Ubwoba, ni indwara abantu barwara bitewe n’ibyo babonye cyangwa se batekereje ndetse yewe ushobora no kugira ubwoba bitewe nibyo wumvise bavuga. Hari uburwayi busanzwe bwo gutinya ibintu runaka abantu benshi bahuriyeho burimo nko gutinya umuriro (pyrophobia) cyangwa se gutinya inyanja (thalassophobia).
Nubwo bimeze bityo byagaragaye ko hari abantu bagira ubwoba ku buryo budasanzwe kandi babutewe n’ibintu bitangaje, abahanga bakavuga ko ibi bishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo ndetse n’ubw’abantu bakunze kuba bari kumwe na bo. Muri iyi nkuru uraza kumenyeramo ibintu 10 biza ku isonga mu gutera abantu ubwoba.
1. Uburwayi bwo gutinya gukorwaho
Umuntu yumvise ko habaho ubu burwayi ashobora kubifata nk’urwenya nyamara n’uburwayi bufitwe n’abatari bake. Mu cyongereza buzwi nka Haphephobia, bukaba bufata abantu bose, yaba ab’igitsina gore cyangwa ab’igitsinagabo bashobora gufatwa n’ubu burwayi.
Abashakashatsi batandukanye, batangaza ko iyi ndawara, umuntu ashobora kuyivukana, cyangwa kuba ubwonko bw’umuntu bwakwangirika nabyo byatera iyi ndwara. Gusa nanone hari abandi bavuga ko iyi ndwara ishobora guterwa n’ihungabana umuntu yagize cyangwa se ibihe runaka umuntu yaciyemo.
Ubu burwayi bwo gutinya gukorwaho cyangwa se gukora ku muntu, ni indwara ishobora no kurwara abantu bafashwe kugungufu, kuko igihe cyose umukozeho cyangwa se ubigerageje, we mu mutwe we ahita yibuka ibyamubayeho.
Bimwe mu bishobora kukwereka ko ufite ubu burwayi bwo gutinya gukorwaho cg gukora ku kintu/ umuntu runaka, harimo kugira ubwoba budasanzwe, kubira ibyuya byinshi, gutera ku mutima bidasanzwe, gushaka kwihisha no guhunga igihe hari umuntu ugukozeho cg igihe cyose utekereje kugira icyo/ uwo ukoraho.
Mu buhamya bwatanzwe n’umusore w’umunyamerika w’imyaka 23, yavuze ko buri gihe ahita yiyumvamo ububabare budasanzwe iyo umuntu agerageje kumukoraho. kuburyo mu buzima bwe yabasha kwibuka inshuro iyo ari yo yose abantu bakoze ku mubiri we.
2. Uburwayi bwo gutinya gukora
Ku muntu ufite uburwayi bwo gutinya gukora, bigaragazwa no guhunga ahantu aho ariho hose hashobora kumuhuza n’akazi cg se akaba yabona abantu barimo gukora imirimo itandukanye.
Akenshi uzasanga uyu muntu tumwita umunebwe.
Umubyeyi witwa Lorna Liebenberg yatangaje ko yamaze imyaka 17 akora mu buryo butamworoheye na gato kuko ngo buri gihe cyose yatekerezaga ibyo gukora yumvaga ubwoba bwinshi kabone nubwo yakomeje kugenda abona akazi gashya ahantu henshi hatandukanye ndetse akanagira abakoresha beza banagiye bamubera nk’ababyeyi. Ubu burwayi buzwi nka Ergophobia.
3. Uburwayi bwo gutinya ibintu bishya
Burya ngo hari abantu bagira uburwayi bwo kubona ibintu bishya cyangwa kugera ahantu bwa mbere. Iki cyiciro cy’abantu ngo baba bakunze no gutinya kugerageza kurya ku mafunguro mashya, kwambara imyenda mishya yewe ngo banatinya kuba bahindurirwa gahunda yabo y’umunsi bagahabwa indi nshya.
Abahanga bibaza impamvu abantu bagira ubu burwayi buzwi nka Neophobia kandi kubona ibintu bishya no kujya ahantu hashya bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo. Ubushakashakatsi bwo buvuga ko ngo guha abana ibyo kurya batari basanzwe barya bibagiraho ingaruka mbi kurusha uko byabagirira umumaro.
4. Uburwayi bwo gutinya kujya mu rukundo
Abantu benshi bagira ubwoba bwo gukundana mu gihe runaka cy’ubuzima bwabo. Gusa ku muntu ufite iyi ndwara usanga kuba wenyine kandi akiyumva nk’udakunzwe.
