U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’igihugu cya Austria ajyanye n’ubwikorezi bwo mu Kirere, rukaba rugaragaza ko amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere hagati y’ibi bihugu byombi, azafasha sosiyete ya RwandAir kuba yagirira ingendo muri icyo gihugu cyibarizwa ku mugabane w’u Burayi.

Izo ngendo za RwandAir ziramutse zitangiye gukora ubwikorezi hagati y’u Rwanda na Austria, zaba zishingiye ku masezerano yasinywe hagati ya leta ya Austria yari ihagarariwe na Dr. Christian Fellner, ambasaderi wayo mu Rwanda ufite ikicaro i Nairobi mu gihugu cya Kenya, na leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana.

Ambasaderi wa Austria mu Rwanda ufite ikicaro muri Kenya, Dr. Christian Fellner yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza kandi ko nkuko abanyarwanda bakwifuza kujya muri Austria n’abaturage b’igihugu cye bafite ubushake bwo kubyaza umusaruro aya masezerano borohererwa kuza mu Rwanda.

Yagize ati “Ingendo z’ikirere ni ingezi cyane. Icyorezo cya Covid-19 cyahinduye byinshi, ariko dufite ikizere ko aya masezerano mu by’ikirere azatanga umusaruro mwiza, tuzi ko u Rwanda rurimo kubaka ikibuga gishya cy’indege, ikibuga cya Vienna gikoreshwa n’umuryango w’Abibumbye kikaba ari nacyo gicumbi cy’ingendo z’indege mu karere kuko kiri hagati y’ibihugu by’u Burayi, niho indege nyinshi zihurira zigana mu bihugu bitandukanye mu karere.”

Akomeza avuga ko” Aya masezerano ni ingenzi mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Austria, natwe turi igihugu gishyira imbere ubukerarugendo nk’u Rwanda, usuye Austria wakunda imiterere y’icyo gihugu nkuko imiterere y’igihugu cy’u Rwanda ishimishije.”

Iki gihugu cya Austria ni kimwe mu byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu bijyanye n’ingendo z’ondege kuko cyavuye ku kwakira ingendo zigera ku bihumbi bisaga 319 muri 2019, kigera ku kwakira gusa ingendo z’indege ibihumbi bisagaho gato 118 muri 2020 mu gihe abagenzi bagabanutse bakava kuri miliyoni 36 bakagera kuri miliyoni 9 gusa muri iyo muka ibiri ikurikirana. 

Mu gihe abagenzi ku ruhande rw’u Rwanda bagabanutse bakava kuri miliyoni 1.5 bakagera ku bihumbi 661.

Share.
Leave A Reply