.

Ati “Iravurwa ariko imivurire yayo ijyana n’ikiciro igerezeho, kandi uyivura ari uko nyirubwite atangiye kukubwira ko bimubangamiye. Kuko abantu benshi baranayirwara si ukubeshya ariko bibatera isoni kuyivuza bitewe n’aho ifata.Ariko hari ababa bayirwaye bakumva ntacyo bibatwaye bashobora kubyihanganira, umuntu wumva ko nta kibazo iramutera nta mpamvu yo kumuvura kuko ntacyo wakora cyatuma amererwa neza kuruta uko yari asanzwe, kuko bitewe n’uburyo ivurwamo hari igihe bishobora kubangamira Nyirubwite.”

Yongeye ko “Ariko mu buryo bwo kuyivura iravurwa byo!Bitewe nanone n’ikiciro igezeho, dushobora gusaba umurwayi kwita ku mirire ye, akajya afata amafunguro adatuma yituma impatwe,ariko hari n’ikiciro igeraho bikaba ngombwa ko tukubaga.”

N’uko twabonye ko umurwayi wa Hémorroïdes akunze kwituma umwada urimo amaraso, ariko ntibisobanuye ko ubonye ayo maraso wese yahita ahamya ko ayirwaye kuko hari n’izindi ndwara zishobora kugira iki kimenyetso nka kanseri ifata urura runini n’izindi ndwara zikomeye.

Aha kandi abarwayi ba Hémorroïde yo mu kiciro cyambere, bagirwa inama yo kutarya amafunguro arimo urusenda kuko iyo bagiye kwituma birabababaza cyane,ni mu gihe abo mu kiciro cya Kabiri na Gatatu, bo bagirwa inama yo gukoresha amazi y’akazuyazi bakayicaramo,no gufata amafunguro akungahayemo ibyo bita ‘Fibre alimentaire’bitabashyira mu byago byo kwituma impatwe, cyangwa bakandikirwa imiti irimo izo fibre alimentaire z’inyongera,ubundi kanywa amazi menshi.Mu gihe uri ku musarane irinde kwikanira cyane ufunze umwuka kuko bituma imitsi yo mu kibuno yirega cyane, kandi igihe ushahatse kujya ku musarane hita ujyayo kuko iyo utinze bituma umwanda ukomera.

Abantu bagirwa inama y’uko mu gihe bumva ibintu bibyimbye muburyo budasanzwe bakwihutira kureba muganga, kuko bishobora kuba ari ubundi burwayi nka cancer y’urura runini cyangwa se yo mu kibuno.

Share.
Leave A Reply