Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko leta irimo gukora ibishoboka byose ngo yubake ubudahangarwa bw’urwego rw’ubuhinzi mu gihe kirambye kugira ngo umusaruro ubukomokaho utazakomeza gusubira inyuma.

Nubwo umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse 10% mu gihembwe cya 3 cy’uyu mwaka, urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 1% kubera ikirere kitari cyifashe neza.

Imibare yerekana ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka umusaruro mbumbe w’ubukungu (GDP) wazamutse ku gipimo cya 10% uvuye kuri 7.5% wari wazamutseho mu gihembwe cya 2.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 47% ku musaruro mbumbe aho amahoteli na resitora byazamutse kuri 90%, serivisi z’Ikoranabuhanga zizamukaho 34%, iz’uburezi 26%, gutwara abantu n’ibintu 26% naho iz’ubucuruzi buranguza n’ubugurisha buzamukaho 20% mu gihe serivisi z’imari zazamutseho 8%.

Ubuhinzi bwagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe, inganda 21% naho imisoro itangwa mu buryo butaziguye (Net direct taxes) igira uruhare rwa 8%.

Gusa umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 1%, naho n’uw’inganda ugabanukaho 1% bitewe n’imirimo y’ubwubatsi yagabanutse 17%.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ibarurishamibare, Yusuf Murangwa avuga ko hari impamvu nyinshi zatumye imirimo y’ubwubatsi igabanuka muri iki gihembwe.

Mu gihembwe cya 3 kandi umusaruro w’ibihingwa byoherezwa hanze wagabanutseho 1%, bitewe n’umusaruro w’ikawa wamanutse ku gipimo cya 7.2% nyamara uw’icyayi wo wazamutse kuri 22%.

Mu guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe ari naryo ntandaro y’umusaruro muke, minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko igihugu kirimo kubaka ubudahangarwa bw’urwego rw’ubuhinzi.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko imibare y’ibihembwe 3 bishize itanga icyizere ko intego igihugu cyihaye yo kuzamuka k’ubukungu ku gipimo cya 6.8% muri uyu mwaka izagerwaho nubwo habayeho inzitizi nyinshi zahungabanije ubukungu.

Share.
Leave A Reply