Abaturage b’Akarere ka Rwamagana barishimira ko bagiye kujya bivuriza hafi nyuma yo gutaha ku mugararago ikigo nderabuzima cya Mwulire cyari gisanzwe ari ivuriro ry’ibanze .

Ni ikigo nderabuzima cyatashywe ku mugararago kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, abatuye mu murenge wa Mwulire ndetse no mu Tugali twa Cyarukamba na Cyimbazi two mu Murenge wa Munyiginya bazajya bakivurizaho bakaba bavuga ko kije ari igisubizo kuko hari igihe bakoraga urugendo rurerure bagiye kwivuza.

Ahobantegeye Domitille Umubyeyi utuye mu Murenge wa Mwulire,ari mubishimiye kwegerezwa iki kigo nderabuzima kuko ubwo umukazana we yajyaga kubyara byaramugoye cyane kuko byabasabye gukora urugendo rurerure bajya ku bitaro bya Rwamagana dore ko umukazana we yanabyaye abazwe.

Yagize ati “Umukazana wanjye agiye kubyara twaje hano ariko birananirana biba ngombwa ko batwohereza ku bitaro bya Rwamagana kuko yanabyaye bamubaze kandi hano batari kubikora. Ikindi hari igihe uburwayi bwabaga bukomeye butagomba gukirira aha bakaguha Taransiyeri tukajya mubyo gutega kandi hari kure.”

Yongeyeho ko “Ubu rero bibaye byiza kuko ivuriro ritwegereye urumva n’ibyakenerwaga byose ngo baduhe Taransiyeri bizajya bikorerwa hano. Turishimye cyane pe!”

Seminega Fulgence na we arashimangira ko hari igihe bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza kandi ko hari igihe umurwayi yakeneraga imbangukiragutabara ikamugeraho itinze.

Ati  “Ubundi kujya kwivuza byatuvunaga kubera ko hari igihe wasangaga imiti ari mikeya cyangwa ugasanga Abaganga ari bake ariko rero ubu ubwo biciyemo ubu ni byiza. Kujya ku bitaro bya Rwamagana byatuvunaga kuko ari kure,urumva gutumiza  Ambulance hakaba igihe itinze cyangwa ikabura ugasanga umurwayi araharembeye . Ubu rero ibyishimo ni byose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,aha aragaruka kuri zimwe muri serivisi ikigo nderabuzima cya Mwulire kizajya gitanga,dore ko kizajya cyakira abaturage bangana na 33936.

Ati “Ubu hari irwariro ry’abagabo,irwariro ry’abagore,irwariro ry’abana. Icya kabiri ni serivisi zo gupima indwara izishoboka zose zizajya zihapimirwa mu gihe bapimaga ibizamini byoroheje gusa,ikindi n’ikijyanye n’umubare w’abaganga cyangwa abaforomo bakoreraga mo bagiye kwiyongera,hazaza serivisi y’ikingira ntabwo yahabaga, serivisi yo kuboneza urubyaro ntabwo yahabaga,serivisi ijyanye n’imirire ntabwo yahabaga,hari ukubaga no gupfuka ibikomere byoroheje, mbese izo ni serivisi zose zigiye kwiyongera bajyaga kuzishaka ahandi ariko ubu bazajya bazisanga aha ngaha zikomatanyije.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Zachee Iyakaremye,yavuze ko MINISANTE iri gukora ibishoboka byose ngo abazajya bagana ikigo nderabuzima cya Mwulire banjye bahavurirwa mu buryo bwuzuye.

Yagize ati “Imirimo yo gushyira abakozi muri iki kigo nderabuzima igeze kure abenshi bamaze kuhagera,n’abataraboneka turi kubashaka mu gihe cya vuba bakaba bahageze,ikindi n’ibikoresho ibyinshi byarahageze ibindi nabyo biri munzira nk’uko abafatanyabikorwa twafatanyije kubaka iki kigo nderabuzima babivuze  mu gihe cyavuba rero ibikoresho byose bikazaba byahageze n’abakozi bahari ku buryo Imirimo yo kunoza service zihatangirwa tuzakoneza kuyikurikiranira hafi.”

Akarere ka Rwamagana gafite ibitaro bimwe rukumbi bya Rwamagana Hospital biri ku rwego rwa kabiri,ibigo nderabuzima 16,ndetse n’amavuriro y’ibanze 35.

Ikigo nderabuzima cya Mwulire kizajya cyakira abarwayi bari hagati ya 80 na 100 ku munsi.

Share.
Leave A Reply