Burya icyo ugomba kuzirikana n’uko nta bantu bakundana b’intungane babaho, nta rukundo ruburamo utubazo cg kugongana bya hato na hato, ariko iyo abantu bakundana, buri umwe azi intege nke za mugenzi we, ndetse nibyo mugenzi we akunda kandi byose bagafatanya kubinyuramo, urukundo rwabo rurakomera kandi kukamba.
Uyu munsi twaguteguriye bimwe mu byagufasha kugira urukundo ruhamwe kandi ukazarambana n’umukunzi wawe.
Urukundo/ umubano wanyu muwugire ubutatu, byawe, mugenzi wawe( uwo mukundana) ndetse n’Imana.
Ku bantu bizera Imana, baziko ndetse bizerako, Imana ariyo yubaka umubano w’abantu, ni byiza rero gushyira Imana hagati yanyu, ibi kandi bizabafasha kubahana.
Niba ushaka kuzagira urukundo rukaramba kandi rugahora ari rwiza, ba wowe wa nyawe.
Aha ni hamwe uzaba wa muntu ushaka ko urukundo urimo rubarwo, cyangwa se ukitwara uko ushaka ko ruba. Urugero: niba ushaka ko urukundo rwawe/ urimo ruzaramba, tangira witware uko nyine.
Kunda nta mategeko n’amabwiriza ushyizeho.
Ugomba gukunda umuntu atari uko gusa ahuye n’ibyo ushaka cg byabindi wajyaga uhora wifuza k’umuntu runaka, mukunde ahubwo kuko ariwe wahisemo gukunda.
Witegereza ko umuntu azagukunda uko ubishaka niba nawe ubwawe utikunda bihagije.
Mbere y’uko ubona urukundo muwundi muntu, iga gushyira ku ruhande twa tuntu twose wiyiziho, maze wiyakire uko uri, ibi bizatuma ubasha kubona n’urukundo ukundwa n’undi muntu.
Banza uve mu by’ahahise hawe mbere ya byose.
Ntuzigere ukora ikosa ryo gukundana n’umuntu mugihe ugitekereza kuwo mwatandukanye mbere. Bizakugora cyane gukundana n’umuntu kandi igice kimwe cyawe cyifuza kuba wakabaye urikumwe n’uwo mwahoze mukundana. Banza ufate umwanya wikuremo amateka yawe, urenge ibyaise ubone kwinjira mu bishya.
Kunda mu bikorwa, bitari mu magambo gusa.
Aho kugirango uhe umuntu mukundana amasezerano menshi, twa tugambo twiza twa buri munsi, shyira imbaraga mu kugaragaza urukundo umukunda mu bikorwa.
Ntukajye mu rukundo, ahubwo ujye ukura mu rukundo.
Ushobora gukunda umuntu, umubonye bwa mbere, cg avuze ukumva afite ijwi ryiza, ariko gukura mu rukundo, ni cyagihe umarana n’umuntu, nubwo mwashwana ariko mukabirenga ndetse mugakomeza kumenyana kurushaho.
Jya wumva mugenzi wawe mbere yuko uvuga.
Ntukikunde :
Mu rukundo ntago umuntu yirebaho ubwe gusa ahubwo atekereza no kuri mugenzi we, ndetse byaba ngombwa akaba yanamufasha.
Ntukazigere na rimwe ubeshya uwo mukundana:
Burya iyo ubeshye bwa mbere, n’ubwa kabiri birakorohera, ibyo rero uzisanga byabaye akamenyero kandi nta handi biganisha uretse kuba mugenzi wawe azasigara atakikwizera. Kandi burya urukundo rwabuzemo icyizere sinzi ko hari aho byagera.
Ntimukajye muhishanya amabanga:
Mu rukundo gufungukira mugenzi wawe niyo ntambwe ya mbere iganisha ku cyizere.
