Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ibintu dukunda gukora ndetse ugasanga byinshi tubihuriyeho. Bimwe tubikora tuziko turimo kugirira neza umubiri wacu cyangwa se tuwurinda kwangirika ariko nyamara tutazi ko ari bibi ku buzima bwacu, ndetse rimwe na rimwe tubikora uko dushatse twibwira ko ntacyo bitwaye.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu dukunda gukora tutabyitayeho kuko twibwira ko ntacyo bitwaye nyamara atari byiza ku buzima bwacu cyangwa se ugasanga uko ibyo bintu tubikoramo atariko byagakwiye gukorwa. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:
Kureba televiziyo mu gihe urimo kurya
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard, bwagaragaje ko iyo umuntu akunda kureba televiziyo (television) arimo no kurya, akenshi bimutera kugira umubyibuho ukabije cyangwa se n’izindi ndwara zishingiyeho.
Gutonora umuneke uwuhereye ku ruti rwawo
Abantu benshi iyo bagiye kurya cyangwa se kugira icyo bakoresha umuneke bawutonora bawuhereye ku ruti rwawo (aho utereye ku iseri) kandi bakabikora nk’aho ntacyo bitwaye ndetse binasanzwe cyane, gusa ku rubuga rwa www.kitchen.com bagaragaza ko uburyo bwiza bwo gutonora umuneke ari ukuwuhera ku gatwe kawo ukamanura igishishwa ugana hasi ku ruti rwawo. Ibi bituma umuneke utonoka neza ntihagire bimwe mu bice by’igishishwa bisigaraho.
Kurya vuba vuba
Kugira umwanya muto akenshi umuntu asiganwa n’amasaha ngo adakererwa ku kazi, ku ishuri cyangwa se mu zindi gahunda zihutirwa afite, bituma iyo ageze ku mafunguro arya vuba vuba yihuta. Kurya vuba, hari abavuga ko bifasha umuntu kubyibuha mu gihe gito ariko nanone byangiza igifu kuko bituma umuntu ashobora kurya byinshi cyane, kuko usanga ubwonko butabasha kubona umwanya wo kugenera igifu ingano y’ibiryo kigomba kwakira.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima, zivuga ko bitwara nibura iminota 20 ngo ubwonko bube bwakemeza ingano ya nyayo y’ibiryo igifu kigomba kwakira mu mwanya umuntu atangiye kurya kuburyo bukorana nacyo mugutanga amakuru atuma umuntu yumva ahaze bityo akarekera kurya.
Kubika inyanya muri firigo (fridge)
Firigo (fridge) uretse kuba wayifashisha ukonjesha amazi cyangwa se ikindi kintu ushaka kunywa, inakoreshwa mu kubika neza ibiribwa bizwiho kwangirika vuba nk’inyanya. Inyanya zihiye tuzibika muri firigo tukazikuramo tugiye kuzitunganya ngo tuziteke cyangwa tuzikoreshe ibindi ariko si byiza kuko inyanya iyo zitetswe zabanje gukonjeshwa ziba zataye umwimerere wazo n’uburyohe. Ni ngombwa nibura ko ubanza kuzikuramo iminsi ibiri mbere (bitewe n’urugero zihiyemo) ukazibika mu buryo busanzwe, kugirango uzaziteke zitagikonje.
Kuvanga isukari mu gikombe uzengurukije ikiyiko
Benshi iyo tugiye kunywa ikintu cyose gikenera isukari, tuyivanga tuzenguruka mu buryo bw’uruziga gusa umuhanga mu bijyanye no guteka akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Birmingham William Hanson, avuga ko uburyo bwiza bwo kuvanga isukari, ari ugufata ikiyiko cyangwa se ikindi kintu uvangisha ukajya ujyana hirya ugarura hino ku buryo bukoze imirongo igorortse inyuranyuranamo aho kuzengurukisha kuko binatuma ibyo ugiye kunywa bimeneka mu gihe byuzuye.
Kunywa ikawa ukimara kubyuka
Kunywa ikawa ukimara kubyuka mu gitondo ni bibi kuko bigira uruhare mu kugabanuka k’umusemburo wa Cortisol utuma umubiri ubasha guhangana n’umunaniro, bivuze ko ushobora kwirirwana umunaniro umunsi wose. Urubuga rwa Foxnews, ruvuga ko ikawa umuntu akwiye kuyifata nibura saa yine yabyutse saa moya. Ibi bisa n’ibigoye kubera ko aya masaha abantu baba bagiye mu kazi, ubishoboye wajya uyitwaza.
Kunywa amazi vuba ukirangiza gufata amafunguro
Turabizi ko amazi ari ingirakamaro mu buzima ndetse bikaba byiza kunywa nibura ikirahuri cy’amazi nyuma y’iminota 30 ukirangiza gufata ifunguro, gusa ntitujya twita ku buryo bwo kunywa aya mazi kuko kenshi usanga nk’iyo umuntu agiye kuyanywa afata ikirahuri agashyira ku munwa agakuraho ayamazemo.
Kugotomera amazi hatarashira igihe kirekire uriye bigira ingaruka ku rwungano ngogozi kuko bituma mu nda hagugara cyangwa bigatuma umuntu asohorera hasi umwuka mubi (gusura). Ni ngombwa kunywa amazi make make witonze kugeza cya kirahuri gishizemo kuko bifasha umubiri kuruhuka.
Kunywa amazi akonje cyane
Mu gihe cy’izuba ryinshi usanga nta muntu uba ashaka kunywa amazi adakuwe mu byuma bikonjesha nka firigo kandi agahita ayanywa ako kanya ndetse ugasanga yakonjeshejwe ku kigero cyo hejuru. Inzobere mu buzima bwa muntu, zivuga ko kunywa amazi akonje cyane atari byiza kuko n’ubwo nta ndwara yihariye ashobora gutera umuntu ariko kunywa amazi akonje cyane, bituma iyo ageze mu nda ashobora kwangiza imiyoboro itembereza amaraso mu mubiri ndetse bikaba byatuma n’urwungano ngogozi rudakora neza.