Ubu burwayi bukunze kwibasira abantu baba barigeze kujya mu rukundo ariko bakababarizwamo bigatuma bamera nk’abazinutswe. Ibi kandi bishobora no kuba ku bana babitewe n’uko bahoraga babona ababyeyi babo bagirana amakimbirane. Cyangwa se baba bantu bakura batajya bagaragarizwa urukundo. Mu cyongereza buzwi nka Philophobia.
5. Uburwayi bwo gutinya koga
Abantu bafite ubu burwayi batinya koga, koza ndetse no gukoropa. Ubu burwayi bukunze kwibasira abana ndetse n’abagore ugereranyije n’abagabo.
Impamvu itera ubu burwayi akenshi ni impanuka zikomoka ku mazi abantu baba barabonye bakiri bato cyangwa ngo bikanaterwa no kuba ababyeyi babo barakundaga kubaha igihano cyo koga mu gihe babaga bakoze amakosa.
Ubu burwayi bwigeze no guhitana ingimbi y’umwongereza yitwa Thomas Townsend azize gukunda kwitera imibavu myinshi nyuma umwuka wayo urengeje urugero uza kumuviramo uburwayi buramuhitana kuko ngo yiteraga iyi mibavu ngo agire impumuro nziza hatagira utahura ko atoze. Ubu burwayi mu cyongereza buzwi nka Ablutophobia.
6. Uburwayi bwo gutinya kubaho udafite telefoni
Kimwe mu bikunze gutera ubu burwayi ni ukuntu ikoranabuhanga rimaze gufata intera ndende mu isi ya none. Inyigo yakorewe ku bantu 1000 mu Bwongereza yagaragaje ko 66% y’abakoreweho ubushakashatsi bafite ubu burwayi bwo kutamererwa neza igihe badafite telefoni zabo hafi yabo.
Ubu burwayi ngo si umwihariko w’igihugu kimwe kuko hafi ku isi yose ubu wahasanga abayirwaye. Ikindi kandi ngo iyi ndwara iribasira abakiri bato cyane kurusha abakuru. Mu cyongereza nibwo buzwi nka Nomophobia.
7. Uburwayi bwo gutinya gufata umwanzuro
Ubu burwayi buzwi nka Decidophobia bukunze guterwa n’ubuzima umuntu aba yaraciyemo aho aba yarigeze gufata icyemezo nyuma kikagira ingaruka mbi. Abafite ubu burwayi akenshi uzasanga mu gihe cyo gufata umwanzuro bajya ku ruhande rwemejwe n’abantu benshi.
8. Uburwayi bwo gutinya imirasire y’izuba
Ushobora gutekereza ko nta bantu benshi barwaye iyi ndwara yitwa Heliophobia isa n’itangaje nyamara ngo barahari kandi akenshi bakunze kuyiterwa no kuba barumvise ko ngo iriya mirasire y’izuba ishobora gutera indwara ya kanseri y’uruhu. Uwitwa Lucy Jeffries w’imyaka 20 yasezeye ku kazi yakoraga ngo kuko kamusabaga kugakora ari hanze ku zuba kandi afite ubwo burwayi bwo gutinya kuko yiyumvamo ko imirasire y’izuba yamutera kanseri y’uruhu.
9. Uburwayi bwo gutinya gukora imibonano mpuzabitsina
Abenshi bakunze kugaragaraho ubu burwayi ni abakunze kuba barigeze guhura n’ibibazo by’ihohoterwa bikabaviramo ihungabana buri gihe batekereje gukora imibonano mpuzabitsina. Ubu burwayi mu cyongereza nibwo buzwi nka Genophobia.
10. Uburwayi bwo gutinya kuvugira mu ruhame
Ubu ni uburwayi butuma umuntu abura uko yifata mu gihe asabwe kuvugira imbere y’abandi mu ruhame bishobora no kumuviramo kwikubita hasi. Ubu burwayi bwo bunakunze kwibasira abatari bake kubryo igihe usanga umuntu ahawe umwanya ngo avugire imbere y’abandi bantu bimubana ikibazo. Bamwe baratitira, abandi bakabira ibyuya, ndetse hari n’abagera imbere y’abantu maze ibyo bari bagiye kuvuga byose bikaba biragiye akisanga nta kintu na kimwe afite yavuga, ahari nawe ugenzuye neza, wasanga ubana na bwo cyangwa se warigeze kubugira. Mu cyongereza buzwi nka
Glossophobia.