Rimwe na rimwe bishobora gusa nk’aho uruhu rwawe bidashoboka kurwitaho, cyane cyane nk’iyo ubyutse ugasanga wazanye igiheri ku zuru, ku gahanga, ku itama cyangwa se ku munywa. Amakuru meza tugufitiye ni uko hari uburyo wakoresha ukita ku ruhu rwawe mu rwego rwo kwirinda ibibazo rusange bikunda kwibasira uruhu rwacu.

Bimwe mu bintu bikunda kubangama cyane ni ibiheri byo mu maso. Ndetse hari n’abo biba binini kuburyo wagirango ni  akabyimba. Ibiheri bitangira kubyimba, iyo utubyimba duto tuba mu ruhu rwacu, duhujwe n’ubwoko bw’amavuta bwitwa “Sebum”, ubusanzwe ariyo ashinzwe gutuma uruhu rwcu rworoha ndetse n’umusatsi.

Ibiheri byo mu maso, bikunze kugaragara cyane ku bantu bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, iyo imisemburo itangiye kuba myinshi bitewe n’ihindagurika riba riri kuba ku mubiri wabo, bityo bigatuma uruhu narwo rurekura cyane ya mavuta yitwa Sebum twabonye haruguru. Kubera ko imivura myinshi y’amavuta iba ku gahanga, ku zuru no ku matama, niyo mpamvu usanga aribyo bice bikunda kwibasirwa cyane n’ibiheri.

Dore rero ibyo wakora kugirango wirinde kuba uruhu rwawe rwazana ibiheri ndetse ukaba wanabivanaho vuba igihe byaba bije:

Gukaraba mu maso

Gukubaraba mu maso nibura kabiri ku munsi, ukoresheje amazi ashyushye n’isabune ikoreshwa n’abantu bakunze kugira uduheri. Kanda gahoro gahoro usa nukora masaje (massage), mu maso mu buryo bw’uruziga. Mu gihe urimo gukaraba mu maso, ntugashyiremo imbaraga nyinshi cyangwa ngo ube wakwikubisha ikintu runaka. Gukaraba mu maso ndetse ugakoresha imbaraga, bishobora kwangiza uruhu rwawe. Nyuma yo gukaraba no kwihanagura n’agatambaro koroheje, bakugira inama yo guhita wisiga amavuta. Byaba byiza ayo mavuta abaye arimo acide yitwa benzoic.

Ntukishime mu maso

Biragora kuba wazana igiheri mu mason go ureke kugishima, ariko dore impamvu udakwiye gushima ibiheri byaje mu maso: kwishima bituma ya mwanda ituruka muri ka gaheri washimye, yanduza uruhu, bishobora gutuma kibyimba kurushaho, ndetse ukaba wanikomeretsa. Niba ubonye igihe kinini ndetse gifitemo n’amashyira mu maso hawe, wihutire kujya kureba umuganga w’indwara z’uruhu kuko azagufasha, mbere y’uko wikomeretsa wishima.

Kwirinda kwikora mu isura (mu maso)

Jya wirinda kwikora mu maso n’intoki cyangwa se kuba washyira ikindi kintu icyo aricyo cyose cyatuma y’amavuta ya Sebum ajya ahantu hamwe nka telephone yawe. Kwikorakora mu maso, bishobora gukwirakwiza udukoko (bacteria) twangiza utwengehu tw’uruhu rwo mu maso. Kugirango wirinde utwo dukoko (bacteria), ni byiza ko ubanza gukaraba intoki zawe neza, mbere yo kugira ikintu ibyo aricyo cyose ushyira mu maso hawe nko kwisiga amavuta cyangwa se ibirungo (makeups).

Hanagura kenshi indorerwamo wambara

Niba wambara indorerwamo z’izuba (sunglasses), menya neza ko uzisukura kenshi kugirango amavuta azivamo adafunga twa twenge dukikije amaso n’izuru.

