The World

Technology

Sports Roundup

AMAKURU AGEZWEHO

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Author: Bruce Mugwaneza

Abaturage b’Akarere ka Rwamagana barishimira ko bagiye kujya bivuriza hafi nyuma yo gutaha ku mugararago ikigo nderabuzima cya Mwulire cyari gisanzwe ari ivuriro ry’ibanze . Ni ikigo nderabuzima cyatashywe ku mugararago kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, abatuye mu murenge wa Mwulire ndetse no mu Tugali twa Cyarukamba na Cyimbazi two mu Murenge wa Munyiginya bazajya bakivurizaho bakaba bavuga ko kije ari igisubizo kuko hari igihe bakoraga urugendo rurerure bagiye kwivuza. Ahobantegeye Domitille Umubyeyi utuye mu Murenge wa Mwulire,ari mubishimiye kwegerezwa iki kigo nderabuzima kuko ubwo umukazana we yajyaga kubyara byaramugoye cyane kuko byabasabye gukora urugendo rurerure bajya ku bitaro…

Read More

Ibi ni byo byatumye Umuryango CAP Africa ufite intego yo gutanga amahugurwa yo mu rwego rwo hejuru mu nzego zitandukanye watangije amahugurwa mu rwego rw’itumanaho n’imenyekanishabikorwa. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abatoranyijwe mu bigo ndetse n’abikorera bo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa,mu byo bayitezeho hakaba harimo guteza imbere imikoranire hagati yabo, basangira amakuru n’ubunararibonye mu byo bakora. Umuyobozi ushinzwe ingamba n’iterambere mu Muryango ugamije guteza imbere Ikoranabuhanga muri Afurika (Smart Africa), Didier Nkurikiyimfura, yavuze ko mu byo basangije abitabiriye aya mahaugurwa hari mo aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze. Ati  “Twabasangije amateka yacu, aho twavuye, aho tugeze  ndetse n’aho tugana. Kuko…

Read More

Polisi muri Kenya yataye muri yombi pasitoro Makenzie Nthenge uyobora itorero Good News International Church nyuma yaho abayoboke bane b’itorero rye, basanzwe bapfuye nyuma y’igihe biyiriza ubusa. Polisi ivuga ko uyu mu pasitoro yari yarabwiye abayoboke b’itorero rye kwiyiriza ubusa mu ishyamba rya Shakahola riri mu mujyi wa Malindi, kugirango bazahure na Yesu. Abandi 11 bajyanywe mu bitaro barembye. Polisi ivuga ko bishoboka ko hari abandi baguye mu mutego wa pasitoro Nthenge bataraboneka. Charles Kamau uyobora ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Malindi yavuze ko Nthenge ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo kwitanga. Biteganijwe ko azagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa…

Read More

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, yafashe umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto nyuma yo kwica nyirayo. Ni ubwicanyi bwakozwe tariki ya 7 Mata, aho uyu mugabo na mugenzi we bafatanyije, bategeye mu nzira umumotari, ubwo yari atashye, mu mudugudu wa Runaba, akagari ka Shangasha, mu murenge wa Shangasha. Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko nyakwigendera w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe yishwe akibwa moto ye. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye ahagana saa yine z’ijoro, nk’uko…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka nk’uko byagenze mu mezi abiri ashize. Ibiciro bishya byashyizweho bikazatangira gukurikizwa guhera kuwa Mbere tariki 03 Mata 2023 saa moya z’ijoro, byerekana ko igiciro cya mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 44 kuri litiro naho icya lisansi kikagabanukaho 16Frw kuri litiro. Mu kiganiro kihariye yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ibikorwa-remezo Dr. Nsabimana Ernest yavuze ko bikomeje bitya mu bihe biri imbere n’ibiciro by’ubwikorezi byazagabanuka. Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA rwatangaje ko kuri ubu igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga 1528Frw kuri Litiro, mugihe icya Mazutu…

