Hari igihe kigera nubwo wowe waba utekereza ko wabonye urukundo rw’ukuri rw’ubuzima bwawe, ariko muri wowe ukomeza kumva udatuje ndetse unahangayitse ko wenda umukunzi wawe bazamugutwara cyangwa se ko udahagije kuri we. Uko kudatuza cyangwa se kubura amahoro nibyo dukunda kwita insecurities mu rurimi rw’icyongereza.
Kudatuza cyangwa kubura amahoro mu rukundo, bikunda kugirwa n’abantu batarisobanukirwa ngo bamenye agaciro kabo nk’abantu, nk’umukunzi w’umuntu runaka cyangwa umuntu ufite icyo amaze mu buzima. Trendsplot.com yaguteguriye bimwe mu bintu byagufasha guhangana n’ibyo bitekerezo twakwita ko ari bibi ari nabyo bigutera kudatuza cyane cyane igihe uri mu rukundo.
Ese ibyo bintu ni ibihe? Ni ibi bikurikira:
Rekera kwigereranya n’abandi
Cyane cyane mu rukundo, ntukigereranye n’uwahoze akundana n’uwo mukunzi murikumwe mu rugendo rw’urukundo. Ibi uzasanga bikunda kuba imwe mu mpamvu zituma abakundana bahora bashwana nubwo gushwana bya hato na hato bidapha kubura hagati y’abakundana, ariko hari abashakira impamvu kuri iyi ngingo yo kwigereranya n’uwahoze akundana n’uwo muntu. Kudatuza mu rukundo ngo wumve ko wifitiye icyizere bijya bitandukanya abantu benshi.
Tangira kujya wishimira umwihariko wawe
Uratandukanye kandi nta wundi muntu mumeze kimwe, ibyo ujye uhora ubyibuka. Nubwo abantu bamwe bajya bananirwa kumenya ibyiza byabo, ndetse ukaba wasanga umuntu yiyanga kubera ko gusa atekereza ko atari umuntu udasanzwe. Iki nacyo ni ikimenyetso cyo kudatuza ndetse abantu benshi bagihuriraho.
Uburyo bwiza bwo guhangana n’uku kwiyanga, ni ukumenya ko hari abantu bagukundira uko uri kandi bakabyishimira. Ikindi cy’ingenzi nuko ufite umuntu iruhande rwawe ugukunda kandi ugukundira uko uri.
Ntugatinye kubaza ibibazo
Umwe mu mizi yo kudatuza mu rukundo ifite aho ihuriye n’iyi ngingo, usanga umuntu afite ibibazo byinshi yibaza ku mukunzi we ariko akaba atatinyuka kubibaza kubera ko gusa yumva atiteguye kumva ibisubizo aribuze guhabwa.
Rimwe na rimwe kumenya ukuri ku bintu bitandukanye bitugira abo turi bo, bishobora kutubabaza cyangwa se bikaba byadutera gutekereza cyane, gusa uko byagends kose ntugatinye kubaza cyane cyane cya kibazo gituma wumva nta mahoro ufite mu rukundo rwawe.
Ubaka icyizere cyawe
Kudatuza cyangwa se kumva wabuze amahoro muri wowe, ntago biterwa nicyo umuntu adafite, ahubwo ni ukutagira ubushobozi bwo kubona ibiri imbere yabo nk’impano zabo, ibyiza byabo ko aribyo ntandaro yatumye hari undi muntu ubakunda. Ibyo kugirango ubirenge rero ntakindi wakora uretse kwigirira icyizere.
Iyizereremo maze ureke icyizere gikureho uko kudatuza. Wakwibaza uti gute? Hari uburyo bwinshi bwagufasha kwigirira icyizere ndetse ukumva utewe ishema nuwo uri we. Icyo ugomba gukora ni ukugira ubushake bwo gufungura amaso yawe kugirango ubashe kubibona.
Izere abantu benshi
Indi mpamvu itera kudatuza no kubura amahoro ni ugutsindwa cyangwa se kunanirwa kwizera abantu kubera ko gusa hari ibyigeze kubaho bigatuma wumva nta wundi muntu ushaka kwishingikirizaho, ahubwo ukihugiraho wenyine. Reka ibyo bihite niba ari abakubabaje ubareke, maze utangire ufungurire umutima wawe abandi bantu.
