Umubwiriza Ruth, umwana w’umukobwa uri kuzamura impano ye mu busizi Nyarwanda, avuga ko afite intumbero yo kuba umusizi ukomeye akazagera ikirenge mu cya Nyirarumaga wamamaye mu mateka y’ubusizi Nyarwanda.

Ati “Umuntu bita Nyirarumaga yari umusizi ukomeye cyane mu Rwanda rwo hambere. Yari umuntu utangaje. Ni ukuvuga ngo uriya ni na we rugero rwacu rwiza tugomba kureberaho.”

Abazi amateka y’Ubusizi mu Rwanda nta n’umwe utazi Nyirarumaga. Uyu yabaye umusizi wa mbere w’ Umunyarwandakazi. Yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahagana mu mwaka wa 1510. Benshi bamwitirira gutangiza ubusizi n’intebe y’abasizi mu Rwanda. Cyakora, nyuma ye Abari n’Abategarugori bakomeje kwiyongera mu ruganda rw’ubusizi mu Rwanda.

Mu bashaka kugera ikirenge mu cy’uyu mugore washyize ibuye ry’ifatizo ku buzi Nyarwanda, by’umwihariko mu cyiciro cy’Abari n’Abategarugori, harimo Umubwiriza Ruth.

Umubwiriza Ruth afite intumbero yo kuzagera ikirenge mu cya Nyirarumaga

Uyu mwana w’umukobwa ukiri muto, kuko afite imyaka 22 y’amavuko, ni uwo mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya. Avuga ko “  Kuba rero Nyirarumaga yarahari igihe kikagera akagenda, n’abandi bakaza bamukurikira, bivuze ngo natwe abasigaye twabishobora.”

Kuri ubu, Umusizi Ruth amaze gushyira hanze umuvugo umwe ufite amajwi n’amashusho. Ni umuvugo yise ‘Rukuûndo’, uvuga ku mukobwa ushobora gukunda umuhungu agatinya kubimubwira bigatuma yibaza impamvu ibyo biri kumubaho. Cyakora ngo hari n’indi kugeza ubu ri muri ‘studio’.  “Mfite n’iyindi myinshi iri muri studio iri gukorerwa amajwi kandi izasohoka ifite n’amashusho.”

Muri iyo mivugo ngo harimo uwitwa ‘Hazabona’ yitegura gushyira hanze mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, n’undi witwa ‘Ndamukunda ntatume nteshuka.’

Ruth avuga ko kwiyumvamo impano y’ubusizi byatangiye ari umwana muto yiga “nko mu mwaka wa gatatu w’amshuri abanza.”  Ngo yakomeje kugenda azamura impano ye ku buryo ageze mu wa kane w’amashuri yisumbiye yatangiye kwitabira amarushanwa ndetse akitwara neza.

“Niga mu wa kane w’amashuri yisumbuye ndibuka ko nagiye mu marushanwa yo kurwanya ibiyobyabwenjye, yaberaga mu mujyi wa Kigali, hanyuma nza ndi uwa kane mu karere ka Gasabo.”

Avuga kandi ko “nta bintu byo gusubira inyuma, Imana ninshyigikira n’abantu bakabikunda ndabizi bizagenda neza.”

Ruth avuga ko iyi mpano ye yatangiye no kuyibyaza umusaruro ku buryo abona ko ishobora kuzamutunga. “Nk’ubungubu njyankora imivugo yo mu birori bitandukane, haba mu bukwe, haba mu masabukuru y’abantu… ibyo ngibyo nabikora bikabasha kunyinjiriza. Tuvuze nko mu bukwe cyane cyane.”

Umubwiriza Ruth yizeye ko ubusizi buzamuteza imbere

Kugeza ubu, Umuvugo ‘Rukuûndo’  wa Ruth uraboneka ku rubuga rwe rwa ‘You Tube’ rwitwa ‘Ruth tv Rwanda‘ ari na ho n’ibindi bihangano bye azajya abinyuza.

Kanda kuri iyi link urebe ikiganiro cyose twagiranye na Ruth

Kanda kuri iyi link urebe umuvugo ‘Rukuûndo’  wa Ruth

Share.
Leave A Reply