Abana bazwiho kugira uruhu rusa neza, rworoshye mbese rwuzuye. Biratangaje rero ku babyeyi bashya (ababyeyi bibarutse bwa mbere) kumenya ko uruhu rworoshye ku mwana ari nk’umugani. Kuba umwana yagira uduheri cyangwa se uruhu rwe ukabona ruhinduka, birasanzwe mu mwaka wa mbere w’ubuzima.
Uruhu rw’umwana, ni wo murongo wa mbere umwana akoresha ahangana n’isi yo hanze iyo amaze kuvuka. Kubera iyo mpamvu, kwita ku ruhu rw’umwana wawe bigusaba kurwitaho byihariye ndetse no kururinda kugirango rukomeze kuba ruzima kandi rugire ubuzima bwiza.
Nubwo bishobora kumvikana nkibigoye, ikintu cy’ingenzi ugomba kwibuka, ni ukubungabunga ndetse no gufata neza uruhu rw’umwana wawe igihe cyose.
Muri iyi nkuru twabateguriye uburyo cyangwa se inama wakurikiza kugirango umenye neza ko uruhu rw’umwana wawe rukomeza koroha kandi rufite ubuzima bwiza mbese rumeze neza.
Rinda umwana wawe izuba
Ugomba kugabanya uko bishoboka kose, igihe umwana wawe amara ku zuba. Mu gihe wamujyanye hanze, ugerageze kurinda uruhu rwe izuba ndetse no mu gihe cy’ubukonje. Nk’uko bitangazwa na Food and Drug Administration (FDA) , ngo ntugomba gutuma umwana uri munsi y’amezi atandatu agira aho ahurira n’izuba. Dore ahubwo ibyo wakora:
Shyira umwana wawe mu gicucu uko bishoboka, ikindi kandi umwambike ingofero cyangwa se ikindi kintu gitwikira neza ijosi n’amatwi.
Ambika umwana wawe imyenda itinjirwamo n’izuba cyane kandi imutwikiriye amaboko n’amaguru neza, cyane cyane hagati ya saa yine z’amanywa na saa kumi z’umugoroba, igihe imirasire y’izuba iba ifite ingufu nyinshi.
Witondere uruhu rwumagaye
Ntabwo impinja cyangwa se abana bose bakeneye ko ukoresha amavuta ku ruhu rwabo. Ni ibisanzwe ko abana bagira uduce tumwe na tumwe twumagaye ku ruhu rwabo mu byumweru bike bavutse. Utwo tuntu ubona twumagaye ndetse tumeze nk’aho dushishuka, ubwatwo turijyana bitabaye ngombwa ko hari ikindi kintu ukoresha.
Niba umwana wawe afite uruhu rwumagaye cyane cyangwa se ukabona rusa nk’aho rusadutse, ushobora gukoresha isabune cyangwa se amavuta bikozwe mu buryo birimo na peteroli (petroleum-jelly-based products). Ushobora kandi no gukoresha amavuta yagenewe gusiga ku ruhu ariko atarimo parufe cyangwa se amarangi runaka kuko byakwangiza uruhu rw’umwana kurushaho.
Witondere amavuta usiga umwana wawe
Amavuta meza ku ruhu rw’abana agomba kuba aturuka ku bihingwa kandi akoze mu bintu karemano (natural)bitavangiwe. Amavuta nkayo ajyanye n’uruhu rw’abana aba afiteho icyapa cya ECOCERT, NATUREL&PROGRES na BDIH bikaba ari bimwe mu birango by’ibigo byemeza ko ayo mavuta agizwe n’ibintu karemano (natural).
Kurikiza uburyo bwiza bwo kwiyuhagira
Komera ku buryo bwiza bwo kuhagira umwana wawe. Ni byiza ko umwana yuhagirwa bisanzwe ariko si ngombwa ko yoga buri munsi kuko n’ubundi umwana muto cyane ntaba yiyanduje.
Umwana muto (uruhinja) ushobora kumwoza kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru ubundi ukajya ukoresha agatambaro koroshye n’amazi y’akazuyazi mu gusukura amaboko, mu maso, imyanya ndangagitsinda n’ibindi bice by’umubiri we bitabaye ngombwa ko umwuhagira.
