Author: Bruce Mugwaneza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abagura amata y’aborozi ntibishyure cyangwa bagatinda kubishyurira ku gihe. Aborozi b’Inka bo muri aka karere basaba ko ibibazo bishingiye ku myumvire n’ibishingiye ku mikorere y’amakoperative n’ubucuruzi bw’umukamo byakwitabwaho, kugira ngo abakora uwo mwuga barusheho gutera imbere kandi umusaruro wo muri ako karere wiyongere. Mu nama yahuje aborozi, abucuruzi b’umukamo n’abayobozi mu nzego zinyuranye zifite aho zihurira n’ubworozi, abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ngamba zigamije iterambere ry’ubworozi, uburyo bwo gufata neza ibikorwaremezo by’ubworozi, baganiriye kandi ku buryo bwo kongera umukamo, guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhinga no gutunganya ubwatsi bw’inka n’ibindi.aborozi bagaragaje…

Read More

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza, mu bikorwa bitandukanye yafashe amapaki 283 (angana n’amasashe 56,600) yari yinjijwe mu Rwanda n’abantu babiri bayavanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda banyuze mu nzira zitemewe. Hafashwe uwitwa Niyigena Pascal ufite imyaka 22 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Bungwe, akagari ka Bungwe mu murenge wa Bungwe afite amasashe 16,400 mu gihe andi masashe angana na 40,200 yafatiwe mu mudugudu wa Kanyenzugi mu kagari ka Nyirataba ko murenge wa Kivuye uwari uyikoreye amaze kuyata ariruka. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya…

Read More

Mu nzira tugendamo cyangwa mu midugudu yacu dutuyemo tugenda duhura n’abantu bafite iminwa yo hejuru isadutse(cleft lip)ndetse hari n’abandi baba bafite iminwa mizima ariko na bo bafite igisenge cy’akanwa gisadutse(cleft palate).Ibi ugasanga bitera ipfunwe ababifite ndetse n’ababyeyi babo, kandi ari ko bavutse. Ibibari ni inenge umuntu avukana irangwa no gusaduka kw’iminwa yo hejuru, cyangwa yombi, igasadukamo kabiri cyangwa gatatu, habaho n’igihe umwana avukana umwenge uzamutse mu gisenge cy’akanwa ugakomeza mu nkanka. Ibi bikaba biba mu minsi 60 isama ribaye kubera ko ari muri icyo gihe ibice bizakora umunwa ndetse n’isura byifunga. Iyo bitifunze ni bwo havuka icyo kibazo.Ni iki gitera…

Read More

Guverinoma ya Burkina Faso yirukanye uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri icyo gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’imitwe y’iterabwoba.Guverinoma yasohoye itangazo itegeka Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye Barbara Manzi wakoreraga muri icyo gihugu, guhita akivamo byihutirwa nubwo nta bisobanuro bindi yahawe. Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, ntiyahise asubiza mu gihe yari abajijwe n’itangazamakuru icyatumye Manzi atangazwa nk’umuntu utacyemerewe kuguma muri icyo gihugu, ndetse agasabwa guhita akivamo bitarenze tariki 23 Ukuboza 2022. Umuvugizi wa ONU ku cyicaro gikuru cyayo na we ntiyahise asubiza mu gihe yari asabwe n’itangazamakuru kugira icyo avuga kuri icyo cyemezo cyafatiwe umukozi wayo muri Burkina Faso. Igihugu cya Burkina Faso…

Read More

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire yagaragarije abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ko ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ryatumye hacungurwa amasaha asaga miliyoni 50 kuko byafashije abaturage gukoresha neza igihe. Ni mu gihe hasigaye amezi 18 kugira ngo intego igihugu cyihaye yo kugeza muri 2024 Serivisi zose zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ikindi cyagaragajwe kandi ni uko 82% by’abanyarwanda batunze telephone zigendanwa, muri bo 30% bafite izigezweho za smart phones. Ibi bituma abafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bari kuri 35.1% by’abakuze, abandi bikabasaba kwifashisha abakozi b’urubuga Irembo kandi bakishyura. Ibi byose bikaba aribyo bituma hirya no hino mu gihugu abaturage…