Ba uwa mbere gusaba imbabazi:
Utitaye kukureba uwakoze ikosa, reka ubumuntu buze mbere mu rukundo rwanyu, ube uwa mbere mu gutuma umwuka mwiza ugaruka hagati yanyu niba hari aho mwagonganiye.
Menya gushima buri kintu cyose umukunzi wawe agukorera niyo kaba ari akantu gatoya, wige gushimira.
Burigihe garagaza amarangamutima:
Ijambo urakoze rijye rikurikirwa na ndagukunda…hari abantu usanga aheruka kubwira mugenzi we ko amukunda akimutereta bwa mbere….ubwo rero jya ubwira mugenzi wawe iri jambo buri munsi na buri kanya nubushobora.
Iga kandi umenye ururimi rw’urukundo mugenzi wawe yumva:
N’iki kimwereka ko umukunda? Ni gute yishimira kwakira urukundo? (sura video yabanje umenye indimi z’urukundo)
Reka mube inshuti mbere kurusha uko byitwa ko mukundana bibe foundation y’urukundo rwanyu:
Hari abantu usanga yumva niba akundana n’umuntu hari ibyo atakora barikumwe, agomba kuba yateguye amagambo aza kuvuga….ibi rero bizatuma ubihirwa mu rukundo rwawe, ariko mugenzi wawe numugira inshuti yawe magara mbere ya byose, uzabsha kumwisanzuraho ujye umubwira bui kimwe cyose.
Mushyireho igihe gihoraho:
Kugirango mumenye neza ko buri wese ahora afitiye umwanya mugenzi we, mushobora gushyiraho umunsi wanyu, wenda mukavuga muti kuwa gatatu ni umunsi wa couple yacu nta kindi kintu ushobora gukora…izindi gahunda zose uzazigenera indi minsi, mushobora no gufata iminsi ibiri biterwa nuko mwebwe mwabyumvianyeho.
Akira intege nke za mugenzi wawe cg amakosa runaka yakoze:
Kuko nawe ntago uri intungane. Rero ntukabigire intambara niba mugenzi wawe hari aho atitwaye neza, jya wumva ko bibaho kandi ubyakire.
Shaka/ kundana n’umuntu musangiye intego:
Mu rukundo rw’igihe kirekire cyane cyane mu kuba mwazatangirana umuryango n’uwo muntu, ni byiza kuba mufite intumbero, intego n’icyerekezo kimwe.
Muterane imbaraga mu byo mukora:
Niba ukundana n’umuntu buri mwe abe umufana w’undi, ndetse abe ari nawe umutera imbaraga…wica mugenzi wawe intege. Ibi kandi binajyana no kubaha ndetse no gushyigikira inzozi za mugenzi wawe:
burya biragora kuba ukundana n’umuntu ariko adashyigikiye cg se ngo yubahe inzozi zawe.
Jya wanga ikosa, ntukange umuntu:
Icyo waba waphuye n’umukunzi wawe cyose, jya wibuka ko mutari abanzi.
Jya ubabarira kandi wibagirwe:
Niba ushaka ko urukundo urimo rukomeza kandi rukazaramba, jya ubabarira mugenzi wawe igihe hari aho yakosheje kandi ubyibagirwe…kuko usanga hari abahora babigarura ugasanga byangije umubano wanyu.
Mujye muhana amahirwe y’akabiri:
Si ukuvuga ko uba umuhaye cg umwemereye kujya agukosereza, ariko nanone uko yakosheje siko mwahita mutandukana…iga rero gutanga amahirwe ya kabiri.
Kora ibishoboka byose urinde icyizere cya mugenzi wawe:
Aha bizatuma wirinda icyatuma wangiza icyizere uwo mukundana akugirira.
Muryoherwe n’urukundo rwanyu mu ibanga:
Si ngomba ko buri muntu wese amenya uko mubanye, niba mwasohotse ngo mwagiye he cg mwariye iki? Ibintu nk’ibyo si ngombwa cyane mu rukundo rwanyu.
Jya wubaha mugenzi wawe:
Biragoye kugirango urukundo rwawe ruzarambe niba utubaha uwo mukundana…icyiza rero mwubahane.
