Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire yagaragarije abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ko ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ryatumye hacungurwa amasaha asaga miliyoni 50 kuko byafashije abaturage gukoresha neza igihe.

Ni mu gihe hasigaye amezi 18 kugira ngo intego igihugu cyihaye yo kugeza muri 2024 Serivisi zose zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikindi cyagaragajwe kandi ni uko 82% by’abanyarwanda batunze telephone zigendanwa, muri bo 30% bafite izigezweho za smart phones. 

Ibi bituma abafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bari kuri 35.1% by’abakuze, abandi bikabasaba kwifashisha abakozi b’urubuga Irembo kandi bakishyura.

Ibi byose bikaba aribyo bituma hirya no hino mu gihugu abaturage bishimira uburyo hari serivisi nyinshi basigaye bahabwa mu buryo bwihuse badasabwe gusiragira nubwo basanga hari aho leta yakongera imbaraga kugira ngo zirusheho gutangwa neza.

Kugeza ubu abaturage bafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga ni 35.1% mu gihe intego ari uko bizageza muri 2024 byibuze uwo mubare w’abakuze bafite ubwo bumenyi ugeze kuri 60%.

Umuvugizi w’iri huriro, Gloriose Uwanyirigira aragaragaza bimwe mu bibazo bikibangamiye itangwa rya serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

“Ubwo urumva ko hari abaturage bakora urugendo runini bajya gusakisha aho Irembo rishobora kuba rikora mu rumva ko ari imbogamizi. Indi mbogamizi kandi ni uko twifuza ko abaturage bagomba kwikorera izo serivisi z’Irembo kuri telefoni zabo ariko mu by’ukuri haracyari imbogamizi z’uko abaturage batazi gukoresha telefoni mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuba bakoresha Irembo bishyure serivisi bifuza ariko kandi indi mbogamizi ni uko abaturage bagera kuri 30% batarabona telefoni  ngo babashe kugera kurizo serivisi.”

Mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa cyo gushyira serivisi zigera kuri 660 mu ikoranabuhanga, Minisitiri  Paula Ingabire, avuga ko hagiye no kurebwa uburyo hakongerwamo sosiyete z’abikorera zakunganira urubuga Irembo kujya hashyirwa izi serivisi mu ikoranabuhanga ndetse no kureba uburyo guhererekanya amafaranga ari munsi y’ibihumbi cumi ikiguzi cyagabanywa.

“Ni ibintu turimo kwigaho n’inzego zitandukanye kugira ngo turebe uburyo icyo kiguzi twacyoroshya kikagabanuka buri muturage akaba yabasha gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga igihe arimo gushaka serivisi zamwunganira. Icyizere rero kirahari ko muri 2024 tuzaba dufite serivisi zose zashyizwe ku Irembo ariko bikajyana no guhugura abaturage mu bumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga.”

Kugeza ubu Serivisi zigera ku 100 zihwanye na 58% bya serivisi zose abaturage bakenera, nizo zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga ku buryo mu mezi 18 asigaye izindi serivisi 660 zinganga na 42% zari zisigaye zizaba zashyizwe mu ikoranabuhanga bitarenze 2024 ku buryo intego ari 100% bya serivisi zose zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Share.
Leave A Reply