Ibi ni byo byatumye Umuryango CAP Africa ufite intego yo gutanga amahugurwa yo mu rwego rwo hejuru mu nzego zitandukanye watangije amahugurwa mu rwego rw’itumanaho n’imenyekanishabikorwa.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abatoranyijwe mu bigo ndetse n’abikorera bo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa,mu byo bayitezeho hakaba harimo guteza imbere imikoranire hagati yabo, basangira amakuru n’ubunararibonye mu byo bakora.

Umuyobozi ushinzwe ingamba n’iterambere mu Muryango ugamije guteza imbere Ikoranabuhanga muri Afurika (Smart Africa), Didier Nkurikiyimfura, yavuze ko mu byo basangije  abitabiriye aya mahaugurwa  hari mo aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

Ati  “Twabasangije amateka yacu, aho twavuye, aho tugeze  ndetse n’aho tugana. Kuko abantu benshi bamenye u Rwanda nk’igihugu cy’amateka mabi. Ariko ubu amateka yarahindutse, bifuzaga kumenya icyo twakoze mu gihe kitagee ku myaka mirongo itatu igihugu kikaba kimeze uko kiri ubu.”

Intego y’aya mahugurwa n’ukugirango hasangirwe amakuru ku imenyekanishabikorwa n’itumanaho ku bashoramari batandukanye barusheho gusangizanya ubunararibonye bafite nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CAP Africa, Nanou-Badolo Christian abivuga.

Yagize ati “Mbere na mbere n’ukwihugura niyo mpamvu dutegura ibikorwa nk’ibi. Kuko uyu munsi mu rwego rw’imenyekanishabikorwa n’itumanaho hari abashyiramo imbaraga nyinshi, icya Kabiri n’ugusangizanya ubunararibonye ibigenda neza hano mu Rwanda bishobora no gukunda muri Burkina Faso cyangwa  se muri Mali, mbese mu gusangizanya ubunararibonye hari ibintu bishobora gukunda muri Burkina Faso cyangwa muri Mali, bishobora gukunda na hano mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ni Afurika itagira umupaka, nta mipaka iri hagati yacu kuko twese turi Abanyafurika.”

Iyi nama isanzwe ihuza ibihugu by’Afurika  yiswe ‘Congrès Africain des Professionnels (CAP Africa)’ isanganywe insanganyamatsiko igira iti ‘‘Afurika itagira umupaka’’, ariko igenda ihindurirwa izina bitewe n’igihugu cyayakiriye.

Aya mahugurwa ari kubera i Kigali, yatangiye tariki ya 24 Gicurasi kugera tariki ya 27, ndetse nyuma yahoo akazakomereza no m,u bindi bihugu birimo Afurika y’Epyo, Dubai mu mujyi wo muri Leta Zunwe Ubumwe z’Abarabu n’abandi.

Share.
Leave A Reply