Umuhanzi w’Umunyamerika Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka  R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30 kubera gukoresha ubwamamare bwe agakorera abana n’abagore ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B, w’imyaka 55, i New York mu kwezi kwa cyenda mu 2021 yahamwe n’ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.

Mbere y’uko urubanza rwe rusomwa, habanje gutangwa ubuhamya na bamwe bashinjaga uyu muririmbyi bamwe basuka amarira bavuga ko yabangirije ubuzima.

Uyu muhanzi nawe yari yitabiriye isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku byo aregwa.

Bane bamushinja banyuze imbere y’umucamanza bagaragazaga ko nta n’umwe wifuza ko R.Kelly akatirwa imyaka mike ahubwo bakavuga ko akwiriye gukatirwa gufungwa burundu.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko akatirwa imyaka iri hejuru ya 25 kandi ni nako byagenze kuko urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30.

Abunganiraga R.Kelly basabaga ko yakatirwa nibura imyaka 10 cyangwa munsi yayo kuko n’ubundi imyaka afite kumukatira 25 cyangwa irenga ntaho byaba bitaniye ko kumukatira burundu.

Banagaragaje impamvu y’uko uyu mugabo yagiye ahura n’ihohoterwa akiri muto ku buryo bishobora kuba byaramugizeho ingaruka.

R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30 kubera ibyaha bitandukanye ashinjwa harimo ibyo guhohotera abagore n’abakobwa abakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

R.Kelly yari akurikiranyweho ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore n’abakobwa barimo abatarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Yanashinjwaga kandi ibyaha byo gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

R. Kelly wari ufungiye i Brooklyn agiye kuhavanwa yimurirwe i Chicago muri Leta Illinois aho afite urundi rubanza muri Kanama mu gihe azahava yerekeza muri Leta ya Minnesota naho kuburana. Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi mu 2019.

Share.
Leave A Reply