Imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro cyangwa idahemberwa [Unpaid Care Work (UCW)] ikorwa n’abagore kuko abagabo baba bumva itabareba, igaragara nk’ikibazo kigira ingaruka mbi zirimo no kudindiza iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.
Iyi mirimo ahanini itizwa umurindi n’amateka ndetse n’imyumvire by’Abanyarwanda bo hambere, aho bavugaga ko hari igenewe umuntu w’igitsina runaka, irimo: guteka, kuvoma, gukora isuku mu rugo, kurwaza abarwaye, kwita ku bana, kumesa, gushaka ibicanwa n’iyindi.
Mu bushakashatsi ActionAid Rwanda yakoreye mu Turere 9 mu mwaka wa 2020, bwari bugamije kugaragaza icyo iyi mirimo ibangamira ku gutuma umugore atagira amahirwe mu mirimo yindi igamije guteza imbere umuryango, nko gukorera amafaranga no kujya mu myanya ifata ibyemezo, bwagaragaje ko umugore wo mu mujyi ufite n’akandi kazi, byibuze akora amasaha abiri imirimo yo mu rugo ku munsi, mu gihe umugabo wo mu mujyi akora imirimo yo mu rugo isaha imwe ku munsi.
Mu bice by’icyaro ho ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umugore akora imirimo yo murugo amasha 6 ku munsi, umugabo agakora amasaha 2 ku munsi, ibyo bikagaragaza ko imirimo yo murugo ivuna abagore ugereranyije n’abagabo.
Madamu Katwesigye Claire, Umukozi ushinzwe Uburenganzira bw’abagore no kubakorera ubuvugizi muri ActionAid Rwanda, avuga ko” Umugore akora amasaha menshi ibituma atabona umwanya wo kujya mu myanya ifata ibyemezo cyangwa se kuba yakora indi mirimo ibyara inyungu. Ibyo rero byagaragaje ko umugore aramutse atahawe ayo mahirwe bitewe n’imbogamizi z’imirimo yo murugo idahabwa agaciro, byatuma iterambere ry’umuryango ridindira bigatuma n’iterambere ry’igihugu ridindira muri rusange.”
Avuga ko uyu muryango uzakomeza gukora ubukangurambaga kugirango Abaturarwanda basobanukirwe iyi mirimo kuko ngo hari n’abagabo bavunisha abagore babo cyangwa n’abagore bakavunika bitewe no kutabisobanukirwa.
Ese abagore babyumva bate?
Abagore twaganiriye batuye mu Karere ka Rulindo mu Majyaruguru y’u Rwanda bamaze imyaka irenga 20 bubatse, bavuga ko hari imirimo umugore akora mu rwego rwo guha icyubahiro umugabo kandi ko hari imirimo yo mu rugo umugabo yakora bikaba ari ukumutesha agaciro.
Mukamurenzi Speciose utuye mu murenge wa Bushoki, yagize ati” Mu by’ukuri twagakwiye gufatanya utuntu ku tundi ariko hari ibidakwiriye. Kuba umugabo yafata umweyo agakubura umuharuro ibyo byo biragatsindwa. Egoko!!! Ibyo ntabwo yabikora rwose mpari. Ntabwo byaba ari isura y’Umunyarwanda.”
Akomeza avuga ko” Ibindi bintu atakora ni nko gufata imyambaro y’abana akajya kuyimesa ndi murugo ndi muzima ntamugaye! Mu by’ukuri naba ngaragaye nk’umutesheje agaciro.”
Uwiragiye Odette atuye mu murenge wa Tumba we yagize ati” Nk’ubu ntabwo watuma umugabo afata umweyo wicaye mu rugo, ibyo ntibyashoboka. Ugomba kumuha uburenganzira bwe ukamwubaha. Umugabo wanjye ntabwo yateka ndi mu rugo ntabwo byashoboka! Nanjye ubwanjye byantera n’isoni.”
Yongeraho ko “Ngomba kumwubaha y’uko ari umugabo wanjye nkamuha icyubahiro cye. Ni uburere n’umutima mba narakuranye biva mu bisekuru byacu, aho kugirango afate ibyahi by’abana abimese ngo n’uko naniwe nabimesa ahubwo na we nka mumesera.”