Irinde kwambara imyenda igufashe cyane

Niba hari igiheri cyaje ku ruhu rwawe, gerageza kutambara imyenda igufashe cyane. Kuko ituma uruhu rudahumeka neza kandi bishobora no wangiza uruhu. Furari, ibitambaro byo mu mutwe ndetse n’ingofero nabyo bishobora kwibikamo ya myanda ndetse n’amavuta.

Gukuraho ibirungo (makeups)

Jya ukuraho ibirungo (makeups) mbere yo kuryama. Mu gihe ugura makeups zawe, ubanze umenye neza ko uhitamo ibyanditseho “noncomedogenic”, cyangwa “nonacnegenic”. Ikindi ugomba kwitaho ni ukujugunya makeups zawe igihe zitagihumura nk’uko waziguze zimeze.

Ntugakoreshe ubwoko bwinshi ku ruhu rwawe

Nkuko Dr Julia Tzu, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu muri America yabitangaje avuga ko, kwisiga ibintu byinshi kandi bitandukanye nabyo atari byiza kuko bishobora gutuma utwengehu twifunga. Ni ukuvuga kwisiga amavuga atandukanye, gukoresha amasabune atandukanye ndetse n’ibindi.

Kunywa amazi ahagije

Kunywa amazi, ni ukugaburira uruhu rwawe imbere. Iyo uruhu rudafite umwuma bituma rugaragara neza, ntirurwara, ntirwuma kandi bigatuma naya mirongo yose tugira ku ruhu igaragara. Kunywa amazi kandi bikuraho hahantu ukunda gusanga hirabura ku maso ndetse n’izuru. Kunywa inzoga cyane ndetse n’ikawa bituma amazi ashira mu ruhu. Kunywa amazi ahagije bituma uruhu rwawe rukomeza gusa neza ndetse no gukura ntibigorana. Kurya imboga n’imbuto, imyitozo ngororamubiri ndetse no gusinzira neza, nabyo bishobora gutuma uruhu rwawe rukomeza kubobera (rufite amazi).

Wirinde ubushyuhe bukabije

Ntukirinde izuba gusa, kwegera cyane ubushyuhe ndetse n’umuriro bishobora nabyo kwangiza uruhu rwawe. Muganga Debbie Palme, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu muri New York, abisobanura agira ati “ubutaha n’uba urimo kugira ikintu runaka utwika, ntugahagarare iruhande rw’uwo muriro, ahubwo ujye utera intambwe usubire inyuma”.

Imyitozo ngororamubiri

Gukora imyitozo ngororamubiri, bifasha gutuma amaraso atembera neza ndetse bigatuma umubiri ubona ogusijeni (oxygen) ihagije. Imyitozo ngororamubiri kandi igufasha kugabanya kugabanya imihangayiko (stresses), no gutuma usinzira neza. Ikindi kndi ujye wibuka gukaraba mu maso igihe cyose umaze gukora imyitozo ngororamubiri.

Gusinzira neza

Gusinzira neza ni kimwe mu bintu uruhu rwacu rukenera kugirango rumere neza ndetse ntirufatwe n’indwara zose zibonetse. Umubiri wacu ukeneye nibura amasaha 7 kugera kuri 9 yo kuryama, kuruhuka no gusinzira buri joro kugirango ugarure, uvugurure kandi usane ibiba byangiritse mu munsi wose.

Ibi twabigereranya nko gusura isoko y’ubuto (ubutoya), buri joro. Iyo dusinziriye uruhu rwacu rukora icyitwa “collagen” nshya kugirango n’igihe usinziriye uruhu rwawe rukomeze kugira isuku ihagije. Abahanga bavuga ko nibura umuntu yagira gahunda ihoraho yo gusinzira ndetse n’ubukonje bwa 65 ahantu hijimye.

Ikindi wakora ni ugushyiraho iminota niburaa mirongo itatu mbere yo kuryama. Iki ni igihe cyiza cyo koza neza mu maso no gukoresha ubwiza bw’ibitotsi byacu, ndetse n’ ama antioxidants afasha mu gusana uruhu rwacu ijoro ryose, igihe dusinziriye.

Share.
Leave A Reply