Ibinyomoro (tree tomato cg tamarillo) ni urubuto rw’ingirakamaro kandi rwiza cyane, ruraryohera ndetse rukagira na aside, kandi rushobora kwera ahantu hato, nko mu busitani.
Ibinyomoro byatangiye guhingirwa muri Amerika y’amajyepfo. Ariho siho byera gusa cyane kuko no mu Rwanda, Afurika y’epfo, Australiya na New Zealand (ari nayo iza ku mwanya wa mbere mu kuba hera ibinyomoro cyane) ari bimwe mu bihugu byeramo cyane.
Ibinyomoro biri mu moko 3: hari ibitukura (ibi nibyo bizwi cyane mu gace duherereyemo), iby’umuhondo ndetse n’ibifite ibara rya zahabu.
Ese ni iki umuntu yungukira mu kurya ibinyomoro?
Ibinyomoro bikungahaye kuri potasiyumu(potassium) cyane. Ikaba izwiho kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’umunyu mwinshi (sodium), harimo gufasha umutima gutera neza, kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi aba mu turemangingo. Ibi bituma ibinyomoro biba imbuto z’ingenzi mu kurwanya indwara zimwe na zimwe z’umutima.
Vitamine B zitandukanye nazo ziboneka mu kinyomoro harimo nka B1, B2 na B6. Izi vitamine zose zifasha mu mikorere y’umubiri, kubona neza, mu kugira imbaraga mu mubiri ndetse no gukorwa kw’imisemburo itandukanye.
Ibinyomoro (cyane cyane ibitukura) bibamo ibyitwa “anthocyanin” bizwiho kurinda indwara nyinshi zitandukanye cyane cyane iza kanseri. Kubera izi mbuto zikize kuri vitamini A, zirakenewe cyane mu kugufasha kubona neza kw’amaso yawe.
Bimwe mu binyabutabire bigize ikinyomoro nka polyphenolic, flavanol na anthocyanidin, bigaragara cyane ku gice cyegereye inyuma ubushakashatsi bwerekana ko zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye. Bwerekana kandi ko ibinyomoro bikize kuri aside igira uruhare mu kurwanya diyabete, yitwa chlorogenic acid, ikaba ifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2.
Ibinyomoro bifasha mu kugabanya ibiro. Uti bikora gute? Ushobora kubikoresha nka salade, ukabirya byonyine cyangwa se ugakora umutobe wabyo. Kubera aside igaragara muri izi mbuto bifasha mu gutwika ibinure mu mubiri, ubifatanyije no gukora siporo wagabanya ibiro byinshi mu gihe gito. Umutobe w’ibinyomoro ufasha mu gusukura umubiri cyane, no kubuza kwinjira mu mubiri kw’amavuta mabi.
Ibinyomoro, bigomba kuribwa bitamaze igihe kirekire bisaruwe (hagati y’iminsi 5-7) ubundi bitangira gusharira kubera aside ibamo, mu gihe bibitswe muri firigo ntibigomba kurenza iminsi 10.
Ni byiza kubyoza neza mu mazi menshi. Biba byiza kandi iyo ubanje kubyogesha amazi ashyushye, ibi bifasha gukuraho agahu gato hanyuma ukabasha kurya intungamubiri nyinshi ziba ziri hafi y’igice cyo hanze.