Abaganga baturutse mu bitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyeshuri biga ubuganga,bari guhabwa amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi buzabafasha kwita ku barwaye indwara ya Hernia babavura neza kandi ku gihe.

Indwara ya Hernia ngo umuntu ayirwara iyo inyama zo munda nk’amara ye abonye icyuho ashobora kunyuramo akava mu nda akajya aho atagomba kuba.

Kenshi ku bagabo ngo amara aramanuka akaboneza mu ruhu rutwikira udusabo tw’intangangabo bigatuma tubyimba tukaba tunini ku buryo budasanzwe, icyo gihe bikitwa Scrotal hernia 

Abaganga amahugurwa bahabwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), n’umuryango utari uwa Leta, Rwanda Legacy of Hope, aho uyu muryango wazanye itsinda ry’inzobere z’abaganga baturutse mu bihugu by’i Burayi na Amerika. Abahuguwe bashimangira ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuziba icyuho cyari gihari mu kubaga abarwaye Hernia, kuko ngo hari igihe bageraga ku bitaro by’uturere bagasanga abaganga bahari barabyize mu mashuri gusa, bigatuma abayirwaye batahabonera ubuvuzi,ahubwo bakoherezwa ku bitaro bikuru.

Dr. Vanessa Mugemanyi,ukorera mu bitaro bya Rutongo mu Karere ka Rulindo yagize ati  “Icyuho cyari gihari akenshi twababonaga tukabohereza mu bitaro bifite ubushobozi bwisumbuye ku bwacu, mbere na mbere ubumenyi twari dufite n’ubwo twize mu ishuri  kandi bwari ubwo byibuze kubasha kumenya ikibazo umurwayi yaba afite nyuma yo kubimenya tukamwohereza mu bitaro bikuru.”

Yongeyeho ko “Ariko ubu ngubu icyuho kigiye gusa nk’ikigabanuka kuko hari ubumenyi tubonye natwe tugiye kujya dufasha abo barwayi,abenshi bajye bagarukira ku bitaro by’uturere batabanje gusiragira mu bitaro bikuru.”

Dr. Vanessa Mugemanyi,ukorera mu bitaro bya Rutongo, avuga ko aya mahugurwa azabafasha kuziba icyuho cyari gihari mu kuvura abarwaye Hernia.

Dr.Bernabé Matungo ukorera mu bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare we yagize ati “Ubu bumenyi buradufasha kumenya imiterere y’ubwo burwayi neza, kuko rimwe na rimwe iyo utasuzumye neza cyangwa ngo wifashishe n’ibindi bizamini bya Echographie ndetse n’ibindi ushobora gukora,ushobora kubona umuntu aje afite ikibyimba mu mugongo, iyo utari umuntu wahuguwe nka twe ukaba wakeka ko ari ikibyimba cya kanseri.”

Yakomeje agira ati “Ariko iyo wabashije kubona ubu bumenyi bari kuduha,turizera neza ko tuzava hano dufite ubushobozi bwo kubasha kubitandukanya no kumenya gusobanurira Abanyarwanda ko ikibazo bafite ntaho gihuriye na kanseri. Mu ishuri twarabyize,ariko nko mu bitaro by’uturere aho akenshi dukunze guhura n’abarwayi bafite icyo kibazo, nta bumenyi buhagije twari dufite bwo kubibaga.”

Dr. Matungo, ukorera mu bitaro bya Gatunda avuga ko ,nta bumenyi buhagije twari bari bafite bwo kubaga abarwaye Hernia.

Umuryango utari uwa Leta, Rwanda Legacy of Hope, umaze imyaka 10 ukorana na MINISANTE,mu buryo bwo guhugura abaganga hagamijwe kubongerera ubumenyi k’ukubaga uburwayi butandukanye,ndetse no kuvura by’umwihariko ababa bamaze igihe kirekire bari ku rutonde rw’abategereje kubagwa.

Rev. Osée Ntavuka, Umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko bahitamo guhugura abaganga b’Abanyarwanda kugirango babongerere ubumenyi kuko ababa babahuguye iyo basubiye iwabo n’ubumenyi bwabo babusubizayo.

Yagize ati “Umuntu yaravuze ngo aho guha umuntu isamake,umwigishe kuyiroba. Urumva rero aba ngaba baraza bakabaga bakongera bakagenda na bwa bumenyi bwabo bakabujyana. Ariko ni byiza ko ubwo bumenyi busigara mu gihugu n’abaganga bacu bagasigara babikora kuko ejo bashobora kutagaruka, ariko bwabumenyi bafashe bugasigara bukorera igihugu.”

Yakomeje agira ati “Nko mukwezi kwa Cyenda hari abantu babazwe bari bamaze imyaka 17 batavuga ariko ubungubu baravuga uwo ni umunezero wo kubona imbuto z’icyo twakoze ikindi abantu benshi tuvura baba bavurirwa kuri Mutuelle  usanga rero nk’indwara nyinshi tuvuye nk’urugero abo twabaze bari bafite ibibazo byo mu muhogo nibwo bambere uwo muganga yari abikoze hano mu Rwanda ubundi baboherezaga i Nairobi ku muntu ufite amafaranga umuntu akishyura ibihumbi 10 by’amadolali ariko hano icyo gihe twabikoze umuntu yishyuye ibihumbi bitandatu gusa by’amanyarwanda.”

Rev. Osée Ntavuka, Umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope, avuga ko bahugura abaganga b’Abanyarwanda hagamijwe kubongerera ubumenyi bwo kuvura indwara zitandukanye.

Ku bufatanye na MINISANTE, Inzobere z’abaganga bazanwa na Rwanda Legacy of Hope, bazahugura abaganga 200 ku kuvura no kubaga uburwayi butandukanye mu gihe cy’imyaka ibiri, ku ikubitiro hakaba hahuguwe 31, bazabaga abarwayi 350 mu gihe cy’icyumweru kimwe, mu bitaro bya Musanze, ibya Rwamagana, Kabgayi,CHUB ndetse no mu Bitaro bya Kabutare.

Share.
Leave A Reply