Ubuzima ntago bworoshye n’icyo kimwe n’urukundo, ariko iyo ufite urutugu rwo kwishingikirizaho cyangwa se umuntu ukuri hafi, bigufasha kunyura muri ibyo bihe bikugoye. Rimwe na rimwe, ntago bigushimisha kubona umukunzi wawe arakaye cyangwa ababaye, akenshi wenda utanazi impamvu yabiteye, kuko birangira nawe ubabaye. Ariko nanone uko byagenda kose, ni inshingano zawe gutuma umukobwa mukundana yongera kwishima, agaseka igihe arimo guca mu bihe bitamworoheye.
Hari utuntu twinshi kandi tworoheje, tutagusaba ibya mirenge wakorera umukunzi wawe igihe yababaye, akongera kwishima. Wenda yagize ibyago, mu kazi ntago byagenze neza cyangwa se wenda ni kwakundi umuntu yumva atari muri mudu (mood) uwo munsi. Ibi uzajye ubigerageza igihe byabayeho kandi ushaka kubona umukunzi wawe yishimye aseka.
Muganirize
Umukunzi wawe,azishimira igihe wafashe cyo kumuvugisha no kumuganiriza. Ni ikintu cyiza kandi kimwereka ko umwitaho, maze nawe gahoro gahoro uko ukomeza kumuganiriza, azatangira kwibagirwa ibyari byamubabaje.
Mwumve kandi wite kubyiyumviro bye
Niba umukunzi wawe agufunguriye umutima, ukabona arashaka kukubwira byabindi bimuvunnye umutima, itonde umutege amatwi. Kumuha amahirwe yo kuvuga bizatuma yumva ameze neza. Nanone kandi ba wa muntu umutega amatwi ataribyo kumwikiza, ahubwo utume yumva akenewe nawe.
Muhobere
Guhobera umukunzi wawe ni uburyo bwo gutuma yumva ko wa mubabaro cyangwa se agahinda afite hari undi babisangiye. Kumwitaho muri ubu buryo, bizamufasha cyane ndetse wabona ari nabyo yari akeneye kugirango yumve amerewe neza. Uko bishoboka kose rero, ujye umwitaho no mu buryo bugaragara (physical affection).
Musohokane
Gutegura gusohokana umukunzi wawe cyane cyane mu gihe ubona ko atameze neza bishobora kuba uburyo bwiza cyane bwatuma uburibwe, akababaro cyangwa se agahinda yiyumvagamo muri we imbere, bitangira gushira. Ushobora kumujyana ahantu uziko akunda, ndetse ukaba wanamujyana ahandi atari yarigeze agera ariko hatuje mbese nawe ubona ko hamufasha gutuza, ibi nabyo bizamufasha cyane.
Mwereke ko ibintu bizagenda neza
Iyo ibintu byose mu buzima bw’umuntu bisa nkaho bifungiranye mu mwijima, aba akeneye urumuri rumwereka ko umucyo nawo uhari. Nk’umukunzi we rero, ni inshingano zawe kumwereka urumuri, muri iyo minsi mibi ye. Tuma yumva ko ariwe zingiro ry’ibyiza, icyizere n’imbaraga. Mubere nk’umusego w’imbaraga, maze isura ye uyuzuze umunezero.
Gerageza guhimba utuntu
Bavuga ko guseka ari umuti mwiza. Kugirango ugarure muri mudu (mood) umukunzi wawe, zana twa dukuru dusekeje, uhimbe n’utundi tuntu twose tuza gutuma aseka maze akibagirwa byabindi byose byari byamubabaje.
Muhe impano ntoya
Singombwa ko ujya kugura imodoka, cyangwa ibindi bintu bidasanzwe. Muhe impano ntoya y’urukundo kandi iri bumushimishe. Ushobora kumugurira ikintu uzi akunda cyo kurya, niyo yaba ari bombo cyangwa irindazi. Wamuha indabo niba azikunda cyangwa ukamwandikira agapapuro gatoya ukagasiga ahantu runaka aza kukabona. Ushobora no kukamuha. Utuntu nk’utwo tworoheje tuzatuma byabindi byose byamubabaje biyoyoka.
Mutekere
Iyo tuvuze abakunzi, n’abantu babana nk’umugore n’umugabo bazamo. Niba rero umukunzi wawe atishimye, bitewe n’ibihe bimugoye arimo gucamo, ushobora kumutekera, ugaca muri rya funguro ryiza wamuteguriye, biracyoboka wenda ko utazi guteka, ariko wabiteguye uko ubizi. Icyo kimenyetso cyonyine kizatuma yishima.
Murebane filime akunda
Ibi bishobora kutakorohera kubera ko wenda udakunda filime, cyangwa se udakunda ubwoko bwa filime we akunda kureba, ariko niba ushaka ko abona ko umwitayeho kandi wifuza icyatuma yongera guseka, aka twakwita nk’agatambo gatoya wagakora ntakibazo maze umukunzi wawe akongera kunezerwa.
Kora ibintu akunda
Nituvuga gukora ibintu akunda, ushobora kutabisobanukirwa, ariko icyo nshaka kukubwira ni uko niba umukunzi wawe akunda kurira imisozi (hiking), akunda guhaha utuntu runaka, akunda gutegura se wenda, gerageza ube urikumwe nawe muri utwo tuntu twose. Bizatuma yumva atari wenyine kandi yitaweho maze bimufashe no kugaruka muri mudu (mood).
Temberana nawe
Rimwe na rimwe ni byiza gufata urugendo mukaba mwava ahantu hamwe mukajya ahandi by’igihe gito. Aha muzabona ibintu bishya bimuruhura mu mutwe, kandi mubashe kumarana igihe kinini muri kumwe, bizamufasha kurushaho kumererwa neza.
Mwibutse uburyo umukunda
Niba umukunzi wawe ababaye, muhobere, mufate ibiganza, umubwire uburyo umukunda kandi umwitaho. Umukunzi wawe akeneye kumva akunzwe kandi yitaweho igihe ari mu bihe bimugoye. Ibyo nubikora ndakubwira ukuri ko atazakomeza kwijima mu maso.
Mwibutse impamvu akomeye
Mu ntegenke z’umukunzi wawe, ujye uba uhari kugirango umwibutse aho imbaraga ze ziri, umwibutse ko agomba kwigirira icyizere, ndetse ko kuba ari uwo ariwe aribyo bituma abantu bose bamukunda. Ayo magambo yonyine azamushimisha, maze wongere kumubona aseka.
Ba uhari mu bihe bimugoye
Ereka umukunzi wawe ko uko byagenda kose, ibyo yaba arigucamo byose ndetse nuko byaba bimugoye kose, uzajya uba uhari kubwe kugirango umufashe gutura uwo mutwaro. Mugaragarize ko utabana nawe mu bihe by’ibyishimo gusa, ahubwo ko uzajya uba uhari no mu gihe ababaye. Kuba umukunzi wawe aziko umuri hafi mu bihe bimugoye kugirango utume yishima, byonyine biramunezeza akongera guseka.
Mu gihe ukunda uwo mukundana by’ukuri, ibi bintu tuvuze ntago uzumva ari umutwaro cyangwa se bikugoye kubikora kugirango yongere anezerwe. Urukundo rugira uburyo bwinshi bwo guturisha ibibazo mugenzi wawe yaba afite, hari n’abakora ibigoranye ndetse bakagenda ibirometero byinshi kugirango gusa babone abo bakunda bishimye.