Read More

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryafatiye mu Karere ka Gicumbi, kuwa Gatanu tariki ya 31 Werurwe, umugabo w’imyaka 39 wari winjije mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa n’ amashashe. Yafatiwe mu mudugudu wa Gisiza, akagari ka Nyamabuye  mu murenge wa Byumba, atwaye kuri  moto umufuka urimo imyenda 46  ya caguwa  n’amapaki 120 arimo amasashe ibihumbi 24, yari avanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nk’uko byatangajwe na Polisi. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe mu gicuku ku isaha ya saa sita n’igice, ubwo abapolisi bari…

Read More

Inzego z’iperereza zasatse urugo rw’umuyobozi mukuru w’itorero rya Orthodox mu murwa mukuru Kyiv bamushinza ko ashyigikiye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine. Métropolite (twagereranya na Musenyeri) Pavel Lebed ayoboye Kyiv-Pechersk Lavra, ikigo gikuru cy’abihaye Imana muri Ukraine. Ishami rye rya Ekleziya ya Orthodox muri Ukraine (Ukrainian Orthodox Church, UOC) ryahoze riyoboka abayoboye Ekleziya i Moscou. Aba Minisitiri ba Kyiv bavuga ko akekwaho gukwirakwiza urwango mu gihugu rushingiye ku kwemera. Ku ruhande rwe,Métropolite Pavel arahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko abategetsi ba Kyiv nta burenganzira bafite bwo kwirukana uwihaye Imana n’abandi bayoboke mu rusengero. Ari imbere y’Ubutabera ejo ku wa gatandatu, yavuze ko ari…

Read More

Mu myaka itanu ishize, umubare w’imanza inkiko zo mu Rwanda zakira wavuye ku 57,243 mu mwaka 2018 zigera ku 84,243 mu mwaka ushize wa 2022, Ministeri y’Ubutabera ivuga ko hari ingamba zikomeje gushyirwaho kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo kirambye. Habyarimana François  atuye mu Kagali ka Gatwa Umurenge wa Murambi Akarere ka  Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, amaze imyaka umunani asiragira mu nkiko, aho aburana isambu  ifite hegitari eshatu n’igice, n’agaciro ka miliyoni 8,200,000 z’amafaranga y’u Rwanda. Avuga ko uru rubanza rwatinze cyane uruhare, ku buryo afite impungenge ku migendere yarwo harimo n’abamuburanira. Mu myaka itanu ishize umubare w’imanza inkiko zo…

Read More

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera impanuka yabaye ejo tariki ya 27 Werurwe,mu Karere ka Rubavu, umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali ko utari nyabagendwa. Ni ubutumwa polisi yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter aho yagize iti”Turabamenyesha ko kubera impanuka yabaye ejo mu Karere ka Rubavu, umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali ko utari nyabagendwa.” Ubutumwa bwa Polisi bukomeza buvuga ko “Abakoresha uwo muhanda baragirwa inama yo gukoresha imihanda: 1. Gisenyi-Brasserie-Burushya-Pfunda-Mahoko-Musanze-Kigali.” Abajya n’abava i Rubavu kandi bakoresha umuhanda “Gisenyi-Buhuru-Giko-Murara-Rugerero-Musanze-Kigali.” Polisi yasabye abakeneraga gukoresha uyu muhanda kwihanganira impinduka, ivuga ko hari gukorwa ibishoboka byose kugirango uyu muhanda ufungurwe mugihe cya vuba. Abapolisi baraza kuba bari…

Read More

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya biteguye gukomeza imyigaragambyo none kuwa mbere nubwo polisi yaburiye ko iza gukaza ingamba kucyo babona ko ari imyigaragambyo itemewe. Iyi myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize iza kuvamo urugomo mu bice bitandukanye byiganjemo abashyigikiye Raila Odinga. Odinga wayihamagaje, avuga ko izajya iba kuwa mbere no kuwa kane mu kwamagana kuzamuka kw’igiciro cy’imibereho no kwamagana perezida William Ruto kuko avuga ko atatsinze amatora. Gusa umukuru w’igipolisi cya Kenya, Japhet Koome, ku cyumweru yavuze ko “nta myigaragambyo n’imwe nemeje” kandi aburira ko benshi bazafungwa. Itegeko rya Kenya ntabwo riteganya ko umuntu asaba uburenganzira kugira ngo yigaragambye, asabwa gusa…

Read More