Polisi muri Kenya yataye muri yombi pasitoro Makenzie Nthenge uyobora itorero Good News International Church nyuma yaho abayoboke bane b’itorero rye, basanzwe bapfuye nyuma y’igihe biyiriza ubusa.

Polisi ivuga ko uyu mu pasitoro yari yarabwiye abayoboke b’itorero rye kwiyiriza ubusa mu ishyamba rya Shakahola riri mu mujyi wa Malindi, kugirango bazahure na Yesu.

Abandi 11 bajyanywe mu bitaro barembye. Polisi ivuga ko bishoboka ko hari abandi baguye mu mutego wa pasitoro Nthenge bataraboneka.

Charles Kamau uyobora ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Malindi yavuze ko Nthenge ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo kwitanga. Biteganijwe ko azagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere utaha.

Inzego zishinzwe iperereza zikomeje gushakisha mu ishyamba rya Shakahola kureba niba hari abandi yabona cyangwa niba hari imva rusange azashyinguwemo abagiye bapfa.

Itangazamakuru muri Kenya rivuga ko mu kwezi gushize pasitori Nthenge na none yari yafashwe ashinjwa urupfu rw’abana babiri bapfuye bazira kutarya.

Icyo gihe polisi yamufunguye by’agateganyo amaze gutanga amadolari 700.

Share.
Leave A Reply