Jya ukunda gutungura umukunzi wawe:
Uko ushyiramo imbaraga mu bikorwa bitandukanye ukorera uwo mukundana harimo no kumutunguza utuntu runaka, bituma urukundo rudasaza, ruhora ari rushya.
Burigihe garagariza mugenzi wawe ko umukunda:
Ibi bizatuma ahazaza utazagira kwicuza ahazaza, kuko igihe cyawe uzaba waragikoresheje neza.
Mugihe udafite ikintu cyiza cyo kubwira umuntu mukundana, ibyiza jya wicecekera.
Kundana n’umuntu uterwa ishema no kuba murikumwe:
Reba niba umuntu mukundana ari wa muntu wakwirata aho uri hose, niba agutera ishema mu bandi ku muvuga, cg kuba murikumwe…ibi nabyo bizagufasha.
Jya mu rukundo mu gihe witeguye:
Hari abantu bakundana kuberako gusa atinya kuba ari wenyine, aha rero uzisanga buri munsi uzaba ufite ex…jya mu rukundo witeguye kurugumamo.
Ntuzigere na rimwe uvuga ngo mutandukane:
Niba bitakuvuye ku mutima cg ngo ube ubivuze ukomeje, ntukigere uvuga ngo mutandukane ngo nuko gusa habayeho kutumvikana ku kintu runaka.
Jya uhora ufite igihe umuntu mukundana:
Uko waba uhuze kose, akazi kose waba ukora, jya ugerageza ubonere akanya umukunzi wawe igihe agukeneye.
Mureke agere aho ashaka kugera hose, reka amere amababa kandi aguruke:
Ntukabuze umukunzi wawe kuba yakora ikintu runaka kubera ko gusa ufite ubwoba ko najya aho hantu cg agakora icyo kintu bazamugutwara.
Jya uhora ufite ubushake bwo guhinduka ukaba umuntu mwiza:
Ntago tuvuze ngo ube uwo utariwe ariko nawe uba wiyizi hari igihe rero guhindura bimwe mu byo wakoraga cg uko witwaraga biba ari ngombwa.
Ntihakagire umwe muri mwe usigara inyuma:
Ntugahugire cyane ku nsinzi yawe gusa, niba uwo mukundana bitarimo kugenda neza mubyo akora, gerageza ku mufata akaboko, unamufashe niba bishoboka.
Niba mwashwanye bimwe bikomeye, hahandi wumvako ugiye kubivamo, jya usubira inyuma wibuke impamvu yatumye uhitamo kumukunda, ubanze urebe niba izo mpamvu zigihari ubundi ubone ufate umwanzuro.
Bana n’umuntu nyawe ku mpamvu nyayo:
Wibana n’umuntu kuko hari ikintu runaka cyabayeho, cg se wenda n’igitutu washyizweho, urabona urungano rwawe bose bashatse ari wowe usigaye nawe ugahita uvuga uti cama mbaya mbaya nanye ndagenda, ibuka ko urushako cg urugo ari urugendo rw’ubuzima bowse uba usigaje. Ubwo rero hitamo neza umuntu, n’impamvu umuhisemo.
Shaka/ kundana/ bana nawa muntu uzatuma wegera Imaa kurushaho:
Ntibivuzeko muzajya muhora mu rusengero, ariko bizabafasha gukomera yaba mu bijyanye n’amarangamutima, ndetse no ku mubiri, niba uziko hari ibintu runaka mwakora bigatuma ubuzima bwanyu bwangirika, muzafatanya kubihunga kubera gutinyako Imana ibarakarira.
Ntugire ubwoba ko uzababara:
Bamwe bavuga ko urukundo ari nk’urusimbi, bamwe birakunda abanda bikanga, rero nuhora ufte ubwoba ko relationship yawe itazakunda, ubwo sinzi uko bizagenda, ahubwo wowe rwanirira uwo ukunda ndeste n’urukundo niba urwizereramo.