Ikindi ugomba kwitondera agatambaro ukoresha mu gusukura umwana kuko nako gashobora gutuma uruhu rw’umwana rwumagara cyangwa rukangirika igihe kaba gakomeye.
Dore ibintu ugomba kwitaho igihe urimo kuhagira umwana:
Koresha amazi ashyushye ariko adatwikana.
Umwana wawe ujye umwogereza ahantu hatari ubukonje (bibaye ngombwa haba ari mu cyumba.
Kuhagira umwana ntibigomba kurenga hagati y’iminota itanu n’icumi.
Mu maso ndetse no mu mutwe hogeshe amazi gusa.
Nyuma yo kuhagira umwana wawe banza umuhanagure neza mbere yo kumwambika imyenda cyangwa se urubindo (diaper).
kumufubika
Uruhu rw’umwana ukivuka ruba rworoshye cyane kuburyo rusaba nibura, umwaka kugirango rube rwabasha kwirinda no kwirwanaho ubwarwo, akenshi iyo uruhu rw’umwana rutari rwatangira kwirwanaho ngo rwirinde za bagiteri (bacteria) zivuye hanze uzasanga ruhumura neza. Ni byiza rero ko muri icyo gihe uba ugomba gufubika umwana wawe neza.
Mu gihe cy’ubukonje siga umwana amavuta afashe
Iyo usize umwana amavuta yoroshye bituma uruhu rwe rwumirana ndetse imbeho ikinjira mu ruhu rwe ku buryo bworoshye, biba byiza rero iyo umusize amavuta afashe mu gihe cy’ubukonje nka huile cyangwa creme ndetse ukanayamusiga ahantu ubona hakunze kumirana ku mubiri we.
Jya ucunga ko inzara ze zakuze
Nubwo inzara z’umwana aba ari ntoya kandi zikaba ngufi, ariko buriya ziba zifite ubukana niko twabivuga, kuburyo iyo yinoshe zimutera udusebe mu isura ndetse no ku mubiri. Ni byiza rero guhora witegereza ko inzara z’umwana wawe zakuze.
Inzara z’abana burya zikura vuba, ni byiza ko uca inzara z’umwana wawe buri cyumweru cyangwa se n’inshuro irenze imwe mu cyumweru. Igihe ugiye kumucira inzara kandi, ni byiza gukoresha ibikoresho bitamukomeretsa.
Bakugira inama yo kuba waca inzara z’umwana igihe asinziriye kugirango wirinde ko yakwikubaganya ukaba wamukomeretsa.
Gufura imyenda y’umwana kenshi
Ni byiza gufura imyenda y’umwana ndetse n’ikindi kintu cyose gifite aho gihurira n’umubiri we mbere yo kugikoresha. Hari amasabune yabugenewe yo gufura no gusukura imyenda y’abana, nawe wayikoresha. Ikindi kandi si byiza gufurira imyenda y’umwana mu bikoresho bikorerwamo ibindi bintu cyangwa se bifurirwamo imyenda y’abantu bakuru.
Ujye witondera umukondo w’umwana
Iyo umwana amaze kuvuka hari akantu kaba kari ku nda ye, iyo kavuyeho nibwo tuvuga ko umwana yakunguye (gukuunguura). Nk’umubyeyi ugomba guhora uhasukura kandi ukirinda ko hajyamo amazi kugeza igihe kazahungukira mu cyumweru kimwe cyangwa bitatu.
Ntuzigere ugerageza kugakurura ushaka kugakuraho ku ngufu, tegereza ko ubwako kazivanaho. Ntukeneye kugira ikindi kintu icyo aricyo cyose usigaho ugamije ko huma cyangwa ikindi, byose bishobora kwangiza uruhu rw’umwana.
Uruhu nicyo gice kinini kigize umubiri w’umwana wawe, ni byiza rero kwita ku buzima bwiza bwarwo.
Ibuka kugirira isuku uruhu rw’umwana wawe, kumuhanagura neza ndetse no kumurinda izuba. Ni byiza kandi kutamusiga amavuta yose ubonye, wibuke ko amavuta akozwe mu bihingwa atavangiye ariyo meza ku ruhu rw’umwana muto (uruhinja), kuko andi yose ashobora kumwangiriza uruhu.