Dolly Parton, icyamamare mu muziki wo mu njyana ya country akaba n’ukora ibikorwa by’ubugiraneza, yahawe igihembo cya miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika na Jeff Bezos.

Ayo angana na miliyari 106 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Bezos, umuherwe utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika washinze kompanyi Amazon, yatangaje icyo gihembo ari kumwe n’umukunzi we Lauren Sanchez.

Sanchez yavuze ko Parton ari “umugore utanga akoresheje umutima we akanayoborana urukundo no kumva akababaro k’abandi bantu muri buri gice cyose cy’ibikorwa bye”.

Iki gihembo kizwi nka ‘Bezos Courage & Civility Award’ ni icyo gushimira abayobozi “bashaka ibisubizo bakoresheje ubutwari n’ikinyabupfura”.

Sanchez ati: “Dufite amashyushyu yo kubona ibintu byose byiza ugiye gukoresha iki gihembo cya miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika”.

Share.
Leave A Reply