Author: Bruce Mugwaneza

Hapfuye abantu batandatu, abandi bane barakomereka mu mpanuka yabereye mu muhanda uva Yamaha werekeza ku Kinamba mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira. Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabuze feri ubwo yamanukaga iva Yamaha yerekeza ku Kinamba ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba. Yagize ati:” Ni impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite nimero RAD 421E, yaje kubura feri ubwo yamanukaga mu muhanda Yamaha-Kinamba mu mudugudu w’Amizero,…

Read More

Nyuma y’icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda, ishuri rikuru rya IPRC ishami rya Kigali ryafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye none tariki ya 23 Ukwakira 2022. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), impamvu y’ifungwa by’agateganyo kw’iri shuri, ngo n’ukugirango “iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.” Iri tangazo rikomeza rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo muri iki gihe. Rirakangurira kandi buri wese ufite amakuru y’ingenzi yagirira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bimwegereye. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri bari mu…

Read More

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora ishyaka rya Gikomuniste ryo muri iki gihugu (CCP) kuri manda ye ya Gatatu y’imyaka itanu, ibi bituma anakomeza kuyobora igihugu cy’Ubushinwa. Ibi biramugira nanone umwe mu bayobozi b’ibihangange bayoboye Ubushinwa nyuma ya Mao Zedong, wabuyoboye kuva 1949 kugeza ku rupfu rwe mu 1976. Nyuma yaho nta wundi muperezida wayoboye Ubushinwa manda zirenze ebyiri. Inama nkuru y’Ishyaka rya Gikomuniste mu Bushinwa (Chinese Communist Party, CCP) yatoye Perezida Xi Jinping nk’umunyamabangu mukuru waryo muri manda ya gatatu y’imyaka itanu ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 nyuma y’icyumweru cyose iteranye. Iri shyaka kandi ryamutoranye n’abandi…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko cyasubiranye konti ya Twitter yabo nyuma y’uko Ku wa 22 Ukwakira 2022, uru rubuga rwibwe n’abantu batazwi bashyiraho ubutumwa buhabanye n’intego z’iki kigo. Ubutumwa bwemeza ko Meteo Rwanda yasubiranye konti yayo ya Twitter, yabutangaje binyuze kuri iyi konti aho yagize iti “Turisegura ku badukurikira kuri uru rubuga. Ku wa 22 Ukwakira 2022, urubuga rwacu rwa Twitter rwibwe n’abantu batazwi bashyiraho ubutumwa buhabanye n’intego za Meteo Rwanda . Guhera none kuwa 23/10/2022 twasubiranye uburenganzira kuri iyi Konti. Murakoze!” Nyuma yo gusubirana iyi konti ya Twitter, Meteo Rwanda yahise itangaza iteganyagihe ry’uyumunsi tariki ya…

Read More

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize. Amakuru dukesha Polisi y’igihugu, avuga ko Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu murwa mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira, niyo yazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abaturage baherutse gukurwa mu byabo n’imyuzure bimurirwa mu kigo cy’amashuri abanza (Primaire) giherereye ahitwa Kina muri Arrondissement ya 3. Iki gikorwa cy’ubutabazi cyateguwe n’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye muri Centrafrique rikorera mu murwa mukuru…

Read More

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatandatu, yafatanye umugore witwa Ingabire Yamfashije ufite imyaka 36 y’amavuko, udupfunyika tw’urumogi 3892 bakunze kwita bule ubwo yari arushyiriye abakiriya mu Karere ka Musanze. Yatawe muri yombi tariki ya 22 Ukwakira, mu mudugudu wa Kageri, Akagali ka Kora, mu Murenge wa Jenda, ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza i Musanze. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, hahise hatangira ibikorwa byo gufata…

Read More

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, zongeye kuvumbura intwaro zari zarahishwe n’inyeshyamba za Ansar Al Suna. Nk’uko bigaragra mu makuru yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, none tariki 21 Ukwakira 2022, nibwo inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, bavumbuye ikindi kirundo cy’intwaro, i MILOLI mu gace rusange k’ishyamba rya Limala, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’akarere ka Mocimboa da Praia. Uturere twavumbuwemo izo ntwaro ni ahahoze ari mu birindiro by’inyeshyamba…

Read More

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ibiciro bishya ku bifuza gusura ibyiza nyaburanga biyitatse, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo no korohereza abayisura. Hakurikijwe ibiciro bishya byatangajwe bigaragaza ko Umunyarwanda ushaka gusura iyo pariki azajya yishyura 10000 Frw, Umunyafurika udakomoka mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba yishyure amadolari 60 naho umunyamahanga yishyure amadolari 100. Ibi biciro bishya kandi birimo no koroherezwa ku bantu bashobora kumara iminsi irenze umwe muri pariki ya Nyungwe, nk’aho Umunyarwanda ushaka kumara iminsi ibiri asura iyi pariki azajya yishyura 15,000 Frw, iminsi itatu akishyura 20,000 Frw. Umunyamahanga ushaka gusura Nyungwe mu gihe cy’iminsi ibiri azajya yishyura…

Read More

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye mu karere ka Rusizi umugabo witwa Uhoraningoga Methode w’imyaka 43 y’amavuko, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 5,600 yari agiye gukwirakwiza mu baturage. Yafatiwe mu mudugudu wa Kamuhirwa, mu Kagari ka Kamurera, mu murenge wa Kamembe, ahagana saa Saba n’igice zo ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’Umuturage. Yagize ati:” Twari dufite amakuru ko Uhoraningoga asanzwe ari umucuruzi w’Ibiyobyabwenge by’urumogi yakuraga mu gihugu cya Repubulika Iharanira…

Read More

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, yatangiye ku mugoroba wo kuwa kane yasubukuye mu gitondo cyo kuwa gatanu mu karere ka Rutshuru, nk’uko abahatuye babyemeza. Alain Mirova, umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabwiye BBC ko abaturage bo mu gace ka Rangira muri ‘groupement’ ya Jomba barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bibarirwa mu binyacumi uvuye ku mujyi wa Rutshuru. Hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi. Société civile ya Rutshuru isubirwamo n’ibinyamakuru byo muri DR Congo ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo…

Read More