Umuryango w’Abibumbye wemeje ko intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigiye guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uvugwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni umwuka ushingiye ku birego RDC ishinja u Rwanda ivuga ko rufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda narwo rushinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR, ndetse ingabo zacyo ziheruka kurasa mu Rwanda ibisasu bitandukanye, byasenye inzu bikanakomeretsa abantu.

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), Bintou Keita, kuri uyu wa Gatatu yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, haganirwa ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

Yavuze ko ibyo bibazo by’umwihariko ibijyanye no kubura imirwano k’umutwe w’itwaje intwaro wa M23, bishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze kugerwaho hishushywe akuya mu mutekano muri RDC n’akarere.

Keita ati “Bityo, ndasaba RDC n’u Rwanda kwifashisha inama igiye guhuzwa na Perezida João Lourenço i Luanda, nk’umwanya wo gukemura ibyo batumvikanaho binyuze mu biganiro. Hagati aho, ni ngombwa ko ibihugu byombi bikomeza gukoresha inzira zashyizweho mu karere nk’uburyo bwo kugenzura ibibera ku mipaka, mu gukemura ibyo batumvikanaho kandi bashingiye ku bimenyetso bifatika.”

Ntabwo umunsi nyir’izina ibi biganiro bizaberaho uratangazwa, gusa mu kanama gashinzwe umutekano, ibihugu byinshi byagaragaje ko bishyigikiye ubu buryo bw’ibiganiro.

Hemejwe ko u Rwanda na RDC bihurira mu mishyikirano muri Angola
Share.
Leave A Reply