Muri Tanzaniya mu basore 67,299 bari bagiye mu gisirikare nyuma yo kubapima basanze 147 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
Ibi n’ibyagarutsweho na Komisiyo ishinzwe Sida ubwo yagaragarizaga inteko ishinga amategeko raporo y’uburyo urubyiruko rurangije amashuri atandatu yisumbuye abashakaga kujya mu gisirikare hagati ya Gashyantare muri 2022 na Gashyantare muri 2023. uko bari bahagaze
Mu rubyiruko 67,299 bagombaga kujya mu gisirikare abasaga 147 bangana na 0.22% babasanganye virusi itera Sida.
Mu indi iyo komisiyo yerekanye nuko muri 2019, abasore bagiye mu gisirikare bari 20,413 mu gihe 60 aribo babasanganye virusi itera Sida.
Muri 2020 21,383 abanduye basanze ari 45 naho muri 2021 bari 25,503 abanduye ari 42.
Iyo komisiyo kandi yavuze ko nubwo abo basore babasanganye virusi itera SIDA, ntabwo basubizwa iwabo cyeretse abakobwa basanze batwite nibo batemererwa kwinjira mu gisirikare.