Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, zongeye kuvumbura intwaro zari zarahishwe n’inyeshyamba za Ansar Al Suna.

Nk’uko bigaragra mu makuru yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, none tariki 21 Ukwakira 2022, nibwo inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, bavumbuye ikindi kirundo cy’intwaro, i MILOLI mu gace rusange k’ishyamba rya Limala, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’akarere ka Mocimboa da Praia. 

Ingabo z’u Rwanda zongeye kuvumbura ububiko bw’intwaro zahishwe n’inyeshyamba Ansar Al Suna

Uturere twavumbuwemo izo ntwaro ni ahahoze ari mu birindiro by’inyeshyamba za Ansar Al Suna mbere yuko birukanwa n’ingabo zihuriweho na Mozambike n’u Rwanda muri Kanama 2021

Nk’uko amakuru amwe abivuga, Ansar Al Sunnah Wa Jammah (umutwe w’iterabwoba wa IS Mozambique) yagerageje inshuro nyinshi kugaruka muri aka gace kugira ngo batware izo ntwaro ariko ntibabashije kuzigeraho.

Izi ntwaro zavumbuwe none nyuma y’aho tariki 15 muri uku kwezi k’Ukwakira, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Mocimboa da praia, izi nzego z’umutekano z’u Rwanda, zari zavumbuye ububiko bw’intwaro n’amasasu byari byarahishwe n’inyeshyamba za Ansar Al Suna mu gace ka Mbau.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike
Share.
Leave A Reply