Read More

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye inama y’umutekano yahuje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’ibigo by’Abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’abayobozi bafite umutekano mu nshingano zabo mu bigo bicungirwa umutekano.Ni ibiganiro byitabiriwe n’abasaga 100 byari biyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.DIGP Namuhoranye yashimiye abayobozi b’ibigo bitanga serivisi z’umutekano n’abahagarariye ibigo bicungirwa umutekano kuba bitabiriye ubutumire avuga ko iyi nama yateguwe hagamijwe kunoza ubufatanye no gufata ingamba zihamye zo kurushaho gukumira ibyaha byibasira ibikorwa cyangwa abakiriya…

Read More

Kuri uyu wa Gatatu, guverinoma ya Gambia yatangaje ko yaburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi ryari ryateguwe na bamwe mu basirikare. Ubuyobozi butangaza ko ku wa Kabiri, abasirikare 4 batawe muri yombi mu gihe hari abandi 3 bagishakishwa. Guverinoma yijeje abanyagihugu, abatuye Gambia muri rusange n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzmahanga muri icyo gihugu gukomeza imirimo yabo ntacyo bikanga kuko umutekano ari wose. Bamwe mu batangabuhamya bemeje ko babonye urujya n’uruza ry’ingabo zikikije perezidansi ya repubulika mu murwa mukuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

Read More

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka ikomeye y’imodoka bwo mu bwoko bwa Fuso yagonze ibintu bitandukanye nk’inzu n’ibinyabiziga birimo imodoka yari irimo uwabaye Minisitiri mu Rwanda, Imana ikinga akaboko. Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Zindiro mu Kagari ka Kinyaga mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, aho imodoka ya Fuso bivugwa ko yacitse feri igasekura ibyari biyiri imbere birimo inzu z’ubucuruzi ndetse n’ibinyabiziga. Amakuru yaje kumenyekana ni uko iyi Fuso yanagonze imodoka yarimo Tharcisse Karugarama wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda n’Intumwa Nkuru ya…

Read More

Intumwa z’u Burundi ziri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije ubukangurambaga bwo gushishikariza Impunzi z’iki gihugu zahungiye mu Rwanda gutahuka ku bushake, zasuye Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, ibarizwamo impunzi z’Abarundi zisanga ibihumbi 38. Aba bayobozi boherejwe na Leta y’u Burundi bagiranye ibiganiro n’Impunzi z’Abarundi, aho babagaragarije ko ibyatumye bahunga igihugu byarangiye bityo ko amarembo afunguye ku bifuza gutahuka. kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022, nibwo u Rwanda rwakiriye intumwa za leta y’u Burundi zije mu bikorwa byo gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha ku bushake. Ni intumwa ziyobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano…

Read More

Mu nama nkuru ya Polisi yateranye kuri uyu wa Mbere, Polisi y’u Rwanda yashimye ubufatanye bwa Leta mu kurushaho kuzuza inshingano zayo no gucunga umutekano w’abaturage. Kuba mu Mirenge 416 igize u Rwanda, Polisi ikorera muri 219 byagaragajwe nk’imbogamizi ku mikorere yayo, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred avuga ko harimo gutekerezwa uko buri Murenge wagira sitasiyo ya Polisi. Iyi nama yibanze ku mikorere, imyitwarire, imibereho myiza y’abapolisi ndetse n’imikoreshereze y’umutungo. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza ashima uruhare Leta igira kubaka ubushobozi bwa polisi. Yagize ati ‘’Turashimira Perezida wa Repubulika uduha ibya ngombwa byo gukomeza kubaka…

Read More