Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryafatiye mu Karere ka  Gicumbi, kuwa Gatanu tariki ya 31 Werurwe, umugabo  w’imyaka 39 wari winjije mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa n’ amashashe.

Yafatiwe mu mudugudu wa Gisiza, akagari ka Nyamabuye  mu murenge wa Byumba, atwaye kuri  moto umufuka urimo imyenda 46  ya caguwa  n’amapaki 120 arimo amasashe ibihumbi 24, yari avanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nk’uko byatangajwe na Polisi.

 Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe mu gicuku ku isaha ya saa sita n’igice, ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati:”Ku isaha ya saa sita n’igice z’ijoro ubwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bahagaritse moto ifite nimero RG 773Q, barayisatse basanga ipakiye magendu y’imyenda ya caguwa n’amasashe, arafatwa, moto n’ibicuruzwa nabyo bijyanwa ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ishami rya Gicumbi.”

Amaze gufatwa yavuze ko ibyo bicuruzwa yari abifatiye mu murenge wa Nyankenke aho byagejejwe biturutse muri Uganda.

SP Ndayisenga yasabye abacuruzi kurangura no gucuruza ibicuruzwa byemewe,  bakirinda gushora imari muri magendu mu rwego rwo kwirinda ibihombo bahura nabyo iyo bafashwe hiyongereyeho no kuba bafungwa.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byumba ngo hakorwe iperereza.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Ingingo ya 10 y’Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu ngingo ya 11 y’iryo tegeko; umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Share.
Leave A Reply