Ministeri y’Uburezi mu Rwanda-MINEDUC, yashimye uruhare rwa ADHI Academy,mu kwigisha abanyeshuri bagasohoka bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ibishimangira kandi ubufatanye bukwiye kubaho hagati ya leta n’abikorera.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro na ICT,ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023, mu muhango wabereye i Karama mu karere ka Nyarugenge wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barangije amasomo yabo mu bijyanye n’ubwubatsi by’umwihariko aho bakoresha uburyo bushya bwo kubaka amazu bakoresheje ibyuma [light steel frame].

Yagize ati “Icyambere turabyishimiye kuko aba ni abambere bize iyi technology,icyakabiri gikomeye n’uko tumaze kwerekana imikoranire koko ihamye ikwiriye kubaho hagati y’abikorera ndetse na leta. Mu kwigisha bisanzwe bimenyerewe ko twigisha hanyuma abo tumaze kwigisha bakajya gushaka imirimo hirya no hino haba muri leta ndetse no mu bikorera ariko iyo abikorera bagize uruhare rufatika mu kwigisha bituma abo bigisha badahuzagurika bashakisha hirya no hino kandi banabigisha koko ibikenewe.”

Abanyeshuri 110 basoje amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga mu myubakire mu cyiciro cya mbere cy’ishuri ryigisha imyubakire igezweho itangiza ibidukikije rya ADHI Academy,bavuga ko mu byiza by’iri koranabuhanga bize hari mo no kuba ritangiza ibidukikije kandi aya mazu ntagire ubushuhe bwinshi imbere cyangwa ngo agire imidite.

Mutuyimana Fatuma umwe mu barangije aya masomo yagize ati “Mu by’ukuri ugereranyije n’ubundi bwubatsi busanzwe ubu burihuta.Ikindi ubwubatsi busanzwe bwangiza ibidukikije aho haza mo gucukura amabuye,gutema ibiti… ariko ubu buryo bwo burengera ibidukikije muri rusange. Ni uburyo bushya mu Rwanda ariko kuko bufite ibyiza byinshi turizera ko hari ahazaza habwo nka twe twanyuze mu mahugurwa ariko biduha n’amahirwe duhita tubona n’akazi.

Mugenzi we witwa Dushimirimana Prince,we yagize ati “Izi nzu nta kibazo na kimwe yakwigera igira cya imidite imyaka yose yazamara,noneho ubushyuhe kurya akenshi igisenge biba bisaba ngo bakizamure hejuru Kugirango ubushyuhe butabageraho izi nzu zimeze nk’aho ari ngufi ariko ubushyuhe ntabwo bwakugeraho kuko mu buryo zubatse mo mu gisenge hari ibindi bintu duterekamo.

Nyuma  yo kugera mu Rwanda, ADHI Rwanda Ltd yagaragaje ko hari gahunda yo kubaka inzu ziciriritse ishobora kugiramo uruhare kandi zubatswe mu buryo bugezweho butanangiza ibidukikije.

Ibyo byatumye ishinga ishuri ryigisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubaka inzu mu buryo bwihuse kandi bwizewe mu gihe gito, umwihariko w’abo bigisha ukaba ari uko biga banashyira mu ngiro ibyo bize ibituma barangiza amasomo yabo bafite ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga, nk’uko bivugwa na  Mugabo Olivier Umukozi muri ADHI Rwanda ltd ushinzwe icungamutungo.

 Ati “Aho dutandukaniye n’abandi cyane n’uko tubigisha baba mu ishuri ariko noneho banashyira mu ngiro uko bubaka inzu. Aba banyeshuri baba bafite ubushobozi bukenewe bwo kuba bakubaka aya mazu no mu bindi bihugu kuko iyi Technology twubakisha iri kugenda yifashishwa cyane mu bihugu byateye imbere cyane bityo bashobora kubona akazi no mu bindi bihugu”.

Iri shuri ni iry’Ikigo cya ADHI Rwanda Ltd gisanzwe gifite mu biganza umushinga wo kubaka inzu ziciriritse mu mudugudu uzwi nka “Bwiza Riverside Homes” uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Abanyeshuri 110  b’imfura z’iri shuri bize ku nguzanyo bahawe na leta y’u Rwanda, bahawe impamyabushobozi , nyuma yo kumara umwaka bahabwa aya masomo ubu barangije bafite akazi bose muri ADHI Rwanda Ltd.

Share.
Leave A Reply