Rekera aho kubaka izo nkuta hagati yawe n’abandi bantu utekereza ko urimo kwirinda kubabazwa nabo. Ahubwo fungura imiryango myinshi, fungura amadirishya menshi, maze urumuri rw’abandi rubashe kumurikira ubuzima bwawe.
Menya neza ikirimo kukubangamira
Twagiye tuvuga ibintu bitandukanye bitera kudatuza no kubura amahoro cyane cyane ku bantu bari mu rukundo. Nubwo nanone kudatuza bishobora kubaho kandi umuntu afite ibihamya bibimutera. Aha rero niho ugomba kumenya neza impamvu igutera kumva udatuje. Menya bya bintu ubona bigatuma ubura amahoro muri wowe, nibwo uzabona aho uhera uhangana nabyo.
Emera ibintu utashobora guhindura
Ntugatinde cyane ku bintu udashobora kugira ikintu na kimwe ubikoraho, kwa ukuri udashobora guhindura mu rukundo rwawe. Imwe mu mpamvu zitera kudatuza ni ukunanirwa kumenya ko ibibi tubona cyangwa tunyuramo ari bimwe mu bigize ubuzima bwacu.
Hera ku kuntu wibona wowe ubwawe ndetse nuko witwara iyo hari ibintu bije runaka bije mu nzira yawe. Ese ujya usubizanya umujinya? Ese uvugana uburakari? Cyane se ubyakirana umutima mwiza ndetse ukaniyumvisha ko byagufasha kubaho? Igisubizo uribuze kwiha kiragufasha.
Hindura imyitwarire yawe n’uburyo ufata abantu n’ubuzima
Hari igihe kigera ukabona niba utekereza ko nta kintu kirimo guhinduka kandi ukaba wumva hari icyuho, kudatuza no kumva wabuze mu rukundo rwawe, icyo ukeneye ni uguhindura uburyo ubonamo ibintu. Nkuko bakunda kuvuga ngo niba udakunze ikintu, gihundure, niba bidakunze hindura uburyo wakibonagamo. Byoroshye kubyumva kurusha kubikora ariko burya buri muntu agira aho ahera, sibyo? Tangira nonaha.
Shaka aho imbaraga zawe ziri kandi uzikuze
Aho kugirango wibande ku bibi, ishakemo ikintu gishobora kuguha imbaraga cyangwa se ukuraho imbaraga. Urugero: ushobora kugerageza kumenya ikintu kigushimisha nk’umuntu, nk’umuntu ufite umukunzi ndetse nk’inshuti y’abandi bantu benshi. Menya ibyiza ufite bituma babantu bakugumaho. Numara kubimenya uzahita umenya ko aribo soko y’imbaraga zawe, maze urusheho kubiyegereza.
Jya uha agaciro abantu bakuri hafi
Tukivuga ku kugira abantu ukunda ndetse n’inshuti zikuzengurutse ko aribyo bigufasha kumenya ibyiza ufite, ni ingenzi cyane kwibuka ko nawe ibyo babigukeneyeho. Bahe agaciro, ubereke uburyo ubitaho ndetse nicyo basobanuye kuri wowe.
Abantu batanga urukundo kandi nabo bagakundwa ntago bajya bisanga muri cya kintu twavuze cyo kudatuza no kubura amahoro muri bo. Baba bazi ibyo bakwiriye, nubwo baba batabasha kubona ibyiza byabo, baba bizeye ko bafite abantu hafi yabo babafasha kumenya uburyo badasanzwe kandi ari ab’ingenzi.
Ikunde
Icyo twagarukiraho ni ukukwibutsa cyangwa kukubwira ko ugomba kwikunda. Nubwo waba uri mu rukundo aho usabwa gutanga urukundo mu rwego rwo gukunda umukunzi wawe, ntukibagirwe kwisigariza urwawe rwo kwikunda. Ibuka ko utagomba kureka ngo ibintu byiza biguceho, kubera ko gusa ubona ko bitagukwiriye. Kumva udatuje ndetse n’ibindi bitekerezo bibi byose bizana nabyo, nibyo bisenya urukundo. Jya ugira icyo ukora mbere yuko ukererwa.