ActionAid Rwanda ivuga ko ikibazo cy’imirimo idahemberwa cyangwa idahabwa agaciro gikomeje gutsikamira umugore, atari icy’u Rwanda gusa, ahubwo ko gisangiwe n’Isi yose ari nayo mpamvu kigomba guhagurukirwa ngo gikemuke burundu.
Ese abagabo bakora iyi mirimo kuri bo hari icyo ibatwaye?, Ni izihe nama bagira abandi bagabo?
Bamwe mu bagabo basobanukiwe ikiza cyo gufatanya n’abagore babo kugeza no mu mirimo yo mu rugo batuye mu mirenge ya Tumba, Bushoki na Mbogo yo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko umugabo udafasha umugore we ngo aba ari we wihembukira kuko urugo ruba ari urwa bombi, bityo mu gihe batafatanya rutatera imbere kandi ngo kuri bo ntibaterwa isoni no gukora imirimo yo mu rugo bamwe bavuga ko ibasebya cyangwa se ko ari iy’abagore.
Twiringiyimana Anselme utuye mu murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo, avuga ko”Niba wenda turahinga nk’imigozi, nshobora kujya imbere ngahinga nawe agatera, cyangwa se tugahinga twarangiza tugasubira inyuma tugafatanya no gutera. Murugo nshobora no kubyuka ngakubura umuharuro, ashobora kuba ari kugosora ibishyimbo nanjye ngakubura cyangwa ngashyira inkono kuziko kandi ntacyo bintwaye rwose.”
Nteziryayo Diyoniziyo amaze imyaka 20 yubatse atuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo yagize ati “Ntabwo umuntu umwe yakubaka urugo kuko urugo ni urwa babiri. Icyo nabwira agabo bakivunisha abagore babo ntabwo bikwiye ko wafata umubiri wawe ngo uwuvunishe kuko umugore ni umubiri w’umugabo. Iyo umuvunishije niwowe uba uri kwihemukira ndetse n’imisoreze y’urugo rwanyu igenda nabi. Ibanga ni ukubahana uko mugenda mukura niko muba muri kujya mu nsinzi y’uko mwubatse urugo neza.”
Bizimungu Jean Bosco, utuye mu murenge wa Mbogo, Akarere ka Rulindo, avuga ko kubera ko “Muri iyi minsi hari nk’imiryango itegamiye kuri leta, ijya iza ikatwigisha noneho tukabasha guhinduka. Niba ntarabashaga kwifurira nk’uyu mupira ubu nsigaye nywifurira. Birumvikana ko nahindutse kuko mbere nashoboraga kuwufata nkajugunya hariya, nkagura isabune nkumva ko bagomba kumfurira.”
Yongeyeho ko “Ubu nshobora gufata umweyo ngakubura umuharuro cyangwa niba ari guhata ibirayi nkamubwira nti jyenda ube ukata imboga nanjye nkabihata. Abandi bagabo inama nabagira, tekereza ko niba wubatse, uwo mwubakanye mwakabaye kuba mufatanya kuko urugo ni urwanyu ntawe muzaruha. Iyo mutabitangiye mukiri batoya muzabukuru birabagora kuko ntiwakwiga ushaje. Umusaruro nabonyemo urugo ruhita ruva aho rwari ruri rugatera imbere, ahubwo ndashishikariza n’abandi kubikora.”
Umuryango ActionAid watangiye gukora ubukangurambaga kuri Unpaid Care Work mu mwaka wa 2012, uvuga ko mu rwego rwo kurandura burundu iki kibazo hagamijwe kugira umuryango utekanye kandi uteye imbere, Leta yagakwiye kongera no kwegereza abaturage ibikorwa remezo nk’amarerero y’abanabato, kwegerezwa amazi meza, imihanda, koroherezwa kubona ibicanwa n’ibindi ngo kuko byatuma umwanya byatwaraga umugore ajya kubishaka kure, awukoresha mu mirimo yinjiza amafaranga cyangwa bikamwongerera amahirwe yo kujya mu myanya ifata ibyemezo ari nako bimurinda imvune yahuraga nazo.