Isanduku irimo iryinyo rya Patrice Émery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ufatwa nk’Intwari ikomeye y’iki Gihugu, yavanywe i Bruxelles mu Bubiligi yoherezwa muri DRC.

Iyi sanduku irimo iryinyo rya nyakwigendera Patrice Lumumba, yoherejwe muri DRC, nyuma y’iminsi ibiri u Bubiligi burishyishyikirije umuryango wa nyakwigendera mu muhango wabereye i Bruxelles.

Indege itwaye iyi sanduku yahagutse i Bruxelles mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, yerecyeza muri Congo Kinshasa.

Patrice Émery Lumumba ufatwa nk’Intwari ikomeye muri DRC

Abaherekeje iyi sanduku bazayijyana mu Ntara ya Sankuru aho nyakwigendera Patrice Lumumba yavukiye mu 1925 mu gace kazwi nka Onalua.

Muri DRC hateguwe urugendo rw’iminsi icyenda (9) mu rwego kwakira umubiri w’iyi ntwari ya DRC imaze imyaka 61 yishwe, ruzarangira tariki 30 Kamena 2022.

Umuyobozi mu rwego rw’umuco mu gace k’aho Lumumba akomoka akaba n’umwishywa we, Maurice Tasombo Omatuku yavuze ko bishimiye kuba umubiri wa Lumumba ugarutse iwabo.

Yagize ayti “Ibitekerezo bye byari bifungiye mu Bubiligi none biragarutse.”

Abanye-Congo biteguye kwakira isanduku irimo iryinyo rya Patrice Lumumba

Iryinyo rya Lumumba ni igice kimwe cy’umubiri we gisigaye, cyashyikirijwe umuryango we nyuma y’imyaka 61 yiciwe i Katanga muri DRC mu 1961, umubiri we uza gushongeshwa hakoreshejwe acide.

Iri ryinyo rye, ryasigaranywe n’umwe mu bamwishe witwa Gérard Soete, warisigaranye nk’ikimenyetso cy’iyi ntwari.

Share.
Leave A Reply