Mu nama nkuru ya Polisi yateranye kuri uyu wa Mbere, Polisi y’u Rwanda yashimye ubufatanye bwa Leta mu kurushaho kuzuza inshingano zayo no gucunga umutekano w’abaturage.

Kuba mu Mirenge 416 igize u Rwanda, Polisi ikorera muri 219 byagaragajwe nk’imbogamizi ku mikorere yayo, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred avuga ko harimo gutekerezwa uko buri Murenge wagira sitasiyo ya Polisi.

Iyi nama yibanze ku mikorere, imyitwarire, imibereho myiza y’abapolisi ndetse n’imikoreshereze y’umutungo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza ashima uruhare Leta igira kubaka ubushobozi bwa polisi.

Yagize ati ‘’Turashimira Perezida wa Repubulika uduha ibya ngombwa byo gukomeza kubaka ubushozi bwa Polisi bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, muri ubu bushobozi twavuga nka speed enforcement camera zo kugabanya umuvuduko ziri ku mihanda, ziri henshi ku mihanda, gukomeza kugeza auto mobile inspection centers mu ntara z’igihugu.’’

Hagaragajwe ko muri uyu mwaka wa 2022, ibyaha byaje ku isonga birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge, magendu ndetse no gusambanya abana.

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred asanga umutekano w’abaturage utaba mwiza igihe batawugizemo uruhare.

Ati ‘’Buriya mu mutekano haba hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye, zaba iz’umutekano ndetse n’abaturage, iyo abaturage bafatanyije n’inzego zibishinzwe bakicungira umutekano uraboneka. umutekano urahari, tuzakomeza tuwugire, ariko byihariye muri iyi minsi isoza umwaka tugomba kuyirangiza amahoro.’’

Kuba mu Mirenge 416 igize u Rwanda polisi ikorera muri 219, ngo ni imbogamizi ku mikorere yayo.

Gusa Minisitiri w’Umutekano yavuze ko harimo gutekerezwa uko buri murenge wagira sitasiyo ya polisi.

 ‘’Icyakabaye cyiza kandi ni nayo gahunda ihari, ni uko muri buri Murenge haba hari station ya polisi, kuba tutarabasha kubigeraho, ingamba zirahari birumvikana, bituma akazi kaba kenshi ugereranyije na serivisi igomba guhabwa abaturage.’’

Mu gukomeza kunoza inshingano, Polisi isabwa kurushaho kugira imyitwarire myiza kuko ariyo ituma bakora kinyamwuga, ikanajya gucunga amahoro no mu bindi bihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 1957 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique na Centrafrica. 

Share.
Leave A Reply