Igikombe cy’Isi cy’umpira w’amaguru ‘FIFA World Cup 2022’, giteganyijwe gutangira umunsi umwe mbere y’itariki yari iteganyijwe. Kigatangira ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, kizatangira Ikipe y’igihugu ya Qatar ikina n’Ikipe y’igihugu ya Ecuador.

Ubundi byari biteganyijwe ko igikombe cy’Isi kizatangira tariki 21 Ugushyingo 2022. Ku isaha ya saa kumi ku isaha ngengamasaha (16:00 GMT).

Umukino ufungura irushanwa, byari biteganyijwe ko wari guhuza Ikipe y’igihugu ya Senegal n’ikipe y’igihugu ya Netherlands ku isaha ya saa yine (10:00) Ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.

Ibyo ngo byaba bijyana n’uko hari umuco w’uko igihugu cyakiriye irushanwa kigomba kuba mu mukino ufungura.

Icyemezo cya nyuma ngo kizafatwa n’Inama nkuru ya FIFA (Fifa council), iba igizwe n’abaperezida batandatu ba za ‘Confederations’ kongeraho Perezida wa Fifa Gianni Infantino.

Share.
Leave A Reply