Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora ishyaka rya Gikomuniste ryo muri iki gihugu (CCP) kuri manda ye ya Gatatu y’imyaka itanu, ibi bituma anakomeza kuyobora igihugu cy’Ubushinwa. Ibi biramugira nanone umwe mu bayobozi b’ibihangange bayoboye Ubushinwa nyuma ya Mao Zedong, wabuyoboye kuva 1949 kugeza ku rupfu rwe mu 1976. Nyuma yaho nta wundi muperezida wayoboye Ubushinwa manda zirenze ebyiri.

Inama nkuru y’Ishyaka rya Gikomuniste mu Bushinwa (Chinese Communist Party, CCP) yatoye Perezida Xi Jinping nk’umunyamabangu mukuru waryo muri manda ya gatatu y’imyaka itanu ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 nyuma y’icyumweru cyose iteranye. Iri shyaka kandi ryamutoranye n’abandi batandatu bagize icyitwa Politburo Standing Committee (PSC) bazafatanya nawe kuyobora.

Mu magambo yatangaje amaze gutorwa Perezida Xi Jinping yagize ati: “Ndashimira mbikuye ku mutima ishyaka ryose kubw’icyizere mwangiriye mukampa izi nshingano.” 

Kuva yayobora Ubushinwa mu mwaka wa 2013, Perezida Xi Jinping yabashije kugira igihugu cye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku Isi aho kuri ubu kiza ku mwanya wa kabiri mu bukungu ku Isi nyuma ya Leta Zunze ubumwe za Amerika hashingiwe ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ndetse abahanga bakagaragaza ko nigikomeza kwitwara nk’uko biri ubu, mu myaka iri imbere kizaba ari icya mbere mu bukungu ku Isi.

Ubushinwa nicyo gihugu gifite abaturage benshi aho ibarura rya 2022 rigaragaza ko cyari gituwe n’abaturage Miliyali imwe na miliyoni zisaga maganane ( 1.402 ), gusa nacyo kikaba atari igihugu gito kuko ari igihugu cya kane kinini ku Isi nyuma y’Uburusiya, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikaba gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 9.597. (9.597 million km²). Ni ukuvuga ko nibura kilometero kare imwe ituwe n’abaturage 153.

Share.
Leave A Reply