Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ibiciro bishya ku bifuza gusura ibyiza nyaburanga biyitatse, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo no korohereza abayisura.

Hakurikijwe ibiciro bishya byatangajwe bigaragaza ko Umunyarwanda ushaka gusura iyo pariki azajya yishyura 10000 Frw, Umunyafurika udakomoka mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba yishyure amadolari 60 naho umunyamahanga yishyure amadolari 100.

Ibi biciro bishya kandi birimo no koroherezwa ku bantu bashobora kumara iminsi irenze umwe muri pariki ya Nyungwe, nk’aho Umunyarwanda ushaka kumara iminsi ibiri asura iyi pariki azajya yishyura 15,000 Frw, iminsi itatu akishyura 20,000 Frw.

Umunyamahanga ushaka gusura Nyungwe mu gihe cy’iminsi ibiri azajya yishyura amadolari 90 mu gihe umara iminsi itatu azajya yishyura 120.

Mu biciro byari bisanzweho, Umunyarwanda yishyuraga 5000 Frw, Uwo Muri EAC akishyura amadolari 10, uturutse ahandi muri Afurika akishyura amadolari 60, naho umunyamahanga akishyura amadolari 90.

Muri iri tangazo Pariki ya Nyungwe ivuga ko ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa uhereye tariki 1 Mutarama umwaka utaha wa 2023. Rivuga kandi ko ibyo biciro bishya bigamije gufasha mu rugamba rwo gukomeza kubungabunga pariki, korohereza abakerarugendo no guhuza ibiciro kuri pariki ebyiri zicungwa n’ikigo African Parks (Akagera na Nyungwe) no korohereza abakerarugendo bamara igihe kinini ngo badahendwa.

Share.
